Iri shami ryatashywe ku mugaragaro ku wa 6 Ugushyingo 2026, mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yagiriye muri aka karere, akanabonana na bamwe mu bakiriya b’iyi banki bashora imari mu bikorwa bitandukanye, birimo ubukerarugendo n’amahoteli.

Mu bashoramari yasuye harimo Pasteur Bizimungu uri kubaka hoteli izaba ifite ibyumba 150, iteganyijwe kuzuzura itwaye miliyari 10 Frw.

Bizimungu yabwiye IGIHE ko yifuza ko Banki ya Kigali ikomeza kumufasha kubona ubushobozi bwo kurangiza uyu mushinga, biteganyijwe ko uzatanga akazi ku bantu bari hagati ya 300 na 400.

Ati “Banki ya Kigali turayifuzaho kudufasha kurangiza hoteli, mu kuyizamura twari twaratangiye gufatanya kandi hari amafaranga tubarimo, ariko aho bigeze hakenewe ingufu nyinshi kandi mu gihe gito, nicyo twaje kubereka ibyo dukeneye kugira ngo irangire itangire no gukora n’ibindi bintu bikora muri hoteli imbere (Ibitanda, televiziyo..)”

Biteganyijwe ko iyi hoteli izatangira gutanga serivisi mu gihe kitarenze umwaka n’igice.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu, akaba n’umwe mu bashoye imari muri RICO Market, Habarurema Antoine, yavuze ko uru ruzinduko rwabaye umwanya mwiza wo kugeza ku buyobozi bwa BK ibyifuzo by’abacuruzi, cyane cyane ibijyanye no kubona inguzanyo no kunoza serivisi z’imari.

Ati “Ni amahirwe kubonana n’Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, twamugejejeho byinshi mu byifuzo twagiye duhabwa n’abacuruzi batandukanye, nko kuborohereza mu kubona inguzanyo kugira ngo babashe kwagura ishoramari.”

Yongeyeho ko abikorera muri Rubavu bifuza guteza imbere umujyi wabo, ku buryo ukomeza guhangana n’indi mijyi mu gihugu, bikajyana no kwihutisha serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Habarurema yasabye ko ubuyobozi bwa BK bwajya busura abacuruzi kenshi, kugira ngo bakomeze kuganira ku mbogamizi bahura na zo n’uburyo bakorana mu kuzishakira ibisubizo.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko kwimurira ishami ry’iyi banki muri RICO Market bigamije korohereza abakiliya benshi bahakorera no kubegereza serivisi z’imari.

Ati “Banki ya Kigali dufite umuco wo kwegera abakiliya, hano twasuye ibikorwa byinshi by’ishoramari kugira ngo dufatanye nabo bakomeze bateze imbere akarere. Twanafunguye ku mugaragaro ishami rishya riri mu isoko rya Gisenyi, dufitemo abakiliya bacu benshi bakoreramo ni nayo mpamvu twaribegereje, kugira ngo bakomeze gutera imbere tubifatanyijemo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’agateganyo, Ruhamyambuga Olivier, yashimangiye ko aka karere gafite amahirwe menshi y’ishoramari, asaba ibigo by’imari gukomeza korohereza abaturage n’abashoramari kubona igishoro.

Ati “Icyo twifuza kuri BK n’abandi bashoramari benshi ni ukuza gushora imari, kuko dufite amahirwe menshi y’ishoramari utasanga ahandi, aha ni igicumbi cy’ishoramari ryihuta, ni baze begere abaturage babahe amafaranga bashore imari, kandi abahashoye imari bamaze kubona ko abakiriya bahari dushyize hamwe uyu mujyi mu myaka iri imbere uzaba ukomeye.”

Ruhamyambuga yavuze ko ubufatanye hagati y’ibigo by’imari n’abikorera bugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage, guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu bw’akarere.

Uru ruzinduko rwasojwe n’ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa Banki ya Kigali n’abakiliya bayo bo mu Karere ka Rubavu, bungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Hatashwe ku mugaragaro ishami rishya rya Banki ya Kigali riherereye rwagati mu Mujyi wa Rubavu
Umuyobozi mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yafunguye iri shami afatanyije n'abo mu nzego zitandukanye
Bahawe ikaze mu ishami rishya
RICO Ltd yashyikirijwe Banki ya Kigali impano
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yanaboneyeho kuganiriza abakiriya b'iri shami rishya
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi n'itsinda bari kumwe batemberejwe isoko rishya rya Gisenyi
Dr Karusisi yeretswe ikibanza RICO Ltd yifuza kubakamo indi nyubako igeretse inshuro 10
Yeretswe indi mishinga ya RICO Ltd
Dr Karusisi yasuye abakiriya batandukanye ba BK mu Karere ka Rubavu
Banki ya Kigali yashyikirije umuryango wa Pasteur Bizimungu impano
Dr Karusisi yagiranye ikiganiro na Pasteur Bizimungu uri kubaka hoteli ya miliyari 10 Frw
Pasteur Bizimungu yasobanuriye BK byinshi yifuzaho ubufatanye
Umuyobozi mukuru wa BK ygiranye ibiganiro n'ubuyobozi bwa Vision Jeunesse Nouvelle