Uyu mugore akurikiranyweho icyaha cyo kutubahiriza amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu Rwanda, gihaninwa n’ingingo ya 44 y’itegeko no 57/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga abinjira n’abasohoka.
Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 30 ariko kitarenze amezi atandatu cyangwa agacibwa ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw cyangwa ibyo bihano byombi.
Dushimirimana yatawe muri yombi ku wa 29 Nzeri 2021. Icyo gihe yari kumwe n’abantu babiri barimo Tuyishimire Innocent (a.k.a Kazungu) na Nyirabazimenyera Esperance bagombaga kumufasha kwambuka anyuze mu nzira y’ubusamo.
Uyu mugore yashakanye na Shyaka Gilbert, umugabo umaze iminsi inkuru ze zigarukwaho mu itangazamakuru ko yaburiwe irengero ndetse ko ngo yaba yaragiriwe nabi n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zikanarenga zigasagarira Dushimirimana bashakanye.
Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko Shyaka n’umugore we bagerageje gutoroka igihugu, we akabigeraho ariko umugore we agafatwa atararenga umutaru.
Shyaka yatorotse ku wa 23 Kanama 2021, ajya muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe i Cyanika. Ni nyuma y’umunsi umwe ubwo we n’umugore we bari mu Karere ka Gicumbi, aho bateze imodoka ibageza ku Mupaka wa Gatuna ariko bahagera bakabura uko bambuka.
Bucyeye bw’aho ni bwo uyu mugabo yaciye mu nzira zitemewe ku Mupaka wa Cyanika yinjira muri Uganda; yafashijwe n’abantu bane barimo abacuruzi ba magendu.
Umugore we ntiyabashije kumukirikira kuko yatawe muri yombi ku wa 22 Kanama 2021 ubwo yafatirwaga ku mupaka, gusa hashize iminsi mike ararekurwa ndetse anaburirwa kutongera kubigerageza.
Dushimirimana yongeye gufatwa ku wa 29 Nzeri 2021, nabwo agerageza gutoroka anyuze i Cyanika.
Indi nkuru wasoma: Icukumbura ku mugabo witwa Shyaka Gilbert bivugwa ko yaburiwe irengero



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!