Raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa 2 Gashyantare 2025, igaragaza ko ibyoherejwe hanze mu Ukuboza 2024 byari bifite agaciro ka miliyoni 253,6 $ mu gihe mu kwezi nk’uko mu mwaka wa 2023, byari byinjirije igihugu miliyoni 159,9 $.
Imibare igaragaza ko ibitumizwa mu mahanga bikongera koherezwa ku masoko yo yanze byinjirije u Rwanda miliyoni 59,2 $ mu gihe mu Ukuboza 2023 byari byinjije miliyon 49,9 $ bigaragaza izamuka rya 13,4%.
Gusa ugereranyije Ugushyingo n’Ukuboza, ibitumizwa hanze bikongera bikagurishwa hanze byagabanyutseho 4,3%.
Muri rusange ibyo igihugu gitumiza byagabanyutseho 23% mu Ukuboza 2024, agera kuri miliyoni 445 $ avuye kuri miliyoni 578 $ yari yakoreshejwe mu gutumiza ibicuruzwa hanze y’igihugu mu Ukuboza 2023.
Ibihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa cyane mu Ukuboza 2024, ku isonga hari Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, zoherejwemo ibifite agaciro ka miliyoni 176,1$, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo havuye miliyoni 23,47 $ mu gihe ibyoherejwe mu Bushinwa byinjirije u Rwanda asaga miliyoni 9,51 $.
Ibyatumijwe hanze byongera kugurishwa ahandi byinshi byoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byinjiza miliyoni 54,37 $, mu gihe ibindi bihugu icyenda birimo Zambia, Uganda, u Bwongereza, u Burundi n’ibindi byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 2 $.
Ku rundi ruhande u Bushinwa buyoboye ibihugu u Rwanda rwatumijemo ibicuruzwa byinshi kuko bwihariye miliyoni 132 $, Tanzania yatumijwemo ibifite agaciro ka miliyoni 45,22 $ na ho ibyatumijwe mu Buhinde byari bifite agaciro ka miliyoni 38,2 $.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!