Hari mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi ku wa 12 Ugushyingo 2026.

Ubushinjacyaha buvuga ko ku wa 27 Mata 2026, saa kumi n’imwe z’umugoroba, uregwa yinjiye mu bwato bw’uburobyi ari kumwe na bagenzi be babiri. Muri bo harimo nyakwigendera, wavuze ko atari burobe atarahembwa amafaranga y’iminsi 23 yari amaze akora.

Buvuga ko ibyo byatumye uregwa amwicaraho, aramuniga, anamukubita ingashya mu mutwe, nyuma amuroha mu mazi. Bwongeyeho ko mugenzi wabo bari kumwe yagerageje kumubuza, ariko akanga.

Mu bimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragaje harimo ubuhamya bwa mugenzi wabo bari kumwe, wavuze ko uregwa yabwiye nyakwigendera ngo ntabwo undusha ubugome.

Uregwa ntiyari asanzwe akorana n’iri tsinda ry’abarobyi, kuko yari yahawe ikiraka cy’umunsi umwe, ahemberwa 2000 Frw.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi raporo ya muganga yemeje ko nyakwigendera yishwe. Bwasabye urukiko guhamya uregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rukamuhanisha igifungo cya burundu.

Mu kwiregura, uregwa yavuze ko nyakwigendera yari yasinze, ndetse ko yari yabanje gushyamirana n’umukoresha we. Yavuze ko bageze hagati mu Kiyaga cya Kivu, nyakwigendera yadandabiranye kubera isindwe, akagwa mu mazi, agafatwa n’urushundura barobeshaga.

Uregwa yavuze ko atemeranya n’imvugo z’abatangabuhamya, agaragaza ko umuntu wari ku nkombe atashoboraga kubona ibyaberaga mu bwato kubera intera yari hagati yabo.

Yanamaganye raporo y’inzego z’ibanze ivuga ko nyakwigendera yishwe, agaragaza ko uwapfuye yari umukwe w’umuyobozi w’umudugudu.

Abajijwe kuri raporo ya muganga, yavuze ko umuntu wapfuye arohamye ashobora kuva amaraso mu mazuru.

Uregwa yasabye urukiko kumugira umwere. Umwanzuro warwo uzasomwa ku wa 30 Ugushyingo 2026.