Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 6 Ugushyingo 2026 muri Singapore, n’Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, hamwe na Perezida wa Singapore Coffee Association, Victor Mah.

Yasinywe mu gihe habaga inama mpuzamahanga ku ikawa ya ASEAN, yabereye muri Singapore kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026.

Agamije gushimangira imikoranire mu bucuruzi no korohereza ikawa y’u Rwanda kugera ku baguzi bashya.

Bizimana yagaragaje ko u Rwanda rushaka kongera inyungu rukura mu ikawa, aho kwibanda gusa ku bwinshi bwayo bwoherezwa mu mahanga.

Ati “Intego y’u Rwanda si ukohereza ikawa nyinshi gusa mu mahanga, ahubwo ni ukuyongerera agaciro.”

Yasobanuye ko ibyo bizagerwaho binyuze mu kuzamura ubuziranenge, kunoza uburyo bwo gukurikirana inkomoko y’ikawa, kongerera ubumenyi abayikoramo no kubaka imikoranire irambye n’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo y’Iburasirazuba, ASEAN.

Iyi mikoranire ije mu gihe ikawa ikomeje kugira uruhare rukomeye mu kwinjiriza u Rwanda amadovize no guteza imbere imibereho y’abahinzi. NAEB igaragaza ko imiryango igera ku bihumbi 400 y’abahinzi bato iyishingikirizaho mu mibereho yayo.

Mu 2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23.860 z’ikawa idakaranze, rwinjiza arenga miliyoni 148,6 z’amadolari. Ni inyongera ya 65% ugereranyije n’arenga miliyoni 89,8 z’amadolari rwinjije mu 2024.

NAEB ivuga ko ayo ari yo mafaranga menshi yari amaze kwinjira mu mwaka umwe avuye mu ikawa. Iri zamuka ryatewe no kwiyongera kw’ingano yoherejwe mu mahanga, izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga n’ishoramari mu kongera umusaruro no kwagura amasoko.

Inyungu zigera no ku bahinzi: mu 2025, bahembwaga impuzandengo ya 900 Frw ku kilo cy’ikawa y’ibitumbwe, hejuru y’igiciro fatizo cya 600 Frw cyari cyashyizweho.

U Rwanda rufite intego yo kugeza ikawa rwohereza mu mahanga kuri toni ibihumbi 32, ikarwinjiriza miliyoni 192 z’amadolari mu 2029.