Mu rugo ni ahantu wumva utekanye, ukikijwe n’inshuti zikugaragariza urukundo n’ubwuzu ku buryo ubona nta tandukaniro riri hagati yazo n’umuryango wawe. Nyuma y’amezi abiri namaze ku nkombe z’amajyaruguru ya Kenya, hafi ya Mombasa, nongeye kugira ibyo byiyumvo ubwo nagarukaga i Kigali.
Ibyo biterwa n’uburyo abantu ba hano bakuba hafi mu ituze, bakakwitaho kandi bakaguhesha kumva utekanye.
Byatangiye nkigera aho sosiyete itwara abagenzi ya Trinity ikorera. Hagati y’urujya n’uruza rw’abantu na bisi, nagombaga guhura na Angelo, umusore w’umugore twigeze kubana, mfata nk’umuhungu wanjye bwite.
Yangezeho ku isaha nyayo twari twumvikanye. Imyumvire yogeye ivuga ko Abanyafurika bahora bakererwa, nta shingiro ifite nkurikije ibyo nibonera. Abo duhana gahunda hano na bo bubahiriza igihe.
Kubahiriza igihe no kuba umuntu wiringirwa ntaho bihuriye n’ibara ry’uruhu, ahubwo biterwa n’abantu uhitamo kugirana na bo imibanire.
Aha ni ho ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, by’umwihariko u Bubiligi, bikunze kwibeshya. Akenshi dukomeza kwitwara nk’abakoloni, tukigira isoko y’ubumenyi, tukaza kubwira abandi uko bakwiye kubaho n’ibyo bakwiye gukora.
Iyo myitwarire ntigifite umwanya muri iki gihe, haba muri Kenya, muri Uganda, by’umwihariko mu Rwanda.
Mu rugendo rwanjye, hari ikintu kimwe narushijeho gusobanukirwa: Umugabane wa Afurika ntukireba ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi nk’amahitamo ya mbere, ahubwo ugenda urushaho kwerekeza amaso ku bihugu byo mu Burasirazuba.
Mu gihe u Burayi bukomeje kujijinganya, bugafunga imipaka n’imiryango yabwo, u Bushinwa bwo bukomeje kubyaza umusaruro amahirwe ahari.
Ibyo ndabyibonera n’amaso yanjye. Guhera ku mihanda yubakwa ku nkombe za Kenya werekeza i Malindi, umuhanda wa gari ya moshi ugana i Nairobi, kugeza ku nyubako nshya nyinshi z’amacumbi ziri kuzamurwa i Kigali, imishinga myinshi y’ibikorwaremezo igaragarira amaso iri gushyirwa mu bikorwa n’ibigo byo mu Bushinwa.
Si u Bushinwa gusa. Hotel ya Radisson Blu n’inyubako ya Kigali Convention Centre byuzuye kandi bishyikirizwa ababigenewe n’ikigo cy’ubwubatsi cyo muri Turikiya cyitwa Summa.
Mbona uburyo u Rwanda rufatanya na Qatar mu kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Bugesera, ndetse n’uburyo RwandAir igirana ubufatanye na Qatar Airways.
Niboneye kandi urugwiro n’ubunyangamugayo by’Abahinde b’Abayisilamu, bafite hoteli yo mu rwego rwo hejuru, mbasha kubitsa ikofi yanjye na pasiporo nta mpungenge n’imwe. Kuba ndi mu Rwanda muri iki gihe na byo mbikesha ubufasha n’ubucuti mfitanye n’umucuruzi w’Umunyarwanda.
No mu mibereho ya buri munsi, iki gihugu cyateye intambwe igaragara mu ikoranabuhanga. Hano ushobora kwishyura hafi ya buri kintu cyose mu buryo bworoshye ukoresheje telefoni na SIM card yo mu Rwanda, nanjye nari narateguriwe mbere y’uko mperagera.
Abanyapolitiki bacu mu Bubiligi n’abashinzwe gutegura politiki y’ububanyi n’amahanga bakwiye kwihutira kwikuramo iyo myumvire ya gikoloni, bagaharanira kubaka ubufatanye nyakuri bushingiye ku bwubahane no gufatana nk’abangana. Ibyo birashoboka rwose.
U Burayi buracyafite izina ryiza mu bijyanye n’ubuziranenge bw’ibyo bukora, ariko ihangana ku rwego mpuzamahanga rirakomeye kandi rirushaho gufata indi ntera.
Ikibazo cy’ingenzi kizagena ahazaza hacu kiroroshye: Ese duhitamo kugabanya umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu no kudatera imbere, cyangwa tugira ubutwari bwo gushyira imbaraga mu kuzamura ubukungu no guteza imbere ubufatanye?
Igisubizo cy’iki kibazo ni cyo kizagena niba u Burayi bw’Iburengerazuba buzasigara inyuma, bukaba igice cy’Isi cyatakaje agaciro cyahoze gifite, cyangwa niba buzakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu rugendo rw’iterambere ry’Isi rudahagarara.





Ibitekerezo 0