00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizanyuraho toni ibihumbi 700 z’ibicuruzwa : Ibishya ku cyambu cy’i Rubavu cyatangiye gukora

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha, Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 23 August 2024 saa 08:12
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko icyambu cyo ku Kiyaga cya Kivu kimaze iminsi cyuzuye, kizajya kinyuraho ibicuruzwa birenga toni ibihumbi 700, n’abantu hafi miliyoni eshatu ku mwaka, mu murongo wo koroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko muri Kamena mu 2024 u Rwanda rwohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 16,20$, bingana na 9,55% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga. Ibi bishyira RDC ku mwanya wa kabiri mu bihugu byoherejwemo ibintu byinshi.

Ubucuruzi bukorwa hagati y’u Rwanda na RDC bumaze igihe bwiganje mu gukoresha inzira y’ubutaka ariko kuva muri Mutarama 2024, u Rwanda rwujuje icyambu kigezweho ku Kiyaga cya kivu. Gifite inkingi 12 zishobora gufata ubwato bunini bupakiye ibicuruzwa n’ahaparika ubwato butwara abagenzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye IGIHE ko iki cyambu cyatangiye gukoreshwa mu igerageza, ndetse ubu kinyuzwaho bimwe mu bikorerwa mu Rwanda.

Yavuze ko nigitangira gukora mu buryo bwuzuye “kizaba kibasha kunyurwaho n’abagenzi miliyoni 2,7 mu mwaka. Kizaba gifitemo ahantu hakira ba mukerarugendo basura ibice bikora ku Kivu no kujya cyakira toni nibura ibihumbi 700 z’ibicuruzwa buri mwaka.”

Ati “Ubu hari gukora, abacuruzi ntabwo bashobora kuhaburira serivisi. Biri gutanga akazi ku banya-Rubavu, dufite koperative enye z’abikorera imizigo bapakira bakanapakurura.”

Kuri ubu kuri icyo cyambu, imirimo yo gupakira ibicuruzwa mu bwato no kubipakurura iyo byabaye bike ikorwa n’abagera kuri 15 mu gihe byabaye byinshi haba hakorera abantu barenga 80 ku munsi.

Meya Mulindwa yahamije ko kuri iki cyambu hashobora guparikwa ubwato bubiri bureshya na metero 60 icyarimwe, kandi n’uyu munsi bikaba bikorwa.

Ati “Ubwato burahari, turabufite. Buraza bugapakira imizigo minini. Nk’ubwo bwato bumwe bushobora gutwara inshuro imwe toni zirenga igihumbi kuko bushobora kujyamo ya makamyo ya rukururana 34.”

Kuri ubu icyambu gicungwa na RTDA, yashyizeho abakozi ndetse hari Abapolisi b’Ishami rishizwe Umutekano wo mu mazi na serivisi nke z’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro zatangiye kuhatangirwa.

Icyambu cya Rubavu kinyuzwaho ibicuruzwa byiganjemo sima ikorerwa mu Rwanda, ibicuruzwa bisanzwe birimo ibiribwa bivuye muri Kenya na Tanzania biba biri mu rugendo bijya muri Congo n’ibindi.

Meya Mulindwa yanavuze ko kugeza muri Nyakanga 2024 mu kwezi kw’igerageza, iki cyambu cyari kimaze kunyuzwaho toni ibihumbi 26 za sima nyarwanda.

Ati “Dufite ibintu bitandukanye bihanyura byaba ibikorewe mu Rwanda n’ibitahakorerwa. Ibicuruzwa byacu byinshi bijya i Goma, i Bukavu na Minova. Ntabwo navuga ko umusaruro uhanyura wari wamenyekana neza.”

Icyambu kizaba ari nk’umupaka uhuriweho

Ugeze ku mipaka ihuriweho [One Stop Border Post] yubatswe hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu nka Tanzania na Uganda, ubona serivisi zitandukanye ushobora gukenera ku ruhande rw’u Rwanda ku buryo ibikorwa byawe bitadindira ariko no ku rundi ruhande bikaba uko.

Kuri iki cyambu ntihateganyijwe inzego z’ubuyobozi bw’ikindi gihugu ariko hazaba hakorera serivisi za RTDA, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, inzego z’umutekano na serivisi ziboneka ku mipaka yo ku butaka, hari Magerwa, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro n’ibindi.

Gifite ahantu hazajya hakirirwa ba mukerarugendo basura ibice nyaburanga by’Intara y’Iburengerazuba n’ububiko by’ibicuruzwa ku buryo umuntu umaze gupakurura ashobora kuba abitsemo ibikoresho.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 30 Kamena 2023, igaragaza ko icyambu cya Rubavu cyuzuye gitwaye miliyoni 9,1$, bivuze ko yiyongereyeho 39,6% kuko hari hateganyijwe arenga miliyoni 6,5$.

Iki cyambu gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bunini butwaye ibicuruzwa
Iki cyambu cyatangiye gukora aho cyakira ibicuruzwa bigiye ahanini muri RDC
Kuri iki cyambu hari inyubako zigezweho zizifashishwa mu guteza imbere ubucuruzi
Uretse ubwato bunini, n'ubwato buto butwara ibicuruzwa buparika kuri iki cyambu
Hubatswe inzu zibikwamo ibicuruzwa mbere yo gupakirwa
Ni icyambu cyubatswe ku buryo bugezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .