00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro w’ibikorerwa mu nganda wiyongereyeho 8,2%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 February 2026 saa 10:34
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibikorerwa mu nganda byiyongereye ku rugero rwa 8,2% mu Ukuboza 2025 ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2024.

Raporo NISR yashyize hanze ku wa 4 Gashyantare 2026 igaragaza ko mu Ukuboza 2026, umusaruro w’inganda ziri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro wiyongereyeho 4,8%, uw’izikora ibikoresho bitandukanye uzamukaho 5,5%, izitunganya amashanyarazi zabonye izamuka rya 13,3% mu gihe izitunganya amazi no gucunga imyanda zagize izamuka ry’umusaruro ku rugero rwa 8%.

Ubwiyongere bw’umusaruro ukomoka ku nganda bushingiye ku bikorwa byo gukora inzoga n’itabi byiyongereye ku rugero rwa 9,7%, ibikorwa byo gukora ibitambaro, imyenda n’ibikomoka ku mpu byiyongereye ku rugero rwa 9% mu gihe mu nganda zikora ibiribwa habayeho igabanyuka rya 2%.

Mu nganda zikora ibyuma n’ibikoresho binyuranye habayeho igabanyuka ry’ibikorwa ku rugero rwa 1,2%.

Imibare igaragaza ko agaciro k’ibyo inganda zikora kiyongereye cyane kuko mu 2017 kari miliyari 442,1 Frw kagera kuri miliyari 1142,4 Frw

Imibare ya NISR igaragaza ko umusaruro mbumbe mu gihembwe cya gatatu cya 2024 wavuye kuri miliyari 4.659 Frw ugera kuri miliyari 5.525 Frw mu gihembwe nk’iki cya 2025.

Serivisi zagize uruhare runini rwa 57% mu izamuka ry’umusaruro mbumbe, ubuhinzi bugira urwa 15% mu gihe inganda zabigizemo uruhare rwa 22%.

Umubare w’inganda mu Rwanda wariyongereye cyane kuko ubu habarurwa inganda nini 85 zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’iziciriritse 608 zitunganya umusaruro nk’uwo.

Inganda zikora ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu buzima busanzwe zirimo inini 91 mu gihe iziciriritse zo muri iki cyiciro ari 398.

Ku rundi ruhande izikora ibikoresho by’ubwubatsi mu Rwanda nini ni 38 naho iziciriritse zikaba 82.

Mu Rwanda habarurwa inganda zirenga 1300 zikora ibintu by'ingeri zose, bigacuruzwa ku isoko ry'imbere mu gihugu no mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages