Ubusanzwe habaho ibihembwe by’ihinga bitatu, harimo igihembwe cya A (Nzeri-Gashyantare), igihembwe B (Werurwe-Gicurasi), hakaba n’igihembwe C (Kamena-Nzeri).
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare ku bijyanye n’uko ubuhinzi buhagaze mu Rwanda, igaragaza ko mu gihembwe cya B cya 2024, umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye.
Umusaruro w’imyumbati wiyongereyeho 6%, ugera kuri toni 783,29, uw’umuceri wiyongeraho 4% ugera kuri toni 72,834, uw’ibijumba wiyongereyeho 8%, ugera kuri toni 666,814. Ni mu gihe uw’ibitoki wiyongereyeho 5%, ugera kuri toni 1,142,552.
Umusaruro w’ibigori wo wiyongereyeho 1%, ugera kuri toni 119,101. Mu gihe uw’ibishyimbo wazamutseho 6%, ariko ubuso bihingwaho bugabanukaho 1%.
Umusaruro w’ibirayi waragabanutse
Bitandukanye n’ibindi bihingwa, mu gihembwe B cya 2024 umusaruro w’ibirayi wo wagabanutseho 13%, ibyatewe ahanini no kugabanuka k’ubuso bihingwaho ndetse n’ibihe bitagenze neza mu bice bisanzwe byeramo ibirayi mu Rwanda.
Mu gihembwe B cya 2024 ubuso bwahinzweho ibirayi bwari hegitare 41,836, mu gihe mu gihembwe nk’icyo mu 2023 byari byahinzwe kuri hegitari 48,210. Bingana n’igabanuka rya 13%.
Ibi byatumye umusaruro w’ibirayi uva kuri toni 326,677 zari zabonetse mu gihembwe B cya 2023, ugera kuri toni 285,596 zabonetse mu gihembwe B cya 2024.
Umusaruro w’ibirayi uboneka kuri hegitari ntiwigeze ugabanuka kuko wagumye kuri toni 6,8 ku bahinzi bato na toni 14,9 ku bahinzi banini.
55,4% by’umusaruro w’ibirayi abahinzi babonye barawugurishije, mu gihe ugera kuri 26.7% bawuriye, undi ungana na 12,8% barawubika ngo bazawukoreshe nk’imbuto.
Kimwe mu byatumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera muri rusange ni ikoreshwa ry’ifumbire yaba iy’imborera ndetse na mvaruganda.
Iyi raporo igaragaza ko abahinzi basaga 80,1% bakoresha ifumbire y’imborera.
Iri zamuka ryagizwemo uruhare kandi no gukoresha imbuto y’indobanure. Abahinzi banini bakoresheje iyi mbuto bagera kuri 72.6%, mu gihe abahinzi bato bayikoresheje ari 16.6%. Ibi byagize uruhare cyane mu kuzamura umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo.
Muri iki gihembwe kandi abahinzi bitabiriye gukoresha imiti yica udukoko. Abagera kuri 30,2% barayikoresheje.
Ikindi iyi raporo igaragaza nk’igikwiriye gushimwa ni ubwitabire buri mu buhinzi burambye ndetse butangiza ibidukikije. Abahinzi 89.2% bitabiriye ibijyanye no kurwanya isuri.
Ibijyanye no kuvomerera nabyo byarushijeho kwitabirwa kuko abahinzi 12.1% bakoresha uburyo butandukanye bwo kuhira imyaka.
Muri rusange Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko iri zamuka ry’umusaruro ku kigero cya 3,1% rigaragaza iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.
Iyi raporo igaragaza ko ubutaka u Rwanda rufite ari hegitari miliyoni 2.376, muri bwo ubuhingwa bungana na hegitari miliyoni 1.350 (57%).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!