Uwavuga ko nta buzima bwari bukirimo ntiyaba akabije. Icyo gihe inyoni zabaga mu gishanga zarahunze, amazi arakama, inzira nyabagendwa zirasibama kubera imyuzure n’isayo yamanurwaga n’amazi y’imvura ikacyirundamo.
Mu 2015 ni bwo hatekerejwe umushinga wo guhindura iki gishanga no kukigarurira ubuzima kikitwa Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ndetse imirimo yo kugitunganya yanzitse mu 2016.
Igishanga cya Nyandungu giherereye mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, byari biteganyijwe ko izasozwa mu 2020 ikozwe mu byiciro bibiri ariko iza kudindizwa n’impinduka zabaye mu guhindura inyigo ya mbere.
Mu guhindura iki gishanga hatekerejwe ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kubakamo ibikorwaremezo no kubibyaza umusaruro binyuze mu kwakira ba mukerarugendo basura Umujyi wa Kigali rimwe na rimwe bakeneraga aho kuruhukira hafi.
Uyu mushinga uri ku buso bwa hegitari 130 ugabanyije mu byiciro bitanu birimo ahari igishanga hagumishijwe uko hari bimeze, ibiyaga karemano, ubusitani bw’imiti ya Kinyarwanda yakoreshwaga mu kuvura, restaurants n’ahashobora kureberwa cyangwa gukinirwa amakinamico.
Muri ibi bice nko mu busitani hashyizwemo ibimera n’imiti ya Kinyarwanda, mu biyaga hazashyirwamo amafi ashobora kwifashishwa ku biga kuroba, utuyira twa siporo tureshya n’ibilometero 10 tuzajya twifashishwa n’abanyamaguru n’abafite amagare muri siporo, ibice bireberwamo inyoni n’izindi nyamaswa.
Mu busitani gusa hashyizwemo ibiti bisa n’ibiri gucika mu gufasha abato kubimenya no korohereza ubushakashatsi; birimo ‘umugote’, ‘igikakarubamba’, ‘imiravumba’, ‘iminyinya’, ‘ikirogora’, ‘umubirizi’, ‘igicuncu’, ‘igitenetene’, ‘umukunde’.
Ku rundi ruhande, ibiyaga karemano biri ku buso bwa metero kare ziri hagati ya 4393 na 5892 mu gihe amazi abirimo aturuka mu gishanga cya Nyandungu.
Kuri ubu ugeze i Nyandungu ubona ko hahindutse; uhereye ku ruzitiro rw’iyi pariki rwatangiye kuzengurutswa ibiti byabugenewe mu gihe amarembo yo yarimbishijwe neza mu magambo "Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park" atanga ikaze ku bahasuye.
Ha hantu hari urukangaga n’ibyatsi by’inzitane, ubu habereye ijisho, ni ahantu nyabagendwa hatunganyijwe ku buryo hashobora gufasha Abanya-Kigali n’abandi bifuza kuruhuka no kugubwa neza nyuma y’akazi k’ingume.
Mu gutunganya iyi pariki hanatekerejwe ku kubungabunga amateka y’ibyahabereye hazirikanwa aho Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa asura u Rwanda.
Aho hantu hagenewe ikimenyetso, ku buryo hafi yacyo hazashyirwa Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden], abantu bazajya bahakorera ingendo nyobokamana, cyane ko Kiliziya iteganya kuhubaka Chapelle.
Muri iyi pariki hanashyizwemo camera zifasha mu kubungabunga umutekano w’abayisura n’ibikorerwamo.
Nyuma yo gusoza uyu mushinga, biteganyijwe ko uzatahwa ku mugaragaro mu bihe biri imbere nubwo nta tariki nyir’izina iratangazwa.
Umwe mu bayobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) ukurikirana uyu mushinga yabwiye IGIHE ko hari ibikiri kunozwa mbere y’uko pariki itahwa.
Yagize ati “Hari ibikiri gukorwa mbere y’uko hatahwa ku mugaragaro. Imirimo yose yararangiye ndetse ibyari biteganyijwe gukorwa byaruzuye.’’
IGIHE yamenye ko hari gushakwa abashoramari bazakurikiranira hafi ibikorwa byo kubyaza umusaruro Pariki ya Nyandungu.
Iyi nyigo iri gukorwa bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.
Umushinga wo gusazura Igishanga cya Nyandungu watewe inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibidukikije [UNEP], Leta y’u Butaliyani n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Fonerwa [cyatanzemo miliyari 2.4 Frw], ushyirwa mu bikorwa na REMA. Wari wateganyirijwe kuzuzura utwaye miliyari 5.2 Frw. Biteganyijwe ko uzinjiza miliyari y’amafaranga y’u Rwanda y’inyungu mu myaka 12.
Pariki ya Nyandungu yagenewe parking ebyiri zingana na metero kare 2500 zishobora kwakira imodoka 100 icyarimwe. Biteganyijwe kandi ko umuriro wose uzakoreshwa uzaturuka ku mirasire y’izuba.
Uyu mushinga wo muri Kigali numara kuzura no gutanga umusaruro ni bwo ibishanga by’ahandi na byo bizatangira gutekerezwaho uburyo nabwo byabyazwa umusaruro, bikubakwamo ibikorwaremezo bikurura abantu bashobora gutuma bibyazwa amafaranga.
Izindi nkuru wasoma:
-* I Kigali, mu bwiza bwa Nyandungu ahari kurimbishirizwa abifuza kuruhuka (Video)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!