Iki cyogajuru cyoherejwe ku itariki ya 12 Kanama 2018 magingo aya kimaze guca agahigo ko kwegera izuba bitigeze bibaho mu mateka y’isi, mu gihe kuri uyu wa mbere, amakuru ya NASA yavugaga ko kigeze ku bilometero Miliyoni 42.73 uturutse ku Isi.
Ikinyamakuru Le Figaro dukesha iyi nkuru kivuga ko icyogajuru Parker kirengeje umuvuduko icyari gisanganywe ako gahigo kizwi ku izina rya Helios 2, yirukaga ibilometero 246.960 ku isaha.
Umuyobozi wa gahunda y’iki cyogajuru, Andy Driesman, avuga ko nubwo bimeze bityo urugendo ruhwanye n’iminsi 78 Parker imaze mu kirere igana ku zuba ari nk’agatonyanga mu Nyanja, kuko biteganyijwe ko nibura mu 2024 izaba igeze kuri Kilometero miliyoni esheshatu hafi n’ukwezi,
Ati “Hashize iminsi 78 icyogajuru Parker cyoherejwe, nyamara ni bwo bwa mbere dusatiriye uriya mubumbe mu mateka y’isi.”
N’ubwo icyogajuru Parker gifite ubunini buyingayinga ubw’ivatiri ntibibujije ko umushinga wayo watwaye akayabo ka Miliyari n’igice y’amadolari, cyakoranywe kandi ibyuma bikizengurutse bigishoboza guhangana n’imbaraga zirimo n’ubushyuhe butangaje bugaragiye izuba.
Ikindi gitangaje kandi, iki cyogajuru kizabasha guhangana n’imbaraga z’ubushyuhe bukikije izuba, bivugwa ko bukubye inshuro 300 z’ubushyuhe bwo ku nyenyeri.
Icyogajuru Parker bizaba ngombwa ko kinyura inshuro 24 muri ubwo bushyuhe, mu rugendo ruzatwara imyaka irindwi muri urwo rusobe rw’ubushyuhe budasanzwe.


Ibitekerezo 0