Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwahembeye Banki ya Kigali (BK) yaje ku isonga mu ndashyikirwa mu kumurika mu Imurikagurisha mpuzamahanga rya 20 (Expo 2017) ryamaze iminsi 14 rigasozwa ku wa 9 Nzeri 2017.
Banki ya Kigali (BK) nicyo kigo cya mbere cyahembewe kwitwara neza mu imurikagurisha ry’uyu mwaka, gikurikirwa na sosiyete itwara abantu mu ndege, RwandAir, naho ku mwanya wa gatatu haza uruganda rukora amarangi rwa Ameki Color.
Ibitekerezo 0