00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yahawe umukoro wo gukusanya arenga miliyari 2000 Frw mu 2022/23

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 10:31
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA cyatangaje ko mu mwaka wIngengo y’imari wa 2022/23 cyahawe intego yo gukusanya no kwinjiriza igihugu miliyari 2226,8 Frw, cyane ko mu mezi abiri y’uyu mwaka cyabashije kwinjiza miliyari 327,7Frw, kirenza intego yari yashyizweho ya miliyari 317,3Frw.

Ibi ubuyobozi bwa RRA bwabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, ubwo hatangizwaga Ukwezi kwahariwe gushimira abasora.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya 20, cyitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ari na we wari umushyitsi mukuru ndetse n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi batandukanye.

Ibi birori byabaye mu gihe Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyizihiza imyaka 25 ishize gishinzwe.

Ubuyobozi bwa RRA bwagaragaje ko kuva iki kigo cyabaho cyagiye gitera intambwe mu bijyanye n’imisoro n’amahoro gikusanya bigizwemo uruhare cyane n’abikorera.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2021/22 cyabashije kwinjiriza Leta miliyari 1910,2Frw, kirenza intego cyari cyihaye ya miliyari 1831,3Frw.

Ibi bivuze ko RRA yarengejeho miliyari 75,8 Frw ku ntego yari yahawe. Ni mu gihe ugereranyije n’ayo yari yakusanyije mu 2020/21 habayeho inyongera ya 15,3%.

Ubuyobozi bwa RRA bwagaragaje kandi ko mu mezi abiri ya mbere y’umwaka wa 2022/23, bwabashije gukusanya miliyari 327,7Frw, burenza intego yari yashyizweho ya miliyari 317,9Frw.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Pascal yavuze ko iyi gahunda yashyizweho kugira ngo Abanyarwanda barusheho kuzirikana akamaro k’imisoro n’amahoro mu iterambere ry’Igihugu.

Yavuze ko kuba RRA yaravuye ku miliyari 59,9 Frw yakusanyije mu mwaka w’Ingego y’imari wa 1999/2000 ikaba igeze aho ikusanya arenga miliyari 1000 Frw byagizwemo uruhare n’abantu batandukanye cyane cyane abikorera.

Ubuyobozi bwa RRA bwavuze ko muri uyu mwaka wa 2022/23, iki kigo cy’imisoro n’amahoro cyahawe intego yo gukusanya miliyari 2226,8Frw, ndetse ko ibyo kigeraho byose biterwa n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu.

Ati “Turashimira byimazeyo ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwatekereje gushyiraho Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bugiha inshingano yo gukusanya imisoro yose ijya mu isanduku ya Leta. Iterambere twagezeho ndetse n’icyizere dufite cy’ejo hazaza tubikesha Abanyarwanda, imiyoborere myiza ndetse n’inzego zose zikoresha neza umusaruro uva mu misoro ku bw’inyungu rusange z’Abanyarwanda.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ashimira abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Ndashimira abasora kuba barakomeje kwihanganira ingaruka twasigiywe na COVID-19 bagakomeza gukora no kuzirikana inshingano zo kubahiriza amategeko yo gusora. Bikaba byaragize uruhare rukomeye mu kubona umusaruro batumurikiye waturutse mu misoro ndetse bikaba bigaragara ko n’umusaruro w’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka turimo uzakomeza kuba mwiza.”

Yavuze ko iyi myaka 25 ishize RRA ibayeho ari iyo kwishimira. Ati “Mumfashe twishimire imyaka 25 ishize RRA igiyeho kandi akamaro kayo kakaba katugararagarira twese.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Bafakulera Robert yavuze ko nk’abikorera banyurwa n’uburyo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gikusanya imisoro n’uburyo ikoreshwa mu kubaka u Rwanda.

Yavuze ko bashima Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame kuba barwashyize imbaraga mu kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wo gutangiza ukwezi ko gushimira abasora witabiriwe n'abashoramari batandukanye bakorera mu Rwanda
Ni ku nshuro ya 20 Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda gitangiza ibikorwa byo gushimira abasora
Abasora bo mu Rwanda bashimiwe uruhare bagira mu iterambere ry'Igihugu
Imisoro n'amahoro bitangwa n'abikorera mu Rwanda bikomeje kwiyongera no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ashimira abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse bakaba bataranobojwe na COVID-19
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Bafakulera Robert yavuze ko nk’abikorera banyurwa n’uburyo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gikusanya imisoro n’uko ikoreshwa mu kubaka u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .