U Rwanda rwinjije miliyoni 11,9 z’Amadolari ya Amerika mu bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi rwohereje mu mahanga mu cyumweru cyo ku wa 16 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2026, aho ikawa n’icyayi byakomeje kuba bimwe mu bicuruzwa byinjirije igihugu amafaranga menshi.

Imibare igaragaza ko muri icyo cyumweru u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 9793 z’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, byinjiza Amadolari 11.895.341.

Ikawa ni cyo gicuruzwa cyinjirije igihugu amafaranga menshi mu byiciro by’ibicuruzwa by’ubuhinzi byagaragajwe ukwabyo, aho toni 579 zoherejwe mu mahanga zinjije Amadolari 4.042.176, angana na 34% by’amafaranga yose yinjiye.

Icyayi cyakurikiyeho, aho toni 562 zoherejwe mu mahanga zinjije Amadolari 1.651.073, bingana na 13,9% by’amafaranga yose yinjiye muri icyo cyumweru.

Iyo ikawa n’icyayi bishyizwe hamwe, byinjirije u Rwanda amadolari 5.693.249, ni ukuvuga hafi 47,9% by’amafaranga yose igihugu cyakuye mu bicuruzwa by’ubuhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga muri icyo cyumweru.

Mu bindi bicuruzwa byoherejwe mu mahanga harimo imboga, aho toni 444 zinjije Amadolari 641.267.

Izo mboga zoherejwe mu bihugu birimo u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, u Bubiligi, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Imbuto na zo zakomeje kugira uruhare mu bucuruzi mpuzamahanga bw’u Rwanda, aho toni 264 zoherejwe mu mahanga zinjije amadolari 305.408.

Mu masoko yakiriye izo mbuto harimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa, u Bwongereza, Pologne, Qatar n’ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Indabo zoherejwe mu mahanga zingana na toni 12, zinjiza Amadolari 66.333. Amasoko yazo arimo u Buholandi, u Bwongereza n’ibihugu byo muri Afurika.

Ibikomoka ku bworozi na byo byinjirije igihugu amadolari 660.259, avuye kuri toni 288 zoherejwe mu mahanga, cyane cyane mu Bufaransa no mu bihugu bya Afurika.

Ibindi bicuruzwa bitandukanye byinjije miliyoni 4,5$

Imibare igaragaza ko icyiciro cy’ibindi bicuruzwa bitandukanye (diversified products) ari cyo cyagize ingano nini kurusha ibindi byose byoherejwe mu mahanga.

Muri icyo cyumweru, u Rwanda rwohereje toni 7643 z’ibicuruzwa byo muri iki cyiciro, byinjiza Amadolari 4.528.826, angana na 38,1% by’amafaranga yose yinjiye.

Ibyo bicuruzwa byoherejwe mu bihugu birimo Bangladesh, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Iyo mibare igaragaza ko nubwo ikawa n’icyayi bikomeje kugira uruhare runini mu kwinjiriza igihugu amadovize, hari n’ibindi bicuruzwa by’ubuhinzi n’ubworozi bifite amasoko mu bihugu bitandukanye.

U Bwongereza u Bufaransa, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu biri mu bihugu byagaragaye kenshi mu masoko y’ibicuruzwa by’u Rwanda, by’umwihariko imboga, imbuto n’indabo.