Iyi gahunda ni imwe mu nkingi za Gahunda y’Igihugu y’Imbaturabukungu, EDPRS II, n’iy’Icyerekezo 2020. Yibanda ku gufasha abagore n’urubyiruko kubona igishoro cyo guhanga imirimo bahabwa ingwate cyangwa inkunga ku mishinga bateguye kugeza kuri 75%.
Harimo guteza imbere ubumenyingiro butangwa mu gihe gito butuma ubuhawe bimworohera kwihangira umurimo cyangwa akarushaho kwakirwa ku isoko ry’umurimo no gutanga umusaruro.
Abagore n’urubyiruko bigishwa imyuga ijyanye n’ibifite isoko mu karere baherereyemo.
Abarangije aya mahugurwa boroherezwa kubona igishoro cy’ibikoresho byo gutangiza imishinga binyuze muri SACCO aho basonerwa kuva kuri 20% kugeza kuri 50% bitewe n’ubunini bw’umushinga kandi bagashobora gufashwa kubona ingwate y’umushinga ku bufatanye na BDF.
Iya kabiri ni uguteza imbere umuco wo kwihangira imirimo n’ihangwa ry’imishinga mito n’iciriritse, kuyongerera ubushobozi n’ikoranabuhanga.
Leta yashyizeho abajyanama mu mishinga n’ubucuruzi babiri muri buri murenge bafasha urubyiruko n’abagore bafite ibitekerezo byiza bakabikoramo imishinga yunguka, banabafasha no gukorana na banki.
Ikigega Gifasha Imishinga Mito n’Icirirtse (BDF) cyagabye amashami muri buri Karere (BDF-Kora Wigire Centres) ngo gifashe abakigana kinakorana n’inzego z’ibanze.
Guhera muri Nyakanga 2014 kugeza muri Gicurasi 2015, Ikigega Gifasha Imishinga Mito n’Icirirtse (BDF) cyateye inkunga imishinga 4,052 yatumye hahangwa imirimo mishya 17,675 idashingiye ku buhinzi.
Ababona imirimo y’igihe gito mu mishinga itanga akazi ku bantu benshi bahabwa ubumenyingiro, bakunganirwa mu gihe bakiri muri iyo mishinga.
Hari kandi kubafasha kwibumbira muri koperative no kwihangira imishinga kugira ngo akazi k’igihe gito babona kabe kababera imbarutso y’umurimo urambye.
Hashyizweho kandi Ikigo cyo Guteza Imbere Servisi y’Umurimo (KESC) mu Mujyi wa Kigali gifasha urubyiruko kumenya amakuru ku murimo no kurutegura kugira ngo rugire ubumenyi ku byo abakoresha bareba mu itangwa ry’akazi, bikaba biteganyijwe ko ibi bigo bizagaba amashami no mu tundi Turere.
Mu bindi bikorwa harimo guteza imbere “Uruganda Iwacu” (CPC) hagamijwe ko ibitanga umusaruro muri buri karere k’u Rwanda byongererwa agaciro, binafashwa guhangana n’ibindi ku masoko yo mu Rwanda n’ayo hanze. Uturere twasabwe kugaragaza uruhare rwatwo muri iyi gahunda.
Abafasha muri iki gikorwa harimo inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), MIGEPROF, MINICOM, MYICT, MINEDUC, MINALOC, RDB, LODA, WDA, NIRDA, NYC, NWC, NCPD, RCA, NCBS, BDF na PSF.
Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) NEP ibarizwamo, yagize uruhare runini mu gushyiraho gahunda y’ihangwa ry’imirimo ibihumbi 200 idashingiye ku buhinzi buri mwaka.
Gahunda ya “NEP-Kora wigire” yashyizweho mu gihe hari hashize imyaka itatu hatangijwe iya ‘Hanga Umurimo’ na yo yashishikarizaga urubyiruko n’abagore kwihangira imirimo.
Ni muri urwo rwego izahuriza hamwe imbaraga ikanaha umurongo izindi gahunda zari zihari zifasha mu iterambere ry’umurimo.
“Kora wigire” yatangijwe izafasha ibyiciro bitandukanye kugera kuri byinshi nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Madamu Uwizeye Judith.
Madamu Judith yagize ati “Tumaze iminsi tumenyekanisha Kora Wigire. Niyo izadufasha kuzamura umubare w’abahanga imirimo. Urubyiruko n’abagore ni ugukomeza gushyira imbaraga hamwe.”
Yakomeje avuga ko gutekereza uburyo bushya bwo guhanga imirimo ari kimwe mu bizafasha urubyiruko n’abagore kwiteza imbere kurushaho, ahereye ku rugero rw’uwitwa Niyonsenga Francine wo mu Karere ka Ngororero watanze ubuhamya bw’uko batangiriye ku busa ubu bakaba babyaza umusaruro ibikoresho bitandukanye birimo ibishishwa by’ibigori babohamo ibikapu bakanigisha n’abandi banyeshuri.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi aherutse kuvuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo butandukanye bwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, ishyiraho ibigo byigisha ubumenyingiro n’imyuga itandukanye (WDA, TVET) byatanze umusaruro aho hashinzwe amashuri ya IPRC atanu mu gihugu n’amashuri y’imyuga asaga 365 afasha abanyeshuri basaga ibihumbi 93.
Ikigega Gifasha Imishinga Mito n’Icirirtse (BDF) cyafashije abacuruzi bato basaga ibihumbi 13 kubona ingwate biteza imbere, ibigo by’imari iciriritse na SACCO zafashije guhanga imirimo 70,444.
U Rwanda rwihaye intego z’iterambere muri gahunda zigamije guhinduka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, aho abikorera bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse no guhanga imirimo mishya.
Ibindi bikorwa ni uko buri mwaka, u Rwanda rutegura ihuriro ku murimo rigamije guhuza abashaka akazi n’abagatanga bakaganira, abatagafite bakungurwa ibitekerezo byabafasha kukihangira (Job Net).
Hagamijwe kugira abakozi bafite ubumenyi mu nzego z’ibanze zitandukanye z’ubukungu, Leta y’u Rwanda kandi ifite intego y’uko abize mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bagera ku kigero cya 65%.
Leta y’u Rwanda yagiye kandi ishyiraho ibigo bitandukanye bifasha abashaka guhanga imirimo bibongerera ubumenyi n’ubushobozi bubafasha kugera ku ntego zabo.
By’umwihariko muri buri Karere hagiyeho ikigo gihuriramo abakora imirimo y’ubukorikori kizwi nka “Integrated Craft Production Centers-ICPCs-Agakiriro”.
Kugeza ubu Uturere 10 turimo kurangiza kubaka ibi bigo, mu gihe utundi 12 turi mu nzira yo kurangiza izi nyubako.
Mu bashima gahunda za Leta zigamije guteza imbere umurimo harimo Mbarushimana Athanase wo mu Karere ka Gisagara wahoze ahugurirwa ku Kirwa cya Iwawa, agafashwa na Leta kureka ibiyobyabwenge, ubu akaba amaze kwiyubakira inzu y’amabati asaga 47 iwabo i Gisagara kandi ngo akaba yifitiye icyizere cy’ejo hazaza.



















TANGA IGITEKEREZO