Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko aba bantu batawe muri yombi ku wa 27 Ukwakira 2026, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa yagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wari ugamije kugeza amazi ku Ishuri Ribanza rya Mukomacara, mu Karere ka Gisagara, wari ufite agaciro ka miliyoni 28 Frw.

Mu bandi batawe muri yombi harimo Rangira Anicet, Umuyobozi ushinzwe Ubugenzacyaha mu Karere ka Gisagara (DCI), na Nkurunziza Octave, ukekwaho kuba yarabaye umuhuza mu gutanga ruswa (komisiyoneri).

Amakuru yatanzwe na RIB agaragaza ko Padiri Kayumba Maurice yari ashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga wo kugeza amazi kuri iryo shuri, ariko akekwaho kuba atarawushyize mu bikorwa, ahubwo amafaranga yari awugenewe akayakoresha mu nyungu ze bwite.

Nyuma yaho bimenyekaniye, Padiri Kayumba ngo yatanze ruswa ya miliyoni 4 Frw, ayinyujije kuri Nkurunziza Octave, kugira ngo agezwe kuri Dusabe Denise na Rangira Anicet.

Iyo ruswa ngo yari igamije gutuma Padiri Kayumba adakurikiranwa n’ubutabera ku bijyanye n’amafaranga y’umushinga yari yarahawe, ariko ibikorwa yagombaga gukora ntibishyirwe mu bikorwa.

Usibye izo miliyoni 4 Frw za ruswa, iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Visi Meya Dusabe Denise yagiye yakira amafaranga ya ruswa mu bihe bitandukanye bikekwa ko ari ayo kugira ngo abikire ibanga Padiri.

RIB igaragaza ko Padiri Kayumba akekwaho kandi kuba yarakoze inyandiko mpimbano zigaragaza uburyo amafaranga yari agenewe uwo mushinga yakoreshejwe, nyamara nta bikorwa na bimwe byari byarakozwe.

Aba bantu bose uko ari bane bakurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, ndetse no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa n’ingingo ya 4 y’Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uwahamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ku rundi ruhande, icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganywa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uwahamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi, n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Dr Murangira yatangaje ko Visi Meya Dusabe Denise  na Nkurunziza Octave bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe abandi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Yibukije abaturage ko “RIB itazihanganira umuntu uwo ari we wese ukora ibyaha byo gusaba cyangwa kwakira indonke no gukoresha inyandiko mpimbano mu nyungu ze bwite, yitwaje akazi cyangwa inshingano afite.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru kandi abashishikariza gukomeza gutanga amakuru ku bakekwaho bene ibi byaha, kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Dr. Murangira yatangaje kandi ko iperereza rikomeje, kugira ngo harebwe niba nta bandi bantu bagize uruhare  muri ibi bikorwa bya ruswa.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, yatawe muri yombi