Ibi byagarutsweho ku itariki 16 Ukwakira 2026 ubwo abanyabugeni 30 bo mu Rwanda basozaga amahugurwa y’iminsi itanu bahawe ku bihangano byubaka amahoro.
Ni amahugurwa yateguwe n’ihuriro ry’abanyabugeni 200 ryitwa Iyawe Arts Collection, aterwa inkunga n’Ishami rya Loni rishinzwe Ubumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) mu Rwanda.
Nkubito Darcin Donald washinze Iyawe Arts Collection yabwiye IGIHE ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo kujya muri Koreya y’Epfo mu mahugurwa y’abayobozi bakiri bato 40 ku Isi yibanze ku mibanire myiza harimo no kubaka amahoro.
Binyuze mu bugeni na we asanzwe akora, yasanze mu bandi banyabugeni bagenzi be harimo icyuho ku bihangano byubaka amahoro kandi biri mu byo Igihugu gikeneye cyane.
Ati “Ikibazo nabonaga ni uko ibihangano bikorwa ariko ubutumwa bubirimo ugasanga budahabwa umwanya ukwiye. Usanga hari umunyabugeni ukubwira umwanya yamaze ku gihangano cye n’amafaranga cyamutwaye ariko ntiyite cyane ku butumwa. Bariya ubutumwa ni cyo kintu Isi ikeneye ngo igire amahoro kandi ibihangano biri mu bibugeza kure.”
Kuba ubuhanzi bwaragize uruhare mu komora ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nkubito asanga ari urugendo rugikomeza ariko abahanzi, by’umwihariko abanyabugeni bagomba kumva neza ndetse abahamagarira kwita kuri ubu butumwa.
Gasasira Félix akora ibihangano bigizwe n’ubutumwa bwanditse ku mafoto manini (infographic), ndetse akaba umwe mu bagize uruhare mu gukora ibihangano nk’ibyo u Rwanda rwatanze muri UNESCO kugira ngo inzibutso eshatu za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyirwe mu murage w’Isi.
Yavuze ko igitekerezo cyo gukora ubu bugeni yagikuye ku butumwa abayobozi bakomeye ku Isi basura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi basigira u Rwanda.
Ati “Ubutumwa bariya bayobozi batanga buguma ku rwibutso, mu bitabo baba banditsemo kandi twashakaga ko bigera kuri hose, ku bana bakiri bato n’abakuru. Bifasha mu gushyigikira ya mvugo ya ‘Ntibizongere’, bikubaka imibanire myiza.”
“Kugira ngo ubwo butumwa bugere kure rero bisaba kubwandika neza mu bugeni bw’amafoto bukaba bwamanikwa ahantu cyangwa bugashyirwa ku mbuga nkoranyambaga kandi biba byoroshye kubureba kurusha ya nyandiko isanzwe.”
Umugwaneza Duce ukora ibihangano birimo amashusho ashyirwa ku nkuta ndetse no gukora ibitabo by’abana, yavuze ko asanzwe akora ku butumwa butandukanye ariko yamenye ko ibihangano byubaka amahoro bishobora kubaka Isi irangwa n’imibanire myiza no komora ibikomere by’amateka, by’umwihariko mu Rwanda.
Ati “Ubu usanga duhangayikishwa cyane n’ibiduha amafaranga ariko turamutse tubyumva twese twarushaho kubaka amahoro kuko dufite nk’abantu bafite ubushobozi bwo kutumva bareba gusa bashobora kubona ibyo dukora.”
Yakomeje ati “Twamaze kubona ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, itegurwa ryayo ryifashishije n’ibihangano by’ubugeni byibasira ubwoko bumwe kandi mu gukemura ikibazo ahera mu mizi. Niba ibyo bihangano byarakoreshejwe bihembera urwango kandi byarakwirakwijwe mu Rwanda hose. Ubu twe imbaraga turazishyira mu kubaka ubumwe ibyo ibya mbere byari byarasenye.”
Niyigaba Léon ukora ibihangano by’ubugeni bibaje n’ibibumbye, yagaragaje ko ubu yatangiye kwibanda ku bihangano bigaragaza ko kuba Abanyarwanda bunze ubumwe ari isoko y’iterambere, bitandukanye cyane n’igihe cy’amacakubiri.
Ati “Amahitamo yanjye nayerekeje ku kugaragaza ibyiza kuko ubu mu Rwanda dufite amahoro n’ubumwe bituma tugira umwete wo kubaka ahazaza heza. Nakoze igihangano kirimo ishusho y’Umukuru w’Igihugu n’ibyo yagifashije kugeraho kubera ubumwe. Gishushanya ko iyo abantu bafatanyije bunze ubumwe byose babigeraho kandi nifuje ko dukomeza muri iyo nzira.”



Ibitekerezo 0