Iyi banki yashimiwe uwo musanzu mu nama y’abafatanyabikorwa b’Umuryango Pact wita ku iterambere ry’abaturage, yabereye i Kigali kuri uyu wa 19 Nzeri 2024.
Ni inama yavugaga by’umwihariko ku byagezweho mu mushinga w’uyu muryango witwa ‘Illuminating small scale Mining in Rwanda’, ugamije gufasha abacukuzi b’amabuye y’agaciro baciriritse kubona amatara yo kwifashisha mu birombe kandi atangiza ibidukikije.
Umuyobozi w’uyu mushinga muri Pact Rwanda, Dr. Nshimirimana Polycarpe yavuze uburyo batangiye imikoranire na Equity Bank n’uruhare rwayo mu gukorana n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro.
Ati “Hari hari icyuho muri serivise z’imari ku bacukuzi. Twegereye Equity Bank nka kimwe mu bigo by’imari bikora neza dutangira ibiganiro nayo tunagirana amasezerano y’imikoranire”.
Yakomeje ati “Equity Bank yaratwumvishe yumva ibikenewe isura bimwe mu birombe n’ababikoramo ireba muri serivise itanga yongeramo izigenewe abakora muri urwo rwego. Iyi banki yiteguye gukorana n’amashyirahamwe n’amasosiyete akora mu bucukuzi ibaha inguzanyo kandi ku nyungu ntoya. Turashimira ko yemeye kugira imikoranire na twe kandi igashyiramo uruhare rwayo mu guteza imbere ubucukuzi”.
Ikindi kiri mu mikoranire ya Equity Bank na Pact Rwanda ni uko iyo banki itanga inama za tekiniki zihugura abacukuzi mu mikoranire n’ibigo by’imari mu buryo bubateza imbere.
Umuyobozi w’ishoramari rizanira impinduka umuryango mugari muri Equity Bank Rwanda, Kirezi Alice yavuze ko muri gahunda y’iyi banki yo guteza imbere Afurika mu buryo burambye harimo ingingo zijyanye no kurengera ibidukikije byangizwa n’ibikorwa biyuranye.
Ibyo byatumye iyi banki yerekeza ku gukorana n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu rwego rwo kubegereza serivise z’imari ariko banarengera ibidukukije.
Yagize ati “Ubwo twigaga uwo mushinga twasanze abakora mu bucukuzi baba abacukuzi ndetse n’amasosiyete yabo, bafite icyuho cy’ubumenyi ku mikorere y’ibigo by’imari. Ntabwo ikibazo cyari gusa kutizigama no kutaka inguzanyo, ahubwo ntibari banafite amakuru ku mikorere y’ibigo by’imari. Twarabegereye tubasobanurira serivise zacu zigenewe abacukuzi n’amasosiyete yabo barabisobanukirwa”.
Kirezi yongeyeho ko ibyo basanze bidahagije, Pact Rwanda ibafasha kwegera abacukuzi yumva ibindi bakeneye.
Equity Bank na Pact Rwanda bafatanya mu mushinga witwa ‘Illuminating small scale Mining in Rwanda’ ugamije kongera urumuri mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro. Ni muri urwo rwego hashatswe umufatanyabikorwa ubagezaho amatoroshi akomeye bakoresha mu birombe.
Ayo matoroshi aborohereza akazi kuko yongerwamo umuriro bidasabye kugura amabuye buri munsi, kandi bashobora no kuyahabwa ku nguzanyo yoroshye kwishyurwa.
Kugeza ubu uyu mushinga uri gukorera mu birombe byo mu uturere twa Nyarugenge na Muhanga ariko ubuyobozi bwu umushinga burateganya ko wagukira ahandi ku bufatanye bwa Equity Bank n’ibigo bicukura amabuye y’agaciro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!