Ni nyuma y’uko yagaragaje imbogamizi zirimo ko atagize umwanya uhagije wo kwiga dosiye yarezwemo n’ubushinjacyaha, ndetse umunyamategeko w’umunyamahanga ashaka ko amwunganira akaba ataremererwa gukorera mu Rwanda.
Ingabire yasabye urukiko ko rwamusabira Urugaga rw’Abavoka rukorohereza umunyamategeko we ukomoka muri Kenya witwa Emily Osiemo, kubona ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda, kugira ngo amwunganire muri uru rubanza.
Emily Kwamboka Osiemo ni umwe mu banyamategeko bakomeye muri Kenya. Amaze kubaka izina mu mategeko mpuzamahanga, by’umwihariko mu birebana n’amasezerano n’ubucuruzi hagati y’ibihugu. Abarizwa mu rugaga rw’abavoka rwitwa Lumumba Ayieko aho akora nk’umujyanama mukuru mu by’amategeko mpuzamahanga.
Emily ni umunyamategeko wemewe n’urugaga rwa Kenya, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mategeko (LLB Hons.) ndetse n’indi y’icyiciro cya gatatu (Master’s) yakuye muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania abifashijwemo n’Ikigo Mpuzamahanga cya Sida Scholarship. Yanize kandi mu Ishuri ry’Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba.
Ku wa 13 Nyakanga 2020, Emily hamwe n’undi munyamategeko Christopher Ayieko, bashyikirije Urukiko rwa EAC (EACJ) ikirego bashinja Leta ya Kenya gusinya amasezerano y’ubucuruzi na Amerika binyuranyije n’amabwiriza agenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Bavuga ko ayo masezerano yarenze ku mategeko ya EAC agenga ubucuruzi bwisanzuye n’isoko rusange, kandi hatagishijwe inama ibindi bihugu bigize uwo muryango.
Uretse kuba yarabaye umunyamategeko uburana imanza zirebana n’imari n’ubucuruzi, Emily azwiho no kuba intyoza mu guharanira ko abaturage basobanukirwa uburenganzira bwabo mu masezerano mpuzamahanga.
Emily Osiemo yemeza ko Afurika ikwiye kubahiriza ubufatanye hagati y’ibihugu byayo, aho igihugu kitagomba gufata icyemezo cy’ubucuruzi mpuzamahanga kidasobanuye ku bandi bafatanyabikorwa bo mu karere.
Si mushya mu kunganira Ingabire Victoire, kuko hari izindi nshuro zitandukanye yagiye amwunganira.







Ibitekerezo 0