Icyemezo cy’Urwego kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2023, cyasinyweho na Perezida y’inteko iburanisha uru rubanza, Umucamanza Iain Bonomy, kigaragaza ko iyo nama (status conference) izaba ku wa 17 Nyakanga 2023, saa 11:30 ku isaha y’i La Haye mu Buholandi n’i Kigali.

Ni itariki yahise igongana n’urubanza Kabuga yatumijwemo i Kigali, aho Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka, watanze ikirego mbonezamubano, usaba indishyi ku ruhare Kabuga yagize muri Jenoside.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 8 Kamena 2023, Me Bayingana Janvier wunganira Ibuka yavuze ko bandikiye Urwego rufunze Kabuga barusaba kumumenyesha ko bamureze mu Rwanda, rukabaha ikimenyetso kibyemeza ariko bageze mu rukiko batarakibona.

Icyo gihe umucamanza yanzuye ko urubanza rusubikwa, rukimurirwa ku wa 17 Nyakanga 2023 saa tatu n'igice, kugira ngo habanze haboneke umwanya uhagije wo kuvugana n'abagomba kumenyesha Kabuga ko yahamagajwe n'urukiko.

Umuryango Ibuka witabaje Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo usaba ko imitungo ya Kabuga Félicien ifatirwa, mu gihe hakomeje urubanza mbonezamubano rusaba indishyi.

Wagaragazaga ko hari impungenge ko imitungo ye ishobora kwandikwa ku bandi bantu cyangwa ikangizwa, bityo ikwiye kuba ifatiriwe.

Nubwo uvuga ko bigoye kubona indishyi nyakuri zihwanye n’agaciro abishwe muri Jenoside bari bafitiye abarokotse bo mu miryango yabo, ndetse ko binagoye "kubona agaciro nyakuri kangana n’imitungo yangijwe ndetse n’iyasahuwe y’abishwe kubera uruhare rwa Kabuga", IBUKA isabira abo ihagarariye indishyi z’akababaro, iz’ibyangijwe n’iz’imbonezamusaruro zihwanye na 50.658.800.000.000 Frw.

Itariki urukiko rwatanze yashyizweho indi gahunda

Ku wa 6 Kamena 2023, nibwo Urukiko rwafashe icyemezo ko Kabuga arwaye indwara yo kwibagirwa, ku buryo atagifite ubushobozi bwo gutekereza bwatuma abasha kuburana, bityo ko hagomba gushakwa uburyo bushya bwo kumuburanisha, butagamije kumuhamya ibyaha.

Ubushinjacyaha bwahise bujurira, busaba ko hongera gusuzumwa neza ubushobozi bwe, na Kabuga ajurira avuga ko mu kwemeza ko hashakwa uburyo bushya bwo kumuburanisha nta tegeko ryisunzwe, ko ahubwo urubanza rwe rwakabaye ruhagarikwa, akarekurwa.

Urukiko rwemeje ko urubanza rukomeza gusubikwa, kugeza hafashwe icyemezo ku bujurire kuri icyo cyemezo. Impande zombi zajuriye ku wa 23 Kamena 2023.

Mu gihe hategerejwe icyemezo cy’ubujurire, kuri uyu wa Gatanu Urwego rumufunze rwatangaje ko Urukiko n’ababuranyi bakomeje kwakira raporo y’abaganga ba gereza y’Umuryango w’Abibumbye buri byumweru bibiri, ijyanye n’ubuzima bwa Kabuga.

Itangazo rikomeza rivuga ko ari "ngombwa ko habaho inama nsuzumarubanza", hakurikijwe itegeko riteganya umwanya wo "kuzamura ibibazo byaragaragaye uhereye ku iburanisha riheruka."

Umucamanza yemeje ko bitewe n’imiterere y’ubuzima bwa Kabuga, ashobora kwitabira iyi nama nsuzumarubanza imbonankubone, cyangwa akabikora mu buryo bw’amashusho.

Itegeko riteganya iki?

Umwe mu banyamategeko baganiriye na IGIHE, yavuze ko iyo bigenze bitya, amahitamo aba ay’umuburanyi.

Yakomeje ati "Birashoboka ko inkiko ebyiri zishobora gupanga gahunda zikagongana, icyo gihe umuburanyi ashobora guhitamo urwo yitaba, hanyuma akagaragariza urundi impamvu, hanyuma urukiko rukayisuzuma."

Icyakora, inkiko zibisikana bitewe n’ubusumbane, aho nk’urubanza ruri mu Urukiko rw’Ikirenga ruza mbere mu mahitamo iyo hari urubanza mu rukiko rwo hasi.

Kugeza ubu nta kimenyetso kiremeza ko Kabuga yamenyeshejwe ko yahamagajwe mu rukiko i Kigali, icyakora ngo icyemezo cyoherejwe mu Buholandi kinyujijwe kuri ambasade y’u Rwanda, nk’uko byatanzwemo inama n’Urwego rufunze Kabuga.

Itegeko riteganya ko ku kirego cyihutirwa, umuburanyi agomba kumenyeshwa ko afite urubanza mbere y’amasaha 48.

Kabuga yahamagajwe mu rubanza i Kigali, atumizwa mu rundi rubanza i La Haye
Kabuga yahamagajwe mu rubanza i Kigali, atumizwa mu rundi rubanza i La Haye