00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari zisaga umunani zigiye kwifashishwa mu guteza imbere urubyiruko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 May 2022 saa 05:39
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) basinye amasezerano y’ubufatanye ya miliyoni 8 z’amayero (miliyari zisaga 8 Frw), agamije gufasha mu mishinga iteza imbere urubyiruko.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze, rivuga ko aya mafaranga binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco azifashishwa mu gushyigikira gahunda za Guverinoma y’u Rwanda zirimo guteza imbere imishinga yo guhanga udushya mu rubyiruko.

Iyi nkunga izakoreshwa mu gufasha ba rwiyemezamirimo bato gutegura ibitekerezo by’imishinga ibyara inyungu, kuyinonsora, kuyibyazamo sosiyete z’ubucuruzi no kuzagura zikavamo sosiyete nini zifitiye benshi akamaro.

Ubu bufasha buzatangwa mu buryo butandukanye burimo amahugurwa, gutegura imishinga, ubufasha mu by’amategeko no guhuzwa n’abashoramari.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa EU ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, Myriam Ferran, yavuze ko ko aya ari amahirwe ku rubyiruko rw’u Rwanda yo guhanga imirimo.

Ati “Ubu bufatanye buzibanda ku kuziba icyuho no guhuza imbaraga mu iterambere ry’ubucuruzi buto n’ubuciriritse, hafashwa ba rwiyemezamirimo bato ngo bubake sosiyete zikomeye.”

Ahunna Eziakonwa, Umuyobozi muri UNDP Ishami rya Afurika, yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rubyaje umusaruro amahirwe yose rufite, rwabera umugisha umugabane aho kuba umutwaro.

Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yavuze ko iyi gahunda ije yunga mu isanzweho ya YouthConnekt nayo igamije guteza imbere urubyiruko.

Yavuze ko bayitezeho umusaruro mu guteza imbere imishinga y’urubyiruko ku buryo sosiyete zarwo ziza ku isonga mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku rwego rw’abikorera.

Mu bizakorwa muri iyi gahunda harimo amahugurwa ku mishinga y’urubyiruko ihiga iyindi, gushyiraho gahunda zihariye ku rubyiruko rwasigajwe inyuma nk’abagore n’abakobwa, impunzi, urubyiruko rwo mu cyaro.

Aya masezerano yitezweho gufasha guteza imbere urubyiruko rw'u Rwanda
EU na UNDP biyemeje gukorana na Minisiteri y'Umuco n'Urubyiruko muri gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .