Umuyobozi wa Sosiyete ya Nine United Traders Ltd, Bitwayiki Andre, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2019, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iyi sosiyete cyaje nyuma yaho ibiciro bya sima bizamutse kubera imodoka zayizanaga zari nke.
Yavuze ko ubwo batekerezaga umushinga wo kuzana imodoka z’ubwikorezi bwa sima no kuyicuruza, umufuka wa sima waguraga arenga ibihumbi 10Frw mu gihe ubu bo bayigurisha 8400Frw harimo n’umusoro wa TVA.
Yakomeje agira ati “Turashishikariza umuntu wese ufite ikibazo cya sima ko yatugana tukaba twayimugurisha kandi ku mafaranga meza. Aho umukiriya ari hose mu Rwanda tumugezaho sima dukoresheje imodoka zacu tukongeraho amafaranga make y’ubwikorezi.”
Nine United Traders Ltd yatangiranye n’imodoka z’ubwikorezi 100 zizatwarwa n’abanyarwanda gusa, ariko izimaze kugera mu Rwanda ubu ni 50 izindi zikazaza mu byumweru bitatu biri imbere.
Uretse ubwikorezi bwa sima ya Twiga batangiranye ku ikubitiro, izi modoka zizajya zikorera n’indi mizigo y’abanyarwanda bazajya bifuza gukorana n’iyi sosiyete dore ko zifite n’ubushobozi bwo kwikorera amakontineri.
Umushinga wo kugura izi modoka 100 watwaye miriyali 6Frw, kimwe cya kabiri cyayo gitangwa n’abanyamuryango 24 bagize Nine United Traders Ltd, naho ½ gisigaye gitangwa na Banki ya Kigali nk’inguzanyo.
Nine United Traders Ltd ifite icyicaro mu nyubako ya CHIC izatangirana n’abakozi 150 barimo abashoferi 100 bazajya bahembwa asaga miliyoni 20Frw buri kwezi.










Ibitekerezo 0