00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hafunguwe iguriro rinini mu Rwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 29 July 2026 saa 04:53
Yasuwe :

Mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nka Kicukiro Centre, hafunguwe iguriro rinini mu Rwanda ryitwa Home Market Supermarket, ryitezweho kuvuna amaguru abajyaga mu mahanga gushaka bimwe mu bicuruzwa no kunganira andi maguriro asanzwe ahari.

Riherereye mu nyubako ya RG Market Plaza iri ku buso bwa meterokare zirenga 2000 ku Kicukiro Centre imbere y’ikiraro cyo mu kirere, kandi iyi nyubako y’amagorofa ane riyikoreramo yose.

Iri guriro ryafunguye imiryango mu ntangiriro za Nyakanga 2026, ryashinzwe n’Abashinwa ni ishami ryo mu Rwanda nyuma y’andi mashami ari mu bindi bihugu bine byiganjemo ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi wa Home Market Supermarket Rwanda, Nzayisenga Clément yabwiye IGIHE ko iri guriro rije mu rwego rwo kuziba icyuho cyari gihari mu maguriro ari ku rwego rwo hejuru.

Ati “Hari irindi guriro rinini risanzwe rikora ariko byari bimaze kugaragara ko ritagihagije ryonyine. Twashakaga gukora ikintu kigari gifasha guhaza Abanyarwanda kuko hari ibintu byinshi twazanaga abantu bajyaga bakura mu Bushinwa.”

Muri ibyo bicuruzwa bazanye ku isoko ry’u Rwanda byatumizwaga mu mahanga harimo ibijyanye n’ubwiza, amavase ashyirwamo indabo, ibikoresho bikozwe mu biti n’ibindi bya ‘qualité’ ya mbere byatumizwaga mu mahanga.

Kugeza ubu iri guriro rimaze guha akazi abakozi Abanyarwanda 110, utabariyemo abanyamahanga by’umwihariko Abashinwa.

Home Market Supermarket ubu riracyiga neza isoko ry’ahandi rizafungura amashami mu Rwanda, ku buryo uyu mwaka uzarangira ryarafunguye andi mashami abiri i Kigali, ariko hari n’ahandi hari kwigwaho mu ntara harimo i Rubavu.

Ndayisenga arakomeza ati “Mu Rwanda ni ho duteganya kugira amashami menshi kuko hari umutekano uhamye. Mu bindi bihugu iri guriro rikoreramo usanga harimo ishami rimwe, n’aho bafite abiri, irya kabiri ryagiye ritinda gufungurwa.”

Iri guriro kuri ubu ririmo ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi byose ukuyemo ibishobora kwangirika vuba nk’imbuto n’ibindi bintu bibisi, ariko ubuyobozi bwaryo buvuga ko buri kubyigaho na byo kuko abakiliya bari kuboneka.

Home Market Supermarket icuruza n'ibiryamirwa
Home Market Supermarket imaze guha akazi abantu barenga 100
Ibyo kunywa byatekerejweho muri Home Market Supermarket
Ibikoresho byo guteramo indabo na byo biri muri Home Market Supermarket
Ibyo gupfunyikamo ku batanga impano na byo byaributswe
Ibikinisho by'abana na byo wabisanga muri Home Market Supermarket
Ibikoresho byo mu gikoni bifite ubuziranenge na byo biri muri Home Market Supermarket
Home Market Supermarket iherereye mu Karere ka Kicukiro
Abanyabirori na bo ntibibagiranye ku bijyanye n'indabyo
Ibyo kurya by'amoko atandukanye wabisanga muri Home Market Supermarket
Muri Home Market Supermarket hanacururizwamo ibikapu
Home Market Supermarket inacuruza ibikoresho bya siporo
Ibikoresho byo mu gikoni bifite ubuziranenge na byo biri muri Home Market Supermarket
Umuyobozi wa Home Market Supermarket Rwanda, Nzayisenga Clément yavuze ko iri guriro rije mu rwego rwo kuziba icyuho cyari gihari mu maguriro ari ku rwego rwo hejuru mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages