Iyi raporo igaragaza ko muri rusange, imanza z’ibyaha bibangamiye umuryango nyarwanda ziyongereye, ziva kuri 12.443 mu mwaka wa 2024/25 zigera kuri 13.998 mu wa 2025/26 warangiye muri Kamena 2026. Ibi bingana n’ubwiyongere bwa 12%.
Imanza z’ihohotera rishingiye ku gitsina ni zo zazamutse cyane, ziva kuri 3.887 mu mwaka wa 2024/25 zigera kuri 5.231 mu wa 2025/26, bingana n’izamuka rya 35%.
Muri izi manza, icyaha cyagaragaye cyane ni uguhoza ku nkeke hagati y’abashakanye, aho hakiriwe imanza 1.218.
Hari kandi gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahakiriwe imanza 412, ndetse n’ubusambanyi bwagaragayemo imanza 26.
Ikindi cyiciro cyazamutse ni icy’ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu. Imanza zabyo zavuye kuri 942 mu mwaka wa 2024/25 zigera kuri 1.036 mu mwaka ushize, bingana n’ubwiyongere bwa 10%.
Mu byaha bigize iki cyiciro harimo kunyereza umutungo, kwagaragayemo imanza 470, no gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, kwagaragayemo imanza 385.
Hari kandi kwigana, guhindura cyangwa gukwirakwiza amafaranga n’ibyitiranywa na yo, kwagaragayemo imanza 154; gutanga sheki zitazigamiwe, kwagaragayemo imanza 83; no gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwagaragayemo imanza 22.
Icyiciro cy’ibyaha bya Jenoside n’ibifitanye isano na yo na cyo cyarazamutse. Imanza zavuye kuri 849 mu mwaka wa 2024/25 zigera kuri 919 mu wa 2025/26, bingana n’izamuka rya 8%.
Muri ibi byaha, icyagaragayemo imanza nyinshi ni uguhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyagize imanza 464.
Hakurikiyeho kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside, kwagaragayemo imanza 161; gupfobya no guhakana Jenoside, kwagaragayemo imanza 116; ingengabitekerezo ya Jenoside, kwagaragayemo imanza 100; no guha ishingiro Jenoside, kwagaragayemo imanza 40.
Imanza z’ibiyobyabwenge na zo zarazamutse, ziva kuri 5.590 mu mwaka wa 2024/25 zigera ku 5.979 mu wa 2025/26, bivuze ko ziyongereyeho 6%.
Muri iki cyiciro, raporo igaragaza ko imanza 5.661 zirebanaga no gufatanwa, kurya, kunywa, kwitera, guhumeka cyangwa kwisiga ibiyobyabwenge; kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha, kimwe n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Hari kandi imanza 24 zirebana no korohereza undi gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Ku rundi ruhande, hari ibyiciro by’imanza byagabanutse. Imanza z’icuruzwa ry’abantu zagabanutseho 100%, kuko zari ebyiri mu mwaka wa 2024/25, ariko mu wa 2025/26 nta n’imwe yabaye.
Imanza ziregwamo abana zo zagabanutseho 29%, ziva ku 1.173 mu mwaka wa 2024/25 zigera kuri 833 mu wa 2025/26.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!