Telé 10 yatanze Noheli ya kare muri poromosiyo yagenewe abafatabuguzi ba Canal+

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 20 Ugushyingo 2019 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Telé 10 ihagarariye Canal+ mu Rwanda yatangiye guha abakiliya ba Canal+ iminsi mikuru aho umuntu uzajya ugura ifatabuguzi iryo ariryo ryose azajya ahabwa poromosiyo yo kureba amashene agaragara ku ifatabuguzi ry’ibihumbi 53 Frw (Tout Canal) mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Iyi poromosiyo izatangira tariki ya 21 Ugushyingo 2019 igere tariki ya 31 Ukuboza 2019, izafasha Abanyarwanda batunze Canal+ kuryoherwa na ‘bouquet’ y’ibihumbi 53Frw.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019, Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal+, Tuyishime Alain, yavuze ko buri muntu utunze Decodeur ya Canal+ uzajya ugura ifatabuguzi rya 7,500Frw, irya 15,000 Frw, 18,000 Frw, 27,000 Frw n’irya 53,000 Frw azajya ahabwa poromosiyo.

Yakomeje agira ati “kuva ku itariki ya 21 Ugushyingo kugeza 31 Ukuboza 2019 umuntu uzajya ugura ifatabuguzi rya Canal+ iryo ariryo ryose azajya ahabwa ifatabuguzi rya Tout Canal kabone nubwo yaba amaze imyaka itanu nta fatabuguzi agura cyangwa yaguraga bihoraho.”

Uretse iyi poromosiyo Canal+ yahaye abakiliya bayo, Tuyishime avuga ko ubu hari n’indi shene nshya igaragara kuri ‘Decodeur’ za Canal+ yitwa “Cuisine”, izajya itambutswaho amasomo agamije kwigisha abantu guteka.

Muri uyu mwaka wa 2019, Canal+ yibarutse shene nshya 10 zigaragara kuri Decodeur zayo ndetse biteganyijwe ko umwaka utaha wa 2020 ziziyongera.

Uretse kugaragaza amashusho meza, decodeur za Canal+ zifite umwihariko urimo izishobora gufasha abakiliya kugenzura ibirimo kuba imbonankubone, wenda udafite nk’umwanya wo kwicara impande ya televiziyo ikabifata ukaza kubireba uhugutse uhereye aho byari bigeze.

Tuyishime Alain yavuze ko iyi poromosiyo izajya ihabwa buri mukiliya wa Canal+ uzajya ugura ifatabuguzi iryo ariryo ryose
Abanyamakuru bagiye babaza ibyo badasobanukiwe kuri poromosiyo nshya
Iki kiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza