Idubu ryagiye rigaragara nk’ikimenyetso cy’imbaraga, ubwiru n’ubwiza bw’ibiremwa byo mu gasozi.
Ni inyamaswa yagiye ivugwa mu nkuru za kera, mu nyandiko z’amadini no mu migani itandukanye, aho rimwe na rimwe yashimangiraga uburyo ikaze, ubundi ikerekana ubudahangarwa bw’ibidukikije.
Inkuru nk’izi zihinduka impamo iyo ukandagiye muri Beijing Zoo, icyanya kirererwamo inyamaswa zirenga 5000 zo mu moko arenga 400, kimaze imyaka 120 cyifashishwa mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ku Isi.
Ni ho ubona iyi nyamaswa ishobora gupima ibilo 300, igenda gake gake, irya kandi ikinira mu gace yagenewe, za nkuru zo mu bitabo zigahinduka ukuri uri kwibonera n’amaso yawe.
Ni parike itangaje, ntabwo iri mu mashyamba mu bilometero bya kure, iri mu mijyi rwagati, hamwe wibaza uti “Ni gute umujyi urimo abantu barenga miliyoni 20 washoboye kubaka ahantu inyamaswa 5.000 ntihagire ikibangamira ikindi?”
Beijing Zoo iherereye ku muhanda nimero 137 Xizhimenwai Street, mu Karere ka Xicheng, mu Mujyi wa Beijing.
Iyo ukiri hanze yayo, ubona isura isanzwe ya Beijing, imodoka nyinshi ku mihanda zidasakuza, abantu benshi banyuranyuranamo, bajya mu kazi cyangwa mu zindi gahunda n’ibindi ariko imbere hari indi mibereho, ubuzima bw’inyamaswa zimwe utabona handi ku Isi.
Amajwi y’inyoni, abana baseka bishimye, amajwi y’inyamaswa zikomanga mu gatuza, ibiti bitanga umwuka mwiza, ibiyaga bihangano, ubusitani n’ibyatsi bibisi bituma wumva ugeze ahantu hatandukanye n’umujyi ukikije aho hantu.
Ni nk’aho i Beijing haremwe undi mujyi muto w’inyamaswa uri hagati mu mujyi munini.
Abantu barenga miliyoni icyenda basura iki cyanya buri mwaka, imiryango yajyanye abana, abanyeshuri bafite amakayi bandikamo ibyo babonye, ba mukerarugendo bafite za camera bashaka gukora inkuru mbarankuru n’ibindi, ndetse n’abashakashatsi baba bareba imyitwarire y’inyamaswa.
Kubera ubunini bwayo, imodoka z’amashanyarazi zifasha abashyitsi kugera mu bice bitandukanye, mu gihe ikoranabuhanga rigezweho rifasha abantu kumenya neza aho bari, za robots hirya no hino zifasha gusobanurira abashyitsi ibijyanye n’aho bageze.
Beijing Zoo, ifite ubuso bungana na hegitari 80,05, ni ukuvuga ahantu hangana n’ibibuga by’umupira w’amaguru birenga 110.
Hari ibice bitandukanye bisaba kugenda intera irenga ikilometero kugira ngo ugere ku zindi nyamaswa ushaka, ariko muri ibyo bihe unyura ku zindi zitandukanye, ya mvune ntuyumve kuko uba warangajwe n’urusobe rw’ibinyabuzima uba uri kubona.
Umunyamakuru wo mu Birwa bya Maurice witwa, Olivia Edouard, twaganiriye na we yahisemo kuzenguruka iki cyanya n’amaguru. Twahuye ubona yatagangaye ariko ntacyo bimubwiye.
Ati “Ndarushye, ariko ntabwo numva ububabare kuko ndi kubona ibintu byinshi bishya hano. Mu gihugu cyanjye ntidufite ahantu nk’aha. Ndetse no kubona ibirura gusa byari ibintu bikomeye kuri njye.”
Yongeyeho ati “Ni bimwe mu bihe byiza nagize mu buzima bwanjye. Biratangaje kubona amadubu na panda biri hafi yanjye ntandukanyijwe n’abyo n’ikirahuri gusa.”
Amateka ya Beijing Zoo yatangiye mu 1906 mu gihe cy’ingoma ya Qing (Qing Dynasty). Aka gace kari ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi cyakoraga ku bimera, ubuhinzi no kwiga ku nyamaswa, gafite ubuso bwa hegitari 1,5 gusa.
Nyuma y’ishingwa rya Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa, iki kigo cyakomeje kwaguka, maze mu 1955 gihabwa izina rya Beijing Zoo. Nyuma y’imyaka myinshi, yahindutse ikigo gikora ubushakashatsi, kubungabunga inyamaswa no kwigisha abantu ibyerekeye ibidukikije mu Isi.
Beijing Zoo ibamo inyamaswa zirenga 5.000 zo mu moko agera kuri 400. Izizwi cyane ni inyamaswa za Panda zifite amabara y’umweru n’umukara. Ni inyamaswa yabaye ikimenyetso cy’imbaraga z’u Bushinwa mu kubungabunga ibinyabuzima, kuko uwo wabwiye ko wahageze akubaza ifoto yayo.
Uburyo zibaho buratangaje kuko zimara umwanya munini zirya imigano kugira ngo zibone imbaraga zihagije zo kubaho.
Muri Beijing Zoo harimo intare, ingwe, inzovu, inkende, penguins, amadubu, ibisamagwe, ibikururuka hasi n’inyoni zitandukanye. Buri bwoko bwagenewe aho kuba hajya kumera neza n’aho zikunda kuba mu ishyamba risanzwe.
Igice cy’intare n’ingwe cyatangiye mu 1956, kikaba cyarateguwe nk’ahantu hasa n’imisozi kugira ngo izo nyamaswa zibone ahantu hameze nk’aho ziba mu gasozi. Iki cyanya ubona ko kigizwe n’inzu za kera ariko zahujwe n’ikoranabuhanga rigezweho mu Bushinwa.
Beijing Zoo ni inkuru y’imyaka 120 yerekana ko iterambere ry’umujyi rishobora kugendana no kubungabunga ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!