00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahawe asaga miliyari 50 Frw yo kuzahura ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga no kurwanya ubukene

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 12:34
Yasuwe :

Leta y’u Budage binyuze muri Banki y’Abadage y’Iterambere (KfW) yahaye iy’u Rwanda inkunga ya miliyoni 44 € (asaga miliyari 50Frw), aho agera kuri miliyari 10 Frw azakoreshwa mu kuzahura ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19, mu gihe andi miliyari 40 Frw azakoreshwa muri gahunda zo gufasha abakene.

Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, mu gihe u Budage bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Dr. Thomas Kurz.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi ba Banki Itsura Amajyambere (BRD) izanyuzwamo agenewe kuzahura ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga n’aba Banki y’Abadage y’Iterambere (KfW).

Izi miliyari 10 Frw zizakoreshwa mu guha inguzanyo zihendutse kandi z’igihe kirere abakora mu bucuruzi bwo kohereza ibintu mu mahanga bafite ibikorwa byagizweho ingaruka na COVID-19.

Asaga miliyari 40 Frw yo azanyuzwa mu Kigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) by’umwihariko afashe muri gahunda ya VUP.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko iyi nkunga yose igamije gufasha u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 ku bukungu.

Dr Uzziel Ndagijimana yakomeje avuga ko u Budage bumaze igihe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda muri guhunda z’iterambere zitandukanye.

Ati “Ndabashimira kuri ubu bufasha, mu myaka yashize ubutwererane bwakiye bwubakira ku nzego z’ingenzi zirimo ibijyanye n’ubumenyingiro, kwegereza ubuyobozi abaturage, kuzamura urwego rw’abikorera ndetse n’urw’imari. Izi nkunga ebyiri zizadufasha mu gushyira mu bikorwa gahunda yacu yo kuzahura ubukungu [...] iyi ni inkunga ikomeye mu gihe turi kugerageza kurenga ingaruka za COVID-19.”

Amafaranga agenewe kuzahura ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga azanyuzwa mu Kigega gishinzwe gufasha ibigo byohereza ibicuruzwa mu mahanga gisanzwe kibarizwa muri BRD.

Kugeza ubu BRD igaragaza ko aya mafaranga atanga mu rwego rwo gufasha ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga amaze kugira akamaro gakomeye. Ubwiyongere bw’ababonye akazi kubera aya mafaranga bwazamutseho 308%.

U Rwanda rwahawe asaga miliyari 50 Frw yo kuzahura ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga no kurwanya ubukene
Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Dr. Thomas Kurz ashyira umukono kuri aya masezerano
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko iyi nkunga yose igamije gufasha u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 ku bukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .