Uyu mubyeyi w’imyaka 30 ufite abana yasazwe n’ibyishimo akavuga ko yatunguwe no kugerwaho n’ayo mahirwe.

Yagize ati “ Tigo impamagara yambwira ko natsinze byaranshimishije cyane. Iyi poromosiyo nayimenye mbonye ubutumwa bugufi bumbwira ko poromosiyo Imvura y’amafaranga yatangiye ko nshobora kugira mahairwe yo gutsindira amafaranga menshi, guhera ubwo nahise nkina mpereye no kuri promotion bari baduhaye nuko nanjye ntangira kwiha amahirwe. “

Nyinawumuntu yavuze ko yishimye cyane ahamagawe na Tigo, ayo mafaranga atsindiya avuga ko azamufasha kwagura ubucuruzi bwe no guteganyiriza abana be ejo hazaza heza.

Yashimiye Tigo yateguye ‘Imvura y’amafaranga’, anshimangira ko uburyo bikorwamo birimo umucyo, umunyamahirwe niwe utsinda.

Yagize ati “Abashidikanya kuri iyi poromosiyo rwose bishidikanya nubwo nanjye narindimo, najyaga nunva ari abantu banyu mu ba mwahamagaye ariko bakimara kumpamagara nabonye ko byose bishoboka ngeze kuri Tigo mbona baranyakiriye neza batanzi. Icyo nabwira abantu bose ni uko bakomeza bakiha amahirwe kuko poromosiyo igikomeza kandi turi kugana ku gihembo nyamukuru cya miliyoni 20 Frw ntawamenya kuko amahirwe buri wese yamusekera.”

Abakoresha ifatabuguzi rya Tigo bashobora kugerageza amahirwe muri iyi gahunda bohereza ubutumwa bwa buri munsi ku 155, bahamagara cyangwa bakanda *155#. Iki gikorwa gitwara amafaranga 100 gusa kandi ushobora kohereza ubutumwa cyangwa ugahamagara inshuro nyinshi ku munsi. Buri munsi hatangwa igihembo cy’ibihumbi 100 ku banyamahirwe batatu.

Nyinawumuntu Tela yatsindiye miliyoni mu “Mvura y’amafaranga’ ya Tigo
Nyinawumuntu Tela yatsindiye miliyoni mu “Mvura y’amafaranga’ ya Tigo