SPENN ya I&M Bank yatangije konti izajya yungukira abizigamiye 4% ku mwaka

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Hejuru ya serivisi zitandukanye zisanzwe zitangwa na SPENN zirimo kwishyura ibicuruzwa bitandukanye, kohereza no kwakira amafaranga nta kiguzi, kuri ubu hamaze no kongerwaho uburyo bwa konti ifasha abakoresha iri koranabuhanga kwizigamira ndetse buri mwaka bakungukirwa ku kigero cya 4%.

Iyi konti uyibitsaho ku buntu kandi amafaranga ayo ariyo yose wayabitsa, igihe ushatse amafaranga ukayabona kandi nta kiguzi.

Ikoranabuhanga rya ‘SPENN’ rifasha abantu guhererekanya amafaranga no guhaha, bifashishije telefone zigezweho (smartphones) ntibagire amafaranga bakatwa, ryamuritswe ku wa 4 Kamena 2018 na I&M Bank Rwanda ifatanyije n’ikigo cyo muri Norvège cyitwa Blockbonds.

Nyuma y’izi serivisi isanganywe, kuri uyu wa 24 Nzeri, SPENN hamwe na I&M Bank bamuritse ubu buryo bushya bwo kubitsa umuntu azajya akoresha n’ubundi anyuze muri porogaramu yabo, nk’uko bisanzwe no ku zindi serivisi.

Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Norbert Haguma, avuga ko bahisemo kuzana ubu buryo bushya bwo kubitsa nyuma yo kubona ko hari amafaranga menshi anyura kuri iri koranabuhanga.

Ati “Twabonye hari abantu banyuzaho amafaranga menshi, turavuga tuti ntibyaba byiza dushyizeho konti yo kubitsa ku buryo abantu babasha kwinjiza inyungu ku mafaranga yabo? Indi mpamvu, twabonye ko ari ngombwa kwizigamira, cyane cyane muri ibi bihe bikomeye.”

Haguma akomeza avuga ko ubu buryo bwo kubitsa bufite umwihariko, urimo no kuba ubitsa ashobora kwishyiriraho intego runaka y’amafaranga ashaka kugezaho, kandi akazajya abasha kubona aho ageze ayigeraho.

Ati “Aho twe bitandukaniye mu buryo bwacu bwo kubitsa ushobora kwishyiriraho intego hanyuma bakakwereka aho intego uyigeze. Urugero niba intego ari moto, ushyiraho miliyoni, wabitsa ibihumbi 100 bakakwereka ko ugejeje 10%.”

Iri koranabuhanga umuntu ashobora kurikoresha yizigama kugira ngo azagere ku ibintu bitandukanye, birimo kwishyura amashuri, kugura inzu n’imodoka cyangwa akarikoresha azigamira izabukuru.

Muri uyu muhango wo gutangiza ubu buryo bushya bwo kubitsa, Umuyobozi wa I&M Bank, Robin Bairstow yavuze ko bazakomeza gukorana na SPENN, mu gushakira hamwe ibisubizo bishingiye mu guhanga udushya.

Ati “Kwizigamira bitanga umutekano mu bijyanye n’imari, kandi uko urushaho kwizigamira niko urushaho kumva utekanye. Ubufatanye bwa I&M Bank na SPENN buzakomeza gutanga itandukaniro binyuze mu gushaka ibisubizo bishingiye mu guhanga udushya, dutanga ubushobozi burambye ku bakiliya bacu bose n’abafatanyabikorwa.”

Akarusho kandi, umuntu wese ukoresha SPENN ashobora kwegera I&M Bank, bakamuha inguzanyo bakurikije urujya n’uruza kuri konti ye ya SPENN, kimwe nk’uko yaba akoresha konti isanzwe ya I&M Bank. Ariko gukoresha SPENN ntibisaba kuba ufite konti ya I&M Bank.

Ku bashaka gukoresha ubu buryo bwo kubitsa bashobora kumanura (download) porogaramu ya SPENN banyuze muri Play Store ku bakoresha telefoni za Android cyangwa App Store ku bakoresha iza Apple, ubundi bagakurikiza amabwiriza.

Ubuyobozi bwa SPENN buvuga ko bufite gahunda yo gukomeza kwagura iri koranabuhanga, ku buryo mu minsi iri imbere abantu bazajya bashobora ku bitsa nk’itsinda. Uretse ibi hari na gahunda yo kongera umubare w’ibigo bikora ubucuruzi bwo kuri internet bakorana nabyo.

Mu myaka ibiri SPENN imaze itangiye gukorera mu Rwanda, ikoreshwa n’abagera ku bihumbi 270 ndetse ikorana n’abayihagarariye (agents) bagera ku bihumbi bine n’amaduka ibihumbi bitanu.

Ubu abakoresha SPENN bashobora kubitsa bakungukirwa 4%
SPENN isanzwe ikoreshwa mu kohereza amafaranga no kwishyura ibintu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .