Frère Rutihunza yafatiwe mu gace ka Bierbeek, mu Ntara ya Flemish Brabant mu Bubiligi, mu mpera za Nzeri 2026, nyuma y’imyaka isaga 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Ikinyamakuru The Brussels Times cyatangaje ku wa 14 Ugushyingo 2026 ko Frère Rutihunza yari acumbikiwe mu kigo gicungwa n’umuryango w’Abafurere Gatolika wa Brothers of Charity, giherereye muri Bierbeek.

Urukiko rwa Leuven rushinzwe gusuzuma ifungwa ry’agateganyo rwemeje ko akomeza gufungwa mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rigikomeje.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi bumukekaho ibyaha bikomeye byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera inyokomuntu, birimo Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Frère Rutihunza akekwaho kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu Kigo cya HVP Gatagara, cyari kizwi nka Home de la Vierge des Pauvres, cyita ku bafite ubumuga.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Frère Rutihunza yari umuyobozi w’icyo kigo, akaba akekwaho kuba yarafashije Interahamwe mu kwica Abatutsi, barimo abagabo, abagore n’abana.

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yo ku wa 15 Gicurasi 2020, yagaragaje ko Frère Rutihunza akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari barahungiye muri HVP Gatagara.

Iyo raporo yagaragaje ko Dr Hakizimana Jean Marie Vianney, wari ukuriye Ikigo Nderabuzima cya Gatagara, yagize uruhare mu kwica abarwayi b’Abatutsi bari kuri icyo kigo n’abari bahungiye muri HVP Gatagara, afatanyije na Frère Jean Baptiste Rutihunza wari umuyobozi w’icyo kigo.

Mu 2020, CNLG yagaragazaga ko Frère Rutihunza yari atuye mu Butaliyani.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Bubiligi agaragaza ko Frère Rutihunza yamaze imyaka myinshi mu Butaliyani, mbere yo kwimukira mu Bubiligi ahagana mu 2023.

Gusa amakuru yo mu 2007 agaragaza ko yari yarigeze no kuba mu Bubiligi mbere y’icyo gihe.

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru Le Vif/L’Express ku wa 25 Gicurasi 2007, yagaragaje ko Frère Rutihunza, wari ufite imyaka 49 icyo gihe, yari atuye mu nzu y’umuryango w’Abafurere ba Brothers of Charity, hafi ya Dendermonde mu Bubiligi.

Iyo nkuru yagaragazaga ko Frère Rutihunza yari ku mwanya wa 1309 ku rutonde rw’abakekwagaho ibyaha bya Jenoside byo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

Yanagaragaje ko umuryango African Rights wari warakusanyije ubuhamya bumushinja uruhare muri Jenoside, ndetse ko hari Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi wari waratanze ikirego ku byaha byakorewe abo mu muryango we.

Mu buhamya bwatanzwe na Emile Mudaheranwa, wari umutekinisiye mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amagufa n’ingingo, yavuze ko ku wa 21 Mata 1994, we n’abandi Batutsi bahungiye muri HVP Gatagara bashaka ubuhungiro.

Yasobanuye ko batakiriwe neza na Frère Rutihunza, bikaba ngombwa ko bishakira aho kuba mu byumba n’ahandi hantu hatandukanye muri icyo kigo.

Mudaheranwa yavuze ko bukeye bwaho, ku wa 22 Mata 1994, Frère Rutihunza yategetse ko inzu z’Abatutsi zisenywa.

Yakomeje avuga ko ku wa 24 Mata 1994 ari bwo ubwicanyi bwatangiye, aho Abatutsi bicwaga batoranyijwe, aho kwicirwa icyarimwe.

Yagaragaje ko buri joro hategurwaga urutonde rw’abagombaga kwicwa bukeye, ndetse ko igihe habaga hari ugushidikanya ku bwoko bw’umuntu, Frère Rutihunza yashoboraga kwifashisha inyandiko z’ikigo kugira ngo harebwe niba yaranditswe nk’Umututsi.

Mudaheranwa yanashinje Frère Rutihunza kuba yaratereranye abana bafite ubumuga bari bashinzwe kwitabwaho n’icyo kigo, barimo n’abatarashoboraga kwitegurira amafunguro.

Icyo kinyamakuru cyagaragaje ko hari n’ubundi buhamya bwatanzwe mu nkiko Gacaca bushimangira ibyo Frère Rutihunza yashinjwaga.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi bwatangaje ko kugeza ubu bufite dosiye 37 zigikorwaho iperereza, zifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri izo dosiye, abantu batandatu bamaze gukurikiranwaho ibyaha, barimo bane bafunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Frère Rutihunza abaye uwa mbere muri abo bakekwa ufatiwe mu gice cya Flanders mu Bubiligi.

U Bubiligi buri mu bihugu byakomeje gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye ku butaka bwabwo.

Kugeza ubu, muri icyo gihugu hamaze kubera imanza zirindwi zifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, zose zabereye mu Rukiko rwa Rubanda rwa Bruxelles.

Izo manza zasize abantu 12 bahamijwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.