00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhuza Airtel Money na MTN MoMo, indi ntambwe y’u Rwanda muri ‘cashless’

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 June 2022 saa 12:02
Yasuwe :

Hashize iminsi mike sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda n’iya Mobile Money Rwanda Ltd bihuuje imikoranire ku buryo umuntu ukoresha umwe muri iyi mirongo ashobora koherereza uwo ku wundi amafaranga, ibintu bitakundaga mbere.

Kuwa 26 Gicurasi 2022 nibwo hamuritswe ku mugaragaro ubu buryo bushya bwo kohererezanya amafaranga hagati y’abakoresha ibi bigo bisanzwe ari ibikeba, bwiswe ‘eKash’.

Binyuze muri eKash umuntu ukoresha Airtel Money azajya abasha koherereza amafaranga mugenzi we ukoresha MTN Mobile Money kandi acibwe amafaranga angana n’ayo yari gucibwa iyo yoherereza mugenzi we basangiye umurongo w’itumanaho.

Ibi bikorwa byo kohererezanya amafaranga hagati y’abakoresha iyi mirongo ibiri y’itumanaho bazajya bigenzurwa n’Ikigo gitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, RSwitch ndetse na Banki Nkuru y’Igihugu.

Umuyobozi wa Airtel Mobile Commerce, Jean Claude Gaga aherutse gutangaza ko iyi mikoranire igizweho nyuma y’imyaka isaga itatu y’ibiganiro n’inama zahuzaga impande zombi.

Yavuze ko byose byakozwe mu rwego rwo guhaza ibyifuzo by’abakiliya.

Ati “Byasabye ibiganiro by’impande zitandukanye, inama nyinshi n’amahugurwa, aho twafashe umwanzuro wo kuvuga ngo twese duhangana kubera umukiliya umwe, twasanze tugomba guhangana ku bindi ariko bitari iby’ibanze.”

“Icyo twemeje ni ukujya ku muhuza wa twese ariwe R-switch , iki kigo nacyo kigenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda nk’uko bimeze no kuri twe, icya kabiri byadusabye guhuriza hamwe abafatanyabikorwa bacu. Ibi ni ibintu byamaze igihe nibura kiri hejuru y’imyaka itatu. Navuga ko twahuje uguhatana no gufatanya kuko twese dukorera umukiliya.”

Kugira ngo wemererwe gukoresha izi serivisi, bisaba kubanza kwiyandikisha aho wemera amategeko n’amabwiriza yashyizweho n’umuyoboro ukoresha ukanda *182*11# ubundi ugakurikiza amabwiriza.

Igihe umaze kwiyandikisha ushaka gutangira kohereza amafaranga ukanda *182*1*2# ugakurikiza amabwiriza.

Ubwo ubu buryo bushya bwatangizwaga, Umuyobozi wa Mobile Money, Chantal Kagame yavuze eKash atari amahirwe bahaye Abanyarwanda ahubwo ari uburenganzira bwabo.

Byari isubyo mu rugendo rwa ‘Cashless’

Hashize iminsi u Rwanda rutangiye gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwishyurana no kugura ibintu bitandukanye hakoreshejwe ikoranabuhanga aho guhererekanya amafaranga ku ntoki kandi imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu, BNR igaragaza ko iyi nzira shya igenda irushaho gucengera mu baturage uko imyaka iza indi igataha.

BNR igaragaza ko agaciro k’ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ugereranije n’Umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP) mu 2021 kageze kuri 95,5% kavuye kuri 57.6% muri Kamena 2020.

Impuguke mu bukungu zigaragaza ko kuba aba bantu bakoresha ikoranabuhanga rya ‘Mobile Money’ batabashaga kohererezanya amafaranga muri gihe umwe akoresha Airtel Rwanda undi agakoresha Airtel Rwanda byari inzitizi ku bukungu, uti gute?

Uyu munsi umuntu ukoresha MTN Mobile Money yashoboraga kubitsa cyangwa akabikuza kuri konti ye yo muri banki, ndetse akishyura ibicuruzwa bitandukanye akoresheje telefoni, bivuze ko iby’ibanze akenera mu buzima yashoboraga kubigura bitabaye ngombwa ko afata amafaranga mu ntoki.

Inzitizi zavukaga igihe yashakaga koherereza amafaranga umuvandimwe we ukoresha Airtel Money amafaranga ndetse bikaba intandaro yo gutandukira muri uru rugendo rwa ‘Cashless’ kuko byamusabaga kubanza kubikuza aya mafaranga afite kuri telefone akayamushyikiriza mu ntoki cyangwa akayohereza binyuze k’umu-agent wa Airtel Money ariko yabanje kuyabikuza.

Inzobere mu bukungu, Teddy Kaberuka yabwiye IGIHE ko iki cyemezo cyo guhuza imirongo yombi kije mu gihe cyiza kandi cyitezweho inyungu nyinshi zirimo no gukomeza gushimangira gahunda u Rwanda rwihaye rwo kwimakaza ubukungu aho amafaranga ahererekanwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Uko buri murongo wakoraga ukwawo byari imbogamizi kuri iyi gahunda yo kwimakaza ubukungu, aho amafaranga ahererekanywa mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko nk’iyo umuntu ukoresha Airtel Money yashakaga kugura ikintu ku mucuruzi ukoresha MTN Mobile Money byamusabaga kubanza kubikuza amafaranga akishyura mu ntoki. Iyo nzira yose yacaga abantu integer ugasanga ntibitabira gukoresha ikoranabuhanga.”

Guhuza Airtel Money na MTN Mobile Money, Kaberuka asanga bizanongera umubare w’amafaranga ahererekanywa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Kuba uyu munsi ubu buryo bwahuje bizongera abakoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byo guhererekanya amafaranga cyane ko nta n’icyahindutse mu biciro. Kandi umubare w’abakoresha iryo koranabuhanga niwiyongera ibi bigo bizarushaho kugira umubare w’amafaranga menshi ahererekanywa byunguke ndetse n’abakiliya bunguke kuko bazaba boroherejwe.”

Indi nyungu Teddy Kaberuka avuga ko iri muri iki gikorwa n’uko amafaranga aba-agent binjiza aziyongera biturutse kukuba n’umubare w’amafaranga ahererekanywa uzaba wiyongereye.

Imibare ya BNR igaragaza ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga rigenda rirushaho gutera imbere.

Raporo y’iyi banki y’ibikorwa by’iyi banki mu 2021 igaragaza ko ikigereranyo cy’ingano y’ibyishyuwe n’umuturage umwe hakoreshejwe ikoranabuhanga cyageze kuri 81,1% kivuye kuri 47,4% muri Kamena 2020.

Umubare w’abakoresha telefoni mu kwishyurana mu buryo buhoraho nawo wiyongereyaho 25% uva ku bantu 4,915,320 muri Kamena 2020 ugera ku bantu 6,129,624 muri Kamena 2021.

Umubare w’ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe telefoni nabyo byiyongereye ku kigero cya 42% biva kuri 299,013,452 muri Kamena 2020 bigera kuri 424,792,238 muri Kamena 2021.

Iyi mibare kandi igaragaza ko kugeza uyu munsi mu Rwanda umubare wa banki zitanga serivisi za banki hifashishijwe telefoni ari 11. Mu 2021 umubare w’abakoresha izo servisi wiyongereyeho 11% uva ku bantu 1,882,168 muri Kamena 2020 ugera ku bantu 2,080,549 muri Kamena 2021.

Umubare w’abakoresheje serivisi za banki hifashishijwe telefoni wiyongereyeho 13% bava kuri 2,604,052 mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2020 bagera kuri 2,951,186 mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2021. Mu gihe agaciro k’ibikorwa kiyongereyeho 98% kava kuri miliyari 105.8 Frw kagera kuri miliyari 209.8 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .