Muri rusange, ibyoherejwe birimo ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda bifite agaciro ka miliyoni 245,91 z’Amadolari n’ibyoherejwe bikuwe mu mahanga bifite agaciro ka miliyoni 74,38$.

Mu bicuruzwa byakorewe mu Rwanda, ibyinjije menshi ni ibikoresho bidatunganyijwe neza, uretse ibikomoka kuri peteroli, bifite agaciro ka miliyoni 87,32 z’Amadolari. Byakurikiwe n’ibindi bicuruzwa, bifite agaciro ka miliyoni 62,33$, n’ibiribwa n’amatungo mazima byinjije miliyoni 50,72$.

Ibicuruzwa bikorerwa mu nganda, byiganjemo ibyashyizwe mu byiciro hakurikijwe ibikoresho byakoreshejwe mu kubikora, byinjije miliyoni 20,24 z’amadolari. Amavuta, n’ibikomoka ku matungo no ku bimera byinjije miliyoni 12,3$.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni zo zaguze byinshi mu bicuruzwa byakorewe mu Rwanda, bifite agaciro ka miliyoni 64,05 z’Amadolari. U Bushinwa bwaguze iby’agaciro ka miliyoni 51,37$, mu gihe RDC yaguze ibifite agaciro ka miliyoni 32,69.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje ku mwanya wa kane, ziguze ibifite agaciro ka miliyoni 18,39 z’Amadolari, naho u Buhinde bugura iby’agaciro ka miliyoni 6,68$. Ibyo bihugu bitanu byakiriye ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda bifite agaciro ka miliyoni 173,18 z’Amadolari.

Imibare ya NISR igaragaza ko mu gihe agaciro k’ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda byoherejwe mu mahanga kariyongereyeho 136,17% ugereranyije na Nzeri 2025, kagabanutseho 11,58% ugereranyije na Kanama 2026.

Agaciro k'ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Nzeri 2026 kiyongereyeho 90% ugereranyije n'ukwezi nk'uko umwaka ushize