Ibi yabitangarije RBA ku wa 14 Ugushyingo 2026, mu gihe abaguzi n’abacuruzi bakomeje kugaragaza ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse, bigatuma bamwe bagabanya ibyo bagura, abandi bakabura abakiliya.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu Ukwakira 2026, ibiciro mu mijyi byazamutseho 19,5% ugereranyije n’Ukwakira 2025. Muri Nzeri 2026, izamuka ryari kuri 17,2%.

Minisitiri Kajangwe yasobanuye ko impamvu ya mbere ari ihindagurika ry’ikirere, ryatumye imvura yari yitezwe mu bikorwa by’ubuhinzi itaboneka uko bikwiye, bigabanya umusaruro ugezwa ku masoko.

Ati “Iyo dusesenguye dusanga hari nk’impamvu eshatu ahanini zigaragaza ko ibiciro byazamutse ugereranyije n’umwaka ushize. Icya mbere navuga ko ari imihindagurikire y’ikirere. Ikirere cyarahindutse cyane kugeza aho imvura tuba duteganya ko igwa igafasha mu buhinzi, mu gusarura, mu byo tubasha gusarura kugira ngo tubigeze ku isoko tukabona ko biba byagabanyutse.”

Yagaragaje ko kubura imvura byagize uruhare rukomeye mu kugabanuka k’umusaruro ugereranyije n’umwaka ushize.

Ati “Navuga ko habayeho ingaruka ndetse n’igabanyuka ku musaruro ariko ahanini bitewe cyane cyane n’iyo mvura yabuze bigereranyije n’umwaka ushize uko byari bimeze.”

Iri zamuka rigaragarira no mu mibare y’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, byazamutseho 28,9% mu Ukwakira 2026 ugereranyije n’ukwezi kumwe kwa 2025.

Intambara ya Amerika na Iran yahenzeje ibitumizwa hanze

Impamvu ya kabiri Minisitiri Kajangwe yagaragaje ni ingaruka z’intambara hagati ya Amerika na Iran ku biciro by’ibicuruzwa u Rwanda rukura mu mahanga.

Yasobanuye ko ibyo bicuruzwa bigera mu Rwanda bihenze, bigatuma ingaruka z’iyo ntambara zigera no ku baguzi bo mu gihugu.

Ati “Iya kabiri na yo twavuga ko ari ingaruka zituruka ku ntambara hagati ya Amerika na Iran. Iyo ntambara na yo tugereranyije mu mwaka ushize tubona mu mwaka ushize nta yari ihari n’ingaruka zayo ni zo turi kugenda tubona cyane cyane ku byo dutumiza hanze ku byo tugura ahanini bikagera hano bihenze.”

Ingaruka zigera ku buhinzi, inganda n’ubucuruzi

Minisitiri Kajangwe yavuze ko impamvu ya gatatu ari ingaruka zikomoka kuri ibyo bibazo bibiri, zigakwira mu bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, inganda n’ubucuruzi.

Yasobanuye ko kugabanuka kw’ibikomoka ku buhinzi no kuzamuka kw’ibindi biciro bigira ingaruka ku buryo ibicuruzwa bitunganywa n’uko bigezwa ku isoko.

Ati “Impamvu ya gatatu tuyita ingaruka kubera izo mpamvu za mbere. Iyo hagabanyutse ibikomoka ku buhinzi kubera imihindagurikire y’ibihe cyangwa se kubera intambara n’ibindi biciro bikazamuka na byo biragenda bikagira ingaruka kuri izo nganda, uko abahinzi borora n’uko bahinga n’uko izo nganda zibasha gutunganya ibintu ndetse n’uko abacuruzi babasha kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko.”

Imibare y’Ukwakira 2026 igaragaza ko ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 22,4%, iby’amafunguro n’icumbi bizamukaho 20,6%, naho iby’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongeraho 14,2%, ugereranyije n’Ukwakira 2025.

Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2026, ibiciro byazamutseho 3,3%, ahanini bitewe n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 7,8%.

Abaguzi n’abacuruzi barinubira ibiciro

Ku wa 10 Ugushyingo 2026, IGIHE yasuye amasoko ya Nyabugogo na Kimironko, abaguzi n’abacuruzi bagaragaza ko izamuka ry’ibiciro ryagabanyije ubushobozi bwo guhaha, ndetse hari ibicuruzwa byangirikaga kubera kubura ababigura.

Christine ucururiza mu isoko rya Nyabugogo yavuze ko kubona abakiliya byamugoraga kuko batabashaga kwigondera ibicuruzwa.

Ati “Ubu ibiciro ndabibona nabi, birazamuka cyane kandi amafaranga ntayo. Turacuruza amafaranga tukayabura kandi twaranguye duhenzwe.”

Muri Nyabugogo Modern Market, ikilo cy’amateke cyari kigeze hafi ku 1500 Frw, icy’imyumbati kiri hagati ya 800 na 900 Frw, naho icy’ibijumba kikagura 700 Frw, nk’uko bamwe mu baguzi babitangaje.

Uwase Janvière ucururiza muri iryo soko yavuze ko karoti baranguraga 500 Frw ku kilo zari zisigaye zirangurwa 1200 Frw, zikagurishwa 1500 Frw. Naho Mukarurangwa Ange yagaragaje ko ikilo cy’ibirayi cyari hagati ya 1200 na 1300 Frw, bitewe n’aho biguriwe.

Icyakora, ibiciro ntibyazamutse kuri byose. Abacuruzi n’abaguzi bagaragaje ko iby’inyama byari byatangiye kugabanuka. Ikilo cy’inyama y’iroti y’inka cyari cyavuye ku 12.000 Frw kigera ku 8500 Frw, naho icy’inyama z’imvange kiva ku 10.000 Frw kigera ku 7000 Frw.

Bamwe mu bacuruzi basabye ko bagabanyirizwa imisoro kugira ngo ibicuruzwa bigere ku masoko bidahenze, mu gihe abaguzi basabye ko hashakwa uburyo bwo kuborohereza kubona ibiribwa.

Minisitiri Kajangwe yavuze ko intambara yo muri Amerika n'imihindagurikire y'ibihe iri mu byatumye ibiciro ku masoko bizamuka