Ni ikiguzi byitezwe ko kizaba kiri mu rwego rumwe n’imodoka ziri ku isoko muri iki gihe, zikoresha ibikomoka kuri peteroli nka lisansi na mazutu.
Mu ijambo yavuze kuri uyu wa Kabiri, Musk yagize ati "Byakomeje kuba mu nzozi zacu gukora imodoka ihendutse kandi ikoresha amashanyarazi.” Yaganiraga n’abanyamigabane 240, buri umwe yicaye muri Tesla Model 3.
Ni inkuru ariko itakiriwe neza n’abanyemari, kuko ku isoko ry’imari n’imigabane, agaciro k’uruganda kahise kagabanukaho miliyari 50$.
Byatangajwe ko uburyo buzifashishwa buzaba bushingiye ku gutunganya batiri mu buryo bugezweho, zikazaba zibitse ubushobozi bukubye inshuro eshanu izisanzwe, zitanga ingufu zikubye inshuro esheshatu izisanzwe, ndetse intera umuntu ashobora kugenda akoresha izo batiri izamukeho 16%.
Biteganywa ko icyo gihe batiri zizaba zikoranye n’imodoka aho kuba ikintu cyongerwamo hamwe n’ibikirinda cyangwa bikarinda batiri gushyuha igihe irimo gutanga ingufu, bityo bikazagabanya uburemere bwazo kimwe n’igiciro.
Musk yatangaje ko muri ubu buryo, uretse gukomeza kugura batiri bakoresha mu nganda za Panasonic na LG Chem, Tesla ubwayo izatangira kuzikora.
Ibiciro by’imodoka zikoresha amashanyarazi byakomeje kumanuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziva ku mpuzandengo ya 64.300$ mu 2018 zigera ku 55.600$ mu 2019, bingana n’imanuka rya 13.4%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!