Undi munyamahirwe yatsindiye miliyoni mu ‘IKOFI’ ya Banki ya Kigali

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 15 Kanama 2019 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Habimana François, umuhinzi wo mu Murenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, yatsindiye Miliyoni 1 FRW, binyuze muri gahunda ya Banki ya Kigali ‘IKOFI’ isanzwe ifasha abahinzi kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, ndetse no kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro.

Gahunda ya IKOFI yitezweho gukemura ikibazo cy’abahinzi bagorwa no kubona serivisi z’imari, nk’ishoramari rituma ubuhinzi bwaguka bukabateza imbere, bakava mu cyiciro cyo guhinga bagamije kwihaza ahubwo bagakora n’ubuhinzi busagurira amasoko.

Iyi gahunda yatangiranye n’ubukangurambaga bw’ibyumweru 30 butuma buri cyumweru umuhinzi watoranyijwe kubera kuyikoresha ahembwa.

Habimana umaze amezi abiri akoresha serivisi ya IKOFI yavuze ko amafaranga yatsindiye agiye kumufasha kuvugurura ubuhinzi bwe.

Yagize ati “Muri aya mafaranga mbonye ndaguramo inka yo kumfasha gufumbira kugira ngo ubuhinzi bwanjye bwaguke kuko gufumbira neza ni ugushyiramo ifumbire y’imborera na mvaruganda kuko bituma umusaruro wiyongera”.

Akomeza avuga ko kuba nta nka atunze byatumaga abona ifumbire ayiguze ariko nyuma y’aya mafaranga yahawe na Banki ya Kigali icyo kibazo kikaba kigiye gukemuka.

Mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kubona aya mafaranga, Habimana, aragira abandi bahinzi inama yo kugana serivisi ya IKOFI.

Ati “Ndabashishikariza kujyamo kuko ari ubuntu kandi ni byiza harimo inyungu nyinshi kuko kuguha amafaranga miliyoni ngo ukoreshe ubuhinzi witeze imbere ni ibintu byiza cyane”.

Habimana usanzwe akora ubuhinzi buciriritse bw’ibirayi mu Karere ka Nyabihu yashyikirijwe sheki kuri uyu wa Gatatu taliki 14 Kanama 2019.

Imikorere ya IKOFI

IKOFI ikoreshwa kuri telefoni aho umuhinzi yiyandikisha akoresheje *334*2# na nimero y’indangamuntu; yegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha.

Udafite telefoni abifashwamo n’umucuruzi w’inyongeramusaruro akandikwa, agahabwa agafunguzo (Near Field Communications, NFC) gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru ye, akakifashisha mu kubitsa no kubikuza kuri telefoni.

Impamvu y’umucuruzi w’inyongeramusaruro ni uko ari serivisi igenewe abahinzi gusa, nk’urwego rurimo amahirwe menshi ariko rudashorwamo imari uko bikwiye. Uyu mucuruzi akora nk’aba ‘agent’ batanga serivisi za Mobile Money, kuko IKOFI ikora nka zo.

Muri iyi serivisi umuhinzi ashobora kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu mu Rwanda, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro. Indi serivisi IKOFI itanga ni iyo kugura umusaruro no kwishyura ubwiteganyirize bwa ‘Ejo Heza’.

Mutangana Félix ukora mu Ishami ry’Ubucuruzi muri BK ashyikiriza Habimana sheki ya miliyoni yatsindiye
Habimana avuga ko aya mafaranga azamufasha mu buhinzi bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza