00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki zizaduha amakuru kugira ngo tubashe gufatira uwo musoro-Ronald Niwenshuti ku musoro wa serivisi z’ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 March 2025 saa 10:45
Yasuwe :

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Ronald Niwenshuti, yatangaje ko umusoro kuri serivisi z’ikoranabuhanga zicuruzwa n’ibigo bidakorera mu Rwanda bazajya bakurikirana amafaranga binyuze muri banki zizanyuzwamo amafaranga.

Amavugurura ajyanye n’imisoro aheruka gukorwa mu Rwanda harimo no kwishyuza umusoro ku bikoresho by’ikoranabuhanga na serivisi z’ikoranabuhanga ku bigo bikorera hanze y’igihugu nka Google, Netflix n’ibindi.

Mu biganiro Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta bagiranye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi hamwe na RRA, ku wa 25 Werurwe 2025, Niwenshuti yasobanuye ko uyu musoro utari usanzweho uzajya ukusanywa binyuze ku makuru bazajya bahabwa na banki zinyuzwamo ubwishyu.

Ati “Dufate nk’izi za Netflix, uyu munsi nta muntu ukijya kureba filme muri Century Cinema, yicara mu rugo akareba filme. Kugira ngo ayirebe ariko ariyandikisha akanishyura akoresheje ikarita, kandi kugira ngo ibashe gukora ni uko inyura muri banki. Bivuze ngo hari banki hano mu Rwanda ifite amakuru ubwo bwishyu aho bugenda bunyura. Kugira ngo rero uyu muntu tumumenye ni uko tugiye gukorana n’amabanki kugira ngo aya mafaranga yose arimo kwishyurwa ajya hanze noneho dutangire gukurikirana.”

Niwenshuti yashimangiye ko mu rugendo rwo gusoresha serivise z’ikoranabuhanga hazakora cyane uruhare rwa za banki.

Ati “Umuntu dushobora kutamubona kuko ntabwo tuzi n’aho yicaye ariko byanga bikunda kugira ngo abashe kwishyura, agere kuri ya makuru cyangwa filme bigomba kunyura muri banki. Banki rero zizaduha amakuru kugira ngo tubashe gufatira uyu musoro.”

Yavuze ko ibintu abantu bagura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bikanyuzwa kuri gasutamo byo kubyishyuza umusoro nta mbogamizi zirimo.

Ati “Hari no kugura ibintu. Ubundi kugura ibintu ntabwo ari ikibazo uyu munsi kuko iyo uguze ibintu binyuze ku ikoranabuhanga, cya kintu waguze niba ari inkweto cyangwa umwenda cyangwa iki, birangira bije muri gasutamo kandi iyo kigeze muri gasutamo turagisoresha kuko tuba twabibonye. Ikibazo cyari kuri izi serivisi tutabona zica ku mupaka ari na zo turimo kugerageza kwegeranya kugira ngo na zo tuzikurikirane. Bivuze ngo umuntu wese ukorera amafaranga hano ni uku tugiye kumukurikirana kugira ngo amafaranga akorerwa hano asoreshwe.”

Umusoro kuri serivisi z’ikoranabuhanga z’ibigo bitanditse imbere mu gihugu wakwa no mu bihugu nka Tanzania, Uganda na Kenya.

Abadepite basobanuriwe uko imisoro izajya ikusanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .