Musenyeri Musengamana yavuze ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu rugendo rw’ubwiyunge, ariko hakiri ibibazo bisaba gukomeza kwitabwaho.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abamisiyoneri Gatolika, Agenzia Fides, ubwo yari i Roma mu Butaliyani, aho yari yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’abagize imiryango y’abalayiki gatolika ryabaye kuva ku wa 15 kugeza ku wa 18 Ukwakira.

Yagize ati “Ubwiyunge ni urugendo ruhoraho. Buri munsi, buri wese muri twe ahamagarirwa kwiyunga n’Imana, na we ubwe ndetse na bagenzi be. Ku gihugu nk’icyacu cyanyuze mu mateka ababaje cyane, uru rugendo rurushaho kugorana.”

Yasobanuye ko nubwo hari byinshi byagezweho, imyaka 32 atari igihe kirekire ku gihugu cyahuye n’amateka akomeye nk’aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikibazo cyo gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’imyaka myinshi muri gereza

Kimwe mu byo Musenyeri Musengamana yagarutseho ni icy’abakatiwe ibihano by’igifungo kubera ibyaha bakoze mu 1994, bamwe muri bo bakaba bari hafi kurangiza ibihano byabo.

Yavuze ko Kiliziya Gatolika iha agaciro ibikorwa byo kubafasha kwitegura gusubira mu buzima busanzwe, ariko ikita no ku gutegura imiryango n’abaturanyi bazabakira.

Ati “Hari imiryango yamaze kwiyunga, ndetse n’abantu bakoze ibyaha bashoboye kongera kubaka umubano n’abo bakoreye ibyaha. Hari kandi abantu benshi bari hafi kurangiza ibihano by’igifungo bakatiwe kubera ibyaha bakoze mu 1994, bazasohoka muri gereza mu gihe kiri imbere.”

Yagaragaje ko iki kibazo gifite uburemere bwihariye kuko bamwe mu bagiye gusubira mu buzima busanzwe bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bafunzwe, bityo bakazisanga mu gihugu cyahindutse cyane ugereranyije n’uko bagisize.

Ati “Nyuma yo kumara imyaka ibarirwa muri za mirongo muri gereza, abo bantu bazisanga mu gihugu cyahindutse cyane. Bazahura kandi n’ibibazo byo kongera kubaka umubano n’imiryango yabo no gusubira mu buzima busanzwe.”

Musenyeri Musengamana yashimangiye ko gutegura abarangije ibihano byabo bidahagije hatabayeho no gutegura abo bagiye gusanga mu miryango yabo no mu baturage.

Yagize ati “Ni yo mpamvu tugomba gukorana n’abitegura gusohoka muri gereza, ariko tugakorana n’abaturage bazabakira.”

Musenyeri Musengamana yavuze ko Kiliziya Gatolika ikomeje gushyira ubumwe n’ubwiyunge mu byo ishyira imbere, hamwe no kwita ku muryango, uburezi n’urubyiruko.

Yasobanuye ko nyuma y’ibirori byo kwizihiza imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateguye gahunda y’imyaka 25 iri imbere, izibanda cyane kuri ibyo bikorwa.

Ku bwa Musenyeri Musengamana, kuba hari imiryango yagiye yongera kubana neza nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bigaragaza intambwe yatewe, ariko ntibivuze ko urugendo rw’ubwiyunge rwarangiye.

Musenyeri Papias Musengamana asanga ko hakiri intambwe ikomeye mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge ishingiye ahanini gufasha abakatiwe n'inkiko n'abo bahemukiye kugira ngo bongere kubana