00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda Plc yungutse arenga miliyari 59 Frw mu 2025

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 March 2026 saa 10:05
Yasuwe :

Equity Bank Rwanda PLC yagaragaje ko mu mwaka wa 2025 yungutse arenga miliyari 59 Frw havuyemo imisoro, ndetse umutungo wayo uzamukaho 11%.

Uru rwunguko rwatumye iri shami ryo mu Rwanda riba rimwe mu mashami ya Equity Group yungutse cyane.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, James Mwangi, yavuze ko uyu ari umusaruro wavuye mu bikorwa byabo byo kwagura ibikorwa by’iyi banki.

Ati “Umwaka wa 2025 ugaragaza umusaruro wa gahunda yacu yo kwagura ibikorwa byacu mu karere. Icy’ingenzi ni uko ubucuruzi bwacu bwo mu bindi bihugu busigaye butanga hafi kimwe cya kabiri cy’inyungu yose, ibyerekana uburyo ubucuruzi bwacu ari ingenzi muri Afurika ndetse n’uko kubwagura byatumye dukomera.”

Aya mafaranga mu Rwanda ahanini yavuye mu nguzanyo kuko inguzanyo Equity Bank Rwanda itanga zazamutseho 29%, mu gihe mu bindi bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) inguzanyo zazamutse ku kigero cya 17%.

Andi mashami nayo yungutse amafaranga menshi aho nka nyuma y’imisoro, RDC inyungu yayo yazamutseho 58%, Uganda izamukaho 500%, Tanzania izamukaho 125%, ibyatumye inyungu yose yavuye mu mashami ya Equity Group irenga miliyari 36.3 Ksh (arenga miliyari 412 Frw).

Muri rusange Equity Group yungutse miliyari 75,5 Ksh, avuye kuri miliyari 48,8 Ksh yungutse mu 2024.

Iyi banki kandi yashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga kuko 98% bya serivisi z’amafaranga zakorewe hanze y’amashami y’iyi banki ndetse 88,4% zakoresheje ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru wa Equity Group, James Mwangi yavuze ko ubu ibikorwa byabo bikomereje mu kurushaho gushora mu bikorwa by’ikoranabuhanga nka AI n’ibindi.

Ati “Ubu icyo twibanzeho ni kubaka ikigo kijyanye n’ahazaza, gishobora gukura byoroshye, gifite umutekano kandi kigira ingaruka nziza.”

Equity Group ifite gahunda yo kuba ikorera mu bihugu 30 ndetse ifite abakiliya barenga miliyoni 100 mu 2030.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages