Uko iterambere rirushaho kuzamuka ku muvuduko uri hejuru, ibikenera ibikomoka kuri peteroli nk’ibinyabiziga n’inganda na byo bigenda byiyongera.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, ubwo yaganiraga n’abagize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki kuri politike n’ingamba z’igihugu mu guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane n’amahanga ku wa 27 Werurwe 2025, yatangaje ko mu 2017 mu gihugu hakoreshwaga litiro ibihumbi 600 z’ibikomoka kuri peteroli buri munsi.

Icyo gihe ibigega byari bihari byari bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 111, bishobora gukoreshwa amezi atandatu.

Ati “Uyu munsi dufite ibigega navuga ko bidahagije […] Kubera ko dufite ibinyabiziga byinshi, dufite inganda nyinshi buri munsi dukoresha nibura litiro miliyoni ebyiri za peteroli, bivuga ngo ubu bubiko bushobora kutumaza igihe kitarenze amezi abiri, murumva ko harimo ikibazo.”

Sebahizi yahishuye ko ku bufatanye bwa Leta n’abikorera bacuruza ibikomoka kuri peteroli hagomba kubakwa ibindi bigega mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ati “Twatangiye gukorana n’abacuruzi ba peteroli, twaberetse ahantu bagomba kubaka ibigega, hari ibigega mujya mubona Rusororo twasabye ko byongerwa hari n’ahandi hitwa Ruhanga abashoramari twabahaye ubutaka tubaha n’amezi atandatu kugira ngo bongere ubushobozi ku buryo dushaka kuva kuri iyi litiro miliyoni 111 tukagera nibura kuri litiro 320 mu myaka ibiri iri imbere.”

U Rwanda rukoresha ibikomoka kuri peteroli bituruka mu bihugu by’Abarabu ariko bikinjirira muri Afurika y’Iburasirazuba, ibyinshi bigaturuka muri Tanzania, mu gihe ibike cyane ari byo bituruka muri Kenya.

Kuri ubu kandi umuntu wubatse ikigega cy’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda abona 8 Frw kuri litiro imwe, ariko Leta ivuga ko ishaka kuyongera akaba hagati ya 12 Frw na 14 Frw “kugira ngo umuntu ufite gahunda yo gushora imari mu kongera ububiko bwa peteroli abe ari ko harimo inyungu.”

Minisitiri Sebahizi yahamije ko kugira ububiko bwamaza igihugu amezi atandatu ari n’uburyo bwiza bwo guteganyiriza izindi ngorane zishobora kwibasira igihugu.

Ati “Iyo ni ingamba kuko tuzi ko ibihugu duturanye biramutse bidufungiye nibura twakabaye dufite litiro zadukorera nk’amezi atandatu.”

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku byoherezwa hanze, igaragaza ko mu Ukuboza 2024 ibikomoka kuri peteroli byari ku mwanya wa kabiri mu byo igihugu cyavanye hanze kikongera kubyohereza hanze, kuko byinjije miliyoni 14,5$ nyuma y’ibiribwa n’amatungo mazima byinjije miliyoni 16,7$.

Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko u Rwanda rucyoherereza ibindi bihugu ibikomoka kuri peteroli, harimo ingano nini yoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Icyo gihe turamutse dufite ububiko buhagije twabasha kubona amafaranga menshi kurushaho.”

Mu 2024, MINICOM yari yatangaje ko u Rwanda rufite ibigega bifite ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli bigera kuri litiro miliyoni 117,2.

Mu 2021, mu Rwanda hari ibigega bya Leta n’iby’abikorera birimo ibiri i Jabana bya Sosiyete yitwa OilCom, ibya SP biri i Rusororo, ibya Leta biri mu Gatsata, Rwabuye na Bigogwe hamwe n’ibya ERP biri Kabuye. Ibibika amavuta y’indege biri i Kanombe ku Kibuga cy’indege n’i Rusororo.

Minisitiri Prudence Sebahizi yavuze ko hari gukorwa ibishoboka ngo ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli bwiyongere
Minisitiri Prudence Sebahizi yavuze ko hari gukorwa ibishoboka ngo ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli bwiyongere