00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaha bishobora gukemukira mu butabera nsanasano bigiye kongerwa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 23 September 2026 saa 04:53
Yasuwe :

Urwego rw’Ubucamanza rwatangaje ko ubu hatangijwe inzira zo kongera ibyaha bishobora gukemuka hisunzwe ubutabera nsanasano.

Politiki y’Ubutabera Nsanasano mu Rwanda yashyizweho mbere mu 2022, ndetse itanga umusaruro mu gukemura ibibazo hadakoreshejwe inzira zisanzwe z’inkiko.

Ni politiki ifite inyungu ku mpande nyinshi aho nko ku rwego rw’ubucamanza ifasha mu kugabanya ibirarane by’imanza mu nkiko ndetse Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko kuva mu 2022 ibirarane byari bikiri ku ijanisha rya 62% ariko byageze kuri Kamena 2025 bigabanyukaho 13% biba 49%.

Intego ni uko mu myaka itanu yatangiye mu 2024 bizaba bisigaye ari 30% by’imanza zose ndetse hari icyizere ko bishobora kugera kuri 25%.

Ubu bwiyongera kandi bujyana n’umubare w’ibibazo bikemukira mu butabera nsanasano kuko mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/26 byari 19.888 bivuye ku bihumbi 15 mu mwaka wabanje; bingana n’inyongera ya 32,4%.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harisson yabwiye IGIHE ko ubu hari imishinga y’amategeko iri gutegurwa kugira ngo izunganire kwihutisha uburyo bwo kongera ibyaha bikemukira mu butabera nsanasano.

Yagaragaje ko kuba 18% by’imanza zaburanishijwe mu mizi mu mwaka ushize w’ubucamanza zarakemuwe mu buryo bw’ubuhuza kandi ari ubwa mbere bageze ku mubare mwinshi gutyo, bitanga umwitozo wo gukomeza gushyira ingufu muri ubu buryo ndetse ko hari ibyaha biri kuganirwaho bizongerwamo.

Ati “Nk’ubu ku byaha bihanishwa igifungo kitarenze imyaka itanu bisanzwe biteganywa n’amategeko ko bikemukira mu butabera nsanasano. Gusa hari ibindi turi kugenda tuganiraho kugira ngo bizongerwemo.”

Kugeza ubu, mu Rwanda ibibazo bishoboka gukemukira mu butabera nsanasano ni imanza z’ubucuruzi, iz’umurimo, iz’ubutegetsi na zimwe mu manza nshinjabyaha.

Uburyo nsanasano bukoreshwa mu gukemura ibyo bibazo burimo ubuhuza aho abafitanye ikibazo bafashwa kugera ku mwanzuro bataragana inkiko n’ubuhuza bukorwa urubanza rwari rumaze kugezwa mu nkiko (court annexed mediation).

Aho hombi harimo ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (plea bargaining), ubuhuza hagati y’uwakorewe icyaha n’uwagikoze (Victim-Offender Mediation), ubwunzi n’ubundi butandukanye ndetse kuva mu 2022 Politiki y’Ubutabera Nsanasano yatangira hagiye hashyirwaho imirongo migari y’uburyo ikorwamo no kongera ibyaha ishobora gukoreshwaho.

Imanza zikemurwa binyuze mu butabera nsanasano zariyongereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages