Uko guhatana mu bijyanye n’isanzure bikomeza kwiyongera, biha u Buhinde amahirwe yihariye yo guteza imbere imyumvire ishyira imbere ubufatanye aho kuba guhangana mu bikorwa byo gukora ubushakashatsi mu isanzure.
Kubera ko u Buhinde busanzwe buzwi nk’igihugu cyizewe mu bikorwa by’isanzure kandi gishobora kubikora ku giciro kidahanitse, ubu buri mu mwanya mwiza wo guhindura iterambere ryabwo mu ikoranabuhanga, rikabyara ubufatanye mpuzamahanga burambye, bugira uruhare mu iterambere rya siyansi, ubukungu ndetse n’iterambere rirambye.
Urugendo rw’u Buhinde mu by’isanzure rufite umwihariko. Bitandukanye na gahunda nyinshi z’ibihugu mu by’isanzure zavutse kubera ihangana ryo mu gihe cy’Intambara y’Ubutita, gahunda y’u Buhinde yo kujya mu isanzure yashyiriweho kuba igikoresho cy’iterambere ry’igihugu.
Dr Vikram Sarabhai yashingiye icyerekezo cy’u Buhinde mu by’isanzure ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buryo bufatika bugamije guteza imbere imibereho y’abaturage basanzwe.
Ku buyobozi bwe, ibyogajuru byatangiye gukorwa bigamije kunoza itumanaho, iteganyagihe, imicungire y’ibiza, ubuvuzi, ubuhinzi n’uburezi.
Iyo myumvire ishyira imbere iterambere iracyari inkingi ya gahunda y’u Buhinde mu by’isanzure, kandi ijyana cyane n’ibikenewe n’ibihugu byo mu bice by’Isi bikiri mu nzira y’amajyambere, bizwi nka Global South, bishaka gukoresha ikoranabuhanga ryo mu isanzure mu gukemura ibibazo bifatika aho kurikoresha gusa mu gushaka icyubahiro.
Muri iki gihe, ibyo u Buhinde bumaze kugeraho ntibikiri gusa mu gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa by’iterambere.
Gahunda za Chandrayaan, Mars Orbiter Mission, icyogajuru Aditya-L1 gikora ubushakashatsi ku izuba ndetse na gahunda ya Gaganyaan iteganya kohereza abantu mu isanzure, byerekanye ko u Buhinde bushoboye gukora gahunda zo mu isanzure zikomeye kandi mu buryo bwizewe.
Kugwa neza kwa Chandrayaan-3 hafi y’uruhande rw’Amajyepfo rw’Ukwezi, kwatumye u Buhinde bujya mu itsinda rito ry’ibihugu bifite ubushobozi buhambaye mu by’isanzure, binerekana ko guhanga udushya ku rwego mpuzamahanga bishobora kugerwaho hatabayeho gukoresha amafaranga menshi cyane.
Icyizere u Buhinde bugenda bwubaka kije mu gihe ubukungu bushingiye ku bikorwa byo mu isanzure ku Isi burimo kwaguka ku muvuduko ukomeye.
Muri iki gihe, urwo rwego rufite agaciro karenga miliyari 600$ kandi ruteganyijwe kugera ku arenga miliyari 1.000$ mu 2035.
Rugenda rurushaho gushingira ku bikorwa by’ubucuruzi bijyanye n’itumanaho rishingiye ku byogajuru, kugenzura Isi hifashishijwe ibyogajuru, serivisi ndangamerekezo, serivisi zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, kugeza internet ku bantu benshi ndetse n’ibindi.
Ibihugu byinshi byifuza kugira uruhare muri urwo rwego ariko ntibifite ubushobozi bw’ikoranabuhanga ryabyo bwite. Ibyo bihugu bishaka abafatanyabikorwa bizewe kandi b’igihe kirekire, aho gushaka gusa abashobora kubyohereza ibyogajuru mu kirere.
U Buhinde bufite ubushobozi bwo kuzuza ibyo bikenewe.
Koroshya uburyo urwego rw’isanzure rukoramo mu 2020 byahinduye cyane uru rwego, kuko rwafunguriwe abikorera.
Ishyirwaho rya Indian National Space Promotion and Authorisation Centre (IN-SPACe), uruhare rugenda rwiyongera rwa NewSpace India Limited mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse n’izamuka ry’ibigo by’abikorera, byatumye u Buhinde bugira rumwe mu nzego z’ibikorwa by’isanzure zirimo gutera imbere cyane ku Isi.
Ibigo bishya by’ikoranabuhanga byo mu Buhinde biri gukora ibikoresho byo kohereza ibyogajuru mu kirere, uburyo bwo gukora no gukoresha ibyogajuru, ikoranabuhanga rishingiye ku makuru y’ahantu ndetse n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kohereza ibyogajuru.
Ibyo bikorwa biri gukurura abashoramari n’abakiliya bo hirya no hino ku Isi.
Ibigo nka Skyroot Aerospace, Pixxel na Agnikul Cosmos byerekanye ko abikorera bo mu Buhinde bashobora guhangana ku rwego mpuzamahanga mu ikoranabuhanga rihanitse ry’isanzure.
Intambwe ikurikiraho ni ugufasha uru rwego kugera ku isoko mpuzamahanga.
Aho kwiyerekana gusa nk’ahantu hahendutse ho koherereza ibyogajuru mu kirere, u Buhinde buzajya butanga ubufatanye bwagutse bukubiyemo gukora ibyogajuru, kubyohereza mu kirere, kugenzura ibikorwa byabyo, kubaka no gukoresha sitasiyo zo ku butaka, guhugura abajya mu isanzure, kongerera ubushobozi ibindi bihugu ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ry’isanzure mu buhinzi, imicungire y’ibiza n’umutekano wo mu nyanja.
Ubufatanye nk’ubwo bwaba ingenzi cyane ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere no mu karere ka Indo-Pacific, bishaka ikoranabuhanga rihendutse, ryizewe kandi rijyanye n’ibikenewe na buri gihugu mu kugera ku ntego zacyo z’iterambere.
U Buhinde bwamaze kugaragaza agaciro ka dipolomasi y’ubufatanye nk’ubu.
Binyuze muri gahunda ya South Asia Satellite, bwafashije ibihugu bituranye na bwo kubona serivisi z’itumanaho n’izindi nyungu zijyanye n’iterambere.
Ibikoresho by’u Buhinde byo kohereza ibyogajuru mu kirere byamaze kugeza mu isanzure ibyogajuru amagana by’ibihugu byo hirya no hino ku Isi, za kaminuza ndetse n’ibigo by’ubucuruzi.
Icyemezo cy’u Buhinde cyo kwinjira mu masezerano ya Artemis Accords na cyo kigaragaza ubushake bwabwo bwo kugira uruhare mu bushakashatsi ku Kwezi bukorwa mu mahoro kandi bushingiye ku bufatanye mpuzamahanga.
Ubufatanye na NASA, Ikigo cy’u Burayi gishinzwe iby’isanzure, European Space Agency, ndetse na JAXA bwo bwongereye ubushobozi bw’u Buhinde mu bya siyansi n’ikoranabuhanga.
Ubu bufatanye bukomeza gushimangira umwanya w’u Buhinde nka rimwe mu majwi akomeye ahagarariye ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.
U Buhinde butanga ubufatanye bushingiye ku iterambere, ku giciro cyoroheje, ku bwizerwe no ku kubahana.
Ni yo mpamvu ubufatanye mu by’isanzure bugenda burushaho kuba igikoresho gikomeye muri dipolomasi y’u Buhinde, kuko bukomeza umubano wabwo n’ibindi bihugu kandi bukazana inyungu zifatika mu iterambere.
Kugira ngo u Buhinde bugere ku bushobozi bwabwo bwuzuye, bugomba gukomeza umuvuduko w’amavugurura.
Kwihutisha uburyo impushya zitangwa, korohereza ibigo kubona imari, kurushaho kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge no kongera ubufatanye hagati y’ibigo by’ubushakashatsi, inganda na za kaminuza bizaba ingenzi.
Politiki za Leta mu kugura ibicuruzwa na serivisi zigomba gukomeza gushyigikira ibigo bishya byo mu Buhinde, kugira ngo bibashe kwaguka, guhanga udushya no kwinjira mu ruhererekane mpuzamahanga rw’ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda.
U Buhinde kandi buri mu mwanya wo kugira uruhare runini mu gushyiraho uburyo ibikorwa byo mu isanzure bigomba kugenzurwa ku rwego mpuzamahanga.
Ubucucike bw’ibikoresho bizenguruka Isi, imyanda yo mu isanzure ndetse n’uburyo amahirwe mashya yo mu isanzure agomba kugera kuri bose mu buryo bungana, biri kugenda biba ibibazo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Uko ibikorwa byo mu isanzure bizagenda byaguka, ni ko hazagenda hakenerwa ibihugu bishobora guhuza ibitekerezo no kubaka ubwumvikane ku mategeko n’imikorere iboneye kandi irimo gufata nshingano.
U Buhinde bumaze igihe kirekire bushyigikiye ikoreshwa ry’isanzure mu bikorwa by’amahoro.
Iyo myumvire, iherekejwe n’ubushobozi bwabwo mu ikoranabuhanga bugenda bwiyongera, ibushyira mu mwanya mwiza wo kugira uruhare rufatika mu gushyiraho amategeko ateza imbere gukorera mu mucyo, kurengera isanzure no gutuma amahirwe aribonekamo agera kuri bose mu buryo bungana.
Imyaka 10 iri imbere ni yo izagena atari gusa ibihugu bizaba biyoboye mu by’isanzure, ahubwo n’uburyo ibikorwa byo mu isanzure bizaba bigenzurwa.
Binyuze mu bushobozi bwabwo mu bya siyansi, urwego rw’abikorera ruhanga udushya ndetse n’icyizere bufitiwe ku rwego mpuzamahanga, u Buhinde buri mu mwanya wihariye wo guhuza ibihugu bimaze gutera imbere mu by’isanzure n’ibikizamuka muri uru rwego.
Binyuze mu kubaka ubufatanye bushingiye ku kudaheza, inyungu rusange no guhanga udushya, u Buhinde bushobora guhindura gahunda yabwo y’isanzure ikaba imwe mu nkingi zikomeye z’imikoranire yabwo n’amahanga.
Mu Isi igenda irushaho kurangwamo amacakubiri, urwego rw’u Buhinde mu by’isanzure rutanga isomo rikomeye ry’uko ibyo abantu bageraho bikomeye kurusha ibindi mu isanzure ari ibihuza ibihugu.
Ibyo bishobora kuzaba kimwe mu bintu by’ingenzi kandi birambye u Buhinde buzaba bwaratanze mu rugendo rw’ikiremwamuntu rwo gukomeza gushakisha no kumenya byinshi ku isanzure.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!