Moto z’amashanyarazi ziri mu igeragezwa mu Rwanda zujuje ibilometero 250 000

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukuboza 2019 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwa remezo mu Rwanda, Gatete Claver, yifatanyije na Sosiyete ya Ampersand iri ku isonga muri Afurika mu zicuruza moto zikoresha amashanyarazi mu kwizihiza no kwishimira ibilometero 250 000 moto zayo zimaze kugenda ku butaka bw’urwa Gasabo.

Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 11 Ukuboza 2019. Byitabiriwe n’abayobozi barimo uw’Ikigo cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), Eng. Collette Ruhamya; Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman n’uw’u Budage mu gihugu, Thomas Kurz; Umuyobozi w’Ikigega Nterankunga cy’Abongereza (DFID), Sarah Metcalfe n’abandi.

Muri Gicurasi 2019 nibwo moto 20 za Ampersand zatangiye gukorera muri Kigali zitwara abagenzi n’imizigo mu kugerageza umusaruro wazo ku isoko ry’u Rwanda.

Muri izi ngendo abamotari bafataga batiri ku masitasiyo zashyizweho muri Kigali aho bazihindurirwaga mu minota itarenze ibiri.

Intambwe yo kugenda ibilometero ibihumbi 250 mu Rwanda, Ampersand iyifata nka gihamya ko gukoresha moto z’amashanyarazi bishoboka ndetse byagera kuri benshi.

Minisitiri Gatete yavuze ko u Rwanda rwifuza kugera ku bwikorezi bw’abantu n’ibintu buhamye butanangiza ibidukikije.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere ubwikorezi bugezweho nk’uburyo bwo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije bunajyanye n’ingamba zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere muri Kigali n’utundi duce.’’

Umuyobozi wa Ampersand, Josh Whale, yavuze ko hari inyungu nyinshi mu gukoresha moto z’amashanyarazi.

Ati “Moto zacu zikoresha amashanyarazi kandi ukaba wazana batiri yashizemo umuriro ugahabwa indi ugakomeza urugendo. Moto zacu zirahendutse kandi zifite ikoranabuhanga rishya rituma umumotari ashobora kwizigama amafaranga menshi kurushaho. Iri koranabuhanga kandi rizashoboza Afurika kwihutisha gahunda ya “Zero Carbon.’’

Ampersand ifite icyicaro i Kigali, iteranya kandi igaha abamotari moto (e-moto) zihendutse, zifite isuku kandi zigenda neza kurusha moto zigera kuri miliyoni eshanu ziri hirya no hino mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu Rwanda hafi kimwe cya kabiri cy’ibinyabiziga biri mu muhanda ni moto zitwara abagenzi usanga zikoresha ibikomoka kuri peteroli bihenze; zikanasohora imyuka ihumanya ikirere.

Ampersand ivuga ko ibyo yagezeho yabifashijwemo na Leta y’u Rwanda ndetse biyemeje gukorana mu kwagura isoko ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu Isi.

Muri Kigali iyi sosiyete imaze kubaka ahantu hatatu ho kuzicagingira igihe zishizemo umuriro ariko izakomeza kubaka ahandi mu gihugu, batiri imwe kuyicaginga bishyura 920 Frw ariko ntibisaba kuyitegereza, uhagera baguhereza irimo umuriro ugasiga iyo washizemo.

Moto za Ampersand zirihariye kuko zisohora umwuka muke uhumanya ikirere ugereranyije n’izikoresha mazutu na lisansi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukorera mu Rwanda kw’izi moto bizagabanya 75% by’umwuka uhumanya ikirere.

Izi moto zifite ahantu habugenewe uyitwaye agenda arebera umuriro urimo uko ungana ku buryo abonye ugiye gishiramo yakwihutira guhindura batiri yayo.

Ubushakashatsi bwamuritswe na REMA mu 2017 bwagaragaje ko ibiza ku isonga mu guhumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda harimo umwotsi w’imodoka, moto, imyotsi y’amakara n’inkwi n’ibindi.

Bwanagaragaje ko 95,2% y’imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 10 zikozwe; 56,6 % zakozwe mbere yo mu 1999 naho 77,2% zakozwe mbere ya 2000.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko buri mwaka mu mavuriro hakirwa miliyoni eshatu z’abivuza indwara z’ubuhumekero barimo 13% bazitewe n’ihumana ry’ikirere.

Guhindura batiri z'izi moto bisaba iminota itarenze ibiri
Minisitiri w’Ibikorwa remezo mu Rwanda, Gatete Claver, yasobanuriwe imikorere ya moto zikoresha amashanyarazi za Sosiyete ya Ampersand yakoze ibirori byo kwishimira ibilometero 250 000 moto zayo zimaze kugenda ku butaka bw’u Rwanda
Moto 20 nizo zifashishijwe mu igeragezwa ryatangiye muri Gicurasi uyu mwaka
Minisitiri w'Ibikorwa remezo mu Rwanda, Gatete Claver, yifatanyije na Sosiyete ya Ampersand iri ku isonga muri Afurika mu zicuruza moto zikoresha amashanyarazi mu kwizihiza no kwishimira ibilometero 250 000 moto zayo zimaze kugenda ku butaka bw’urwa Gasabo. Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 11 Ukuboza 2019
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Peter Vrooman, yavuze ko bihebuje kubona moto zikoresha amashanyarazi kuko zifite ikoranabuhanga rizagabanya imyuka ihumanya ikirere, rikanafasha mu kuzigama amafaranga
Moto z’amashanyarazi ziri mu igeragezwa mu Rwanda zujuje ibilometero 250 000
Muri Kigali hashyizweho ahantu batiri zikoreshwa muri moto zongererwamo umuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza