Iki kigega kizwi nka ‘Export Guarantee Facility’, cyatangijwe mu mpera za 2015, kugira ngo gifashe abohereza ibicuruzwa mu mahanga kubona inguzanyo, hagamijwe gutanga umusanzu mu kugabanya icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo.
Umwaka wa mbere iki kigega cyarimo miliyoni 500 za leta na BRD ishyiramo miliyoni 500, zagombaga gukoreshwa mu byiciro bitatu birimo kongera umusaruro, kunoza isoko no kohereza ibicuruzwa mu mahanga.
Mu mwaka wa kabiri leta yashyizemo miliyari na BRD ikaba izashyiramo angana gutyo, yiyongera kuri miliyari 7.5 zikubiye mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na banki yo mu Budage, Kfw zo gushyira muri icyo kigega.
Nyuma y’umwaka n’igice iki kigega gitangijwe, abantu umunani gusa nibo kimaze kugoboka, bahabwa inguzanyo na BRD ingana na miliyari n’igice, imibare ubuyobozi bw’iyi banki ndetse bunacunga iki kigega, bwemeza ko ikiri hasi.
Ubwo kuri uyu wa 26 Mata, habaga inama yahuje abohereza ibicuruzwa hanze, Urugaga rw'Abikorera n'izindi nzego, hagamijwe kurebera hamwe uko uru rwego rwatera imbere, Umuyobozi mukuru ushinzwe ishoramari muri BRD, Dr Byamungu Livingstone, yagize ati “Ababyitabira kugeza ubu ni bake ariko ni bake beza; nko kuri BRD tumaze kubona abakiliya umunani bohereza ibintu mu mahanga twumva ko ari beza, ariko tukumva ko na none hari abandi benshi bagakwiye kuba baza ari benshi, ariko ndakeka ko batarabimenya neza cyangwa se bagitegura imishinga yabo kugira ngo bayizane.”
Uyu muyobozi yavuze ko iki kigega kiteguye gukomeza gufasha ababyifuza kuko amafaranga yo kubaha ahari. Ati “Nta muntu wigeze uza ngo tumubwire ngo yashize kuko nkuko dufite hafi miliyari umunani, ariko ayamaze gukoreshwa kuri ayo ni miliyari imwe n’igice, ni ukuvuga ko hakiri miliyari 6.5.”
Abakoresha izindi banki baragorwa
Bamwe mu bohereza ibicuruzwa mu mahanga bavuga ko batari bazi iki kigega mu gihe abandi bavuga ko batabasha kubona iyo nguzanyo bitewe n’uko bakorana n’andi mabanki kandi ataratangira gutanga izo serivise.
Umwe yagize ati “Wageragayo [kuri BRD] bakakubaza ngo ukorana n’iyihe banki, ubwo bakagusubiza inyuma wagera ku yo mukorana ugasanga ntibiratangira.”
Kuri iki, Dr Byamungu yasobanuye ko mu rwego rwo korohereza abadafite konti muri BRD, bashyize amafaranga no muri zimwe muri banki z'ubucuruzi kugira ngo zijye zifasha abohereza ibicuruzwa mu mahanga bifuza inguzanyo itangwa binyuze muri EGF.
Ati “Hari amafaranga twashyize muri Banki y’Abaturage (BPR), hari n’andi twashyize muri I&M; abo bose barayafite, bazajya bayaha abakiliya babo. Turumva ko abo bacuruzi bazajya babasha kuyabona no mu yandi mabanki bakorana nayo, ku buryo twumva ko umubare w’abayabona uziyongera ndetse n’ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga bwiyongere, bityo n’ababikora biteze imbere ndetse n’igihugu kibyungukiremo.”
Dr Byamungu avuga ko bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga bujyanye na serivise zitangwa n’iki kigega kugira ngo abantu bakitabire ari benshi.
Yemeza ko gifite umwihariko wo guteza imbere abohereza ibicuruzwa mu mahanga kandi mu buryo buboroheye, bitewe n’uko inyungu ku nguzanyo izaba iri hasi ugereranyije n’izitangwa muri banki. Mu gihe inyungu ya banki iba ari 18% cyangwa 19%, ngo itangwa muri iyi gahunda ntigomba kurenza 14%, kandi ngo bamaze kubyumvikana na banki zindi zizatanga izo nguzanyo.
Umushinga uhabwa inguzanyo muri iki kigega, ntugomba kuba urengeje miliyoni 900 z’amanyarwanda. Iyo uyarengeje, uhabwa za miliyoni 900 zishyurirwa inyungu itarenza 14%, hanyuma ayiyongereyeho ukayishyurira inyungu isanzwe banki yaguhaye iyo nguzanyo isaba.











Ibitekerezo 0