Airtel Rwanda na WorldRemit mu bufatanye bwo koroshya ibirebana no kohererezanya amafaranga

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 22 Kamena 2020 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yatangije ubufatanye n’ikigo gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga kuri internet, WorldRemit, bwitezweho gufasha abakoresha Airtel Money mu Rwanda kwakira amafaranga bohererejwe n’abakoresha WorldRemit baherereye mu bice byose by’isi ako kanya.

Ubu bufatanye bwashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa 22 Kamena buzafasha abari mu Rwanda kwakira ako kanya amafaranga bohererejwe n’abari mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bubiligi, U Bwongereza, Australie, U Bufaransa, Suède, Norvège, u Buholandi n’u Budage.

Ubwo hatangizwaga ubu bufatanye, Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla yavuze ko ari intambwe itewe mu korohereza abakiliya ba Airtel mu guhererekanya amafaranga aho baba bari hose ku Isi.

Ati “Twishimiye ubu bufatanye na World Remit kuko buzafasha abakiliya bacu kwakira amafaranga bohererejwe n’inshuti n’imiryango yabo aho bari hose ku Isi kandi bitabagoye. Ibi biradufasha muri gahunda yacu yo korohereza abakiliya bacu gukoresha Airtel Money muri gahunda zabo za buri munsi.”

Ubu bufatanye buzatuma abantu batuye mu bihugu bigera kuri 50 mu bice bitandukanye by’Isi babasha bohereza amafaranga ku bakoresha Airtel Money mu Rwanda.

Umuyobozi wa World Remit mu Rwanda, Carine Umurerwa, we asanga ubu bufatanye buje gufasha abanyarwanda kubona ubufasha bw’amafaranga bagenerwa n’ababo baba mu bihugu byo hanze. Ibintu avuga ko bifite akamaro kanini muri ibi bihe by’ingamba zo kuguma mu rugo.

Umurerwa yakomeje ashima uku gufatanya na Airtel Rwanda avuga ko WorldRemit bizatuma iha abakiliya ubundi buryo bwo guhererekanya amafaranga.

Uku kohererezanya amafaranga bizajya bikorwa abakoresha WorldRemit bashyira porogaramu yayo muri telefone cyangwa bakanyura ku rubuga rwayo aho bazajya bahitamo Airtel Money ubundi bagakurikiza amabwiriza.

Airtel Rwanda isanzwe ifasha abakiliya bayo kohererezanya amafaranga haba mu gihugu cyangwa hanze y’igihugu, kwishyura ibintu by’ingenzi, kuzigama amafaranga, kugura ama inite no guhabwa serivisi zitandukanye zirebana n’ubukungu binyuze muri Airtel money.

Ubu bufatanye bwitezweho koroshya iri hererekanya ry’amafaranga, cyane ko WorldRemit ari ikigo kiza ku isonga mu kohereza amafaranga menshi kuri telefone z’abantu aho hejuru ya kimwe cya kabiri cy’amafaranga WorldRemit yohereza muri Afurika iyohereza kuri telefone.

Airtel Rwanda na WorldRemit binjiye mu bufatanye buzorohereza abari mu Rwanda kwakira amafaranga avuye hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .