I&M Bank Rwanda Plc ni kimwe mu bigo by’imari byitabiriye Rwanda Convention USA iri kubera mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.
Umwe mu bakozi ba I&M Bank Rwanda Plc, Yves Kayihura, yagaragaje ko batekereje bareba icyo bashobora guha Abanyarwanda baba mu mahanga mu kubafasha kwiteza imbere.
Yagaragaje ko iyi banki ifitanye amasezerano y’imikoranire n’ibigo byubaka inzu zitandukanye mu Rwanda, ibifasha ababa muri Diaspora bashaka gushora mu bijyanye n’imyubakire mu Rwanda.
Ati “Twaratekereje turavuga duti ni iki wakorera iwanyu. Ha hantu umutima wawe uhora, niba wifuza kuhagira umutungo ube utekanye kandi umeze neza. Uba ushobora guhitamo inzu yawe hanyuma I&M Bank Rwanda Plc ikaguha amafaranga ukagira iwawe mu Rwanda.”
Yavuze ko iyo ari inzira imwe yafasha abaza mu Rwanda bavuye mu mahanga kubona aho baba nta nkomyi.
Ikindi I&M Bank Rwanda Plc kandi yatekereje ku bufatanye n’ibigo mpuzamahanga ku buryo bashobora gufasha abantu bafite imishinga itandukanye yaba abashaka kuyitangiza mu Rwanda cyangwa abasanzwe bayifite.
Ati “Niba inzozi zawe ari ugukorera mu Rwanda dushobora gutangirana urwo rugendo tukaguha amafaranga yo gukora ubwo bucuruzi kandi ku giciro gito. Tubikora kuko tuzi ko twaje mu mahanga gushaka ubuzima ariko iwacu ni mu Rwanda. Uwabasha kugira icyo atangira iwabo hakiri kare akazaza icyo kintu cyarakuze ni inzozi nziza muze dufatanye.”
I&M Bank Rwanda kandi yafashije Abanyarwanda baba muri Amerija gufunguza konti ibereka ko umuntu ayigenzura hifashishijwe telefone, n’ibindi byabafasha mu buryo butandukanye.
I&M Bank Rwanda Plc yateye imbere mu buryo bufatika. Nko mu 2024 inyungu yayo 74% ugereranyije n’umwaka wa 2023 igera kuri miliyari 18,6 Frw nyuma yo kwishyura umusoro.
Iri zamuka ryagizwemo uruhare n’izamuka rya 40% ry’inyungu yishyurwa ku nguzanyo, izamuka rya 86% ry’amafaranga ya komisiyo yishyurwa kuri serivisi zitangwa na banki ndetse n’inyungu ikomoka mu bucuruzi bwo kuvunja amadovize yazamutseho 20%.
Ibi kandi bigaragazwa n’icyizere abakiliya bakomeje kugirira iyi banki, aho amafaranga babitsamo yiyongereye, agera kuri miliyari 659 Frw, izamuka rya 22% ndetse abakiliya bayo bagera ku ibihumbi ijana, mu gihe 88% by’ihererekanyamafaranga ryakozwe muri iyo banki, ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Muri rusange, 83% by’abakiliya ba I&M Bank Rwanda bakoresha serivisi z’ikoranabuhanga, kandi intego ni ukurushaho kurikoresha muri serivisi zayo muri uyu mwaka wa 2025.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!