00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rwa Mahwi rwinjiye ku isoko ry’imari n’imigabane

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 2 September 2024 saa 03:14
Yasuwe :

Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda ryakiriye uruganda rwa Mahwi Grain Millers ruri mu cyiciro cy’ibigo bito n’ibiciriritse, rwatangiye kugurishaho impapuro mpeshamwenda za miliyari 5 Frw hagamijwe kwagura ibikorwa byabo.

Uruganda rutunganya ifu y’ibigori izwi nka ‘Kawunga’, Mahwi Grain Millers ni cyo kigo cya mbere cyongerera umusaruro ibikomoka ku buhinzi cyinjiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Umuyobozi Mukuru wa Mahwi Grain Millers, Chantal Habiyakare, yagaragaje ko nk’ikigo gito bitari byoroshye kujya kumvisha ibigo bikomeye ngo byemere kugura impapuro mpeshamwenda zabo ariko kubera amahirwe ari mu buhinzi n’ibibushamikiyeho babumvise vuba.

Ati “Ntabwo byari akazi koroshye kujya gukomanga muri Agaciro Development Fund, RNIT Iterambere Fund tubumvisha ko iki ari ikigo bakwiye kwizera bagashoramo amafaranga."

"Ariko turabashimira ko bemeye kuganira natwe no kutugirira icyizere, bakaba aba mbere baduhaye amafaranga yabo. Ibyerekeye gutunganya amafunguro birakora neza, kugeza ubu tubona bigenda bitera imbere ku buryo twiteguye gushora amafaranga aho bikenewe hose.”

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane, Pierre Celestin Rwabukumba, yavuze ko uru ruganda rwashyizeho impapuro mpeshamwenda bashaka nibura miliyari 5 Frw ariko ku cyiciro cya mbere bakeneye miliyari 3 Frw.

Ati “Bazajya baza mu gihe bakeneye amafaranga. Icyiciro cya mbere zaguzwe ku rugero rwa 50% ugereranyije n’ibyo bari bakeneye ariko biracyakomeje kugira ngo babone abandi bashoramari, kandi abashoramari benshi barahari bifuza gushora imari.”

Rwabukumba yahamije ko icyiciro cya kabiri cy’izo mpapuro mpeshamwenda kizaba kigamije gufasha umushinga w’ubworozi bafite.

Ubuyobozi bwa Agaciro Development Fund bugaragaza ko barebye uburyo uru ruganda rumaze imyaka icyenda gusa rwazamutsemo, basanga kurushoramo imari bifite akamaro no ku gihugu muri rusange.

Banagaragaza ko mu gihe uru ruganda ruteye imbere bifasha abaturage kwihaza mu biribwa no gutera imbere mu buryo bw’ubukungu.

Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari muri RNIT Iterambere Fund, Andre Gashugi yagaragaje ko abantu bizigamira amafaranga muri iki kigo baba bashaka ko acuruzwa hakaboneka inyungu kandi bikanagira uruhare mu gutanga imirimo.

Yahamije ko kuba uru ruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi na byo byatumye iki kigo gihitamo kurushoramo imari, ndetse n’inyungu cyatanze ku bashoramari baguze izo mpapuro mpeshamwenda bigaragara ko itubutse.

Kugeza ubu ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda hari ibigo 10 bigurisha imigabane mu hamaze kugurishwayo impapuro mpeshamwenda inshuro 28.

Rwabukumba yavuze ko Abanyarwanda badakwiye gukomeza kumva ko isoko ry’imari n’imigabane ari iry’abakire gusa ahubwo bagakangukira kugura imigabane, bakaba abakiliya ariko na bo binjiza inyungu mu mufuka wabo.

Mahwi Grain Millers yabaye ikigo cya mbere gitunganya ibikomoka ku buhinzi kigiye ku isoko ry'imari n'imigabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .