Ibi birori byabaye ku wa Gatanu byafashwemo umwanya wo kwibuka abamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19.

Imbere y’abashyitsi bagera kuri 950 bari muri Stade Olympique, Abayapani berekanye byinshi bigize umuco wabo mu mbyino zinyuranye.

Mu bitabiriye ibirori byo gufungura iyi mikino bari muri iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 68, harimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jill Biden, Umwami w’u Buyapani Naruhito na Minisitiri w’u Buyapani, Yoshihide Suga.

Abakinny bo mu bihugu bitandukanye bitabiriye iyi mikino kuva ku bo mu Bugereki baserutse mbere kugeza ku Bayapani bari mu rugo, batambutse muri Stade Olympique mu karasisi.

U Rwanda rwaserutse ari urwa 201 nka kimwe mu bihugu 206 byitabiriye iyi mikino, ku nshuro ya 10 yarwo rukaba ruhagarariwe n’abakinnyi batanu bakina imikino itatu.

Hakizimana John usiganwa Marathon, Yankurije Marthe usiganwa metero 5000 ku maguru, Mugisha Moïse usiganwa ku igare, Maniraguha Eloi na Agahozo Alphonsine barushanwa mu koga umusomyo muri metero 50.

Imikino Olempike ya Tokyo 2020 iri kuba hubahirizwa ingamba zitandukanye zo kwirinda COVID-19 dore ko ku wa Gatanu, uyu mujyi wabonetsemo abarwayi 1.359 ba COVID-19 .

Kuri ubu, ubwandu 110 bwa COVID-19 ni bwo bumaze kugaragara bufite aho buhuriye n’Imikino Olempike ya 2020, aho ku wa Kane habonetse abanduye 25 mu gihe abakinnyi bamaze kwandura ari 13.

Umukino wa Beach Volleyball wagombaga kuba kuri uyu wa Gatandatu wakuweho kubera ko Umunya-Repubulika ya Tchèque; Marketa Nausch-Slukova ukinana na Barbora Hermannova, yanduye COVID-19, bityo Abayapanikazi Miki Ishii na Megumi Murakami bakomeza batsinze amaseti 2-0 kuri mpaga.

Itsinda ry'ababyinnyi berekana bimwe mu bigize umuco w'Abayapani mu birori byo gufungura imikino ku Tokyo 2020

Cecilia Carranza Saroli na Santiago Raul Lange batwaye ibendera rya Argentine mu birori byo gufungura imikino ku Tokyo 2020

Abakinnyi bo muri Autriche batambuka mu karasisi

Abanya-Arabie Saoudite batambutse bifata amafoto mu birori byo gufungura imikino

Abakinnyi bo mu Buholandi batambuka mu karasisi

Abanya-Argentine baboneyeho gufata ifoto ubwo bakoraga akarasisi

Abakinnyi bo mu Bushinwa batambuka mu byishimo byinshi

Bamwe mu babyinnyi biyerekana mu birori byo gufungura iyi mikino

Fatimah Abbas Waheeb Al-Kaabi na Mohammed Al-Khafaji batwaye ibendera rya Iraq

Ibishashi byarashwe bitunguka hejuru ya Stade Olympique yabereyemo ibirori byo gufungura iyi mikino

Anna Korakaki na Eleftherios Petrounias ni bo bari batwaye ibendera ry'u Bugereki

Clarisse Agbegnenou na Samir Ait Said batwaye ibendera ry'u Bufaransa

Hanna Minenko na Yakov Toumarkin bayoboye itsinda rya Israel mu Mikino Olempike

Harmannpreet Singh na Mary Kom Hmangte bayoboye bagenzi babo bo mu Buhinde

Itsinda ry'abakinnyi ba Misiri ritambuka, rirangajwe imbere na Hedaya Wahba na Alaaeldin Abouelkassem bari batwaye ibendera

Malia Paseka na Pita Taufatofua bayoboye itsinda rya Tonga

Abanya-Ukraine barangajwe imbere na Olena Kostevych ma Bogdan Nikishin

Abanya-Cameroun baserutse bayobowe na Joseph Essombe Tiako na Albert Mengue Ayissi bari batwaye ibendera

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yitabiriye uyu muhango dore ko Imikino Olempike ya 2024 izabera i Paris

Umwami w'u Buyapani, Naruhito, ageza ijambo ku bashyitsi barimo Perezida Macron na Jill Biden mbere y'ibirori byo gufungura Imikino Olempike

Keet Oldenbeuving na Churandy Martina bayoboye bagenzi babo bo mu Buholandi

Ketleyn Quadros na Bruno Mossa Rezende bayoboye Abanya-Bresil

Laura Ludwig na Patrick Hausding batwaye ibendera ry'u Budage

Abagize ikipe ya Pologne baseruka ku karasisi

Mercy Moim na Andrew Amonde ni bo bari batwaye ibendera rya Kenya

Abanya-Espagne baserutse barangajwe imbere na Mireia Belmonte na Saul Craviotto

Nafissatou Thiam na Felix Veronique B. Denayer batwaye ibendera ry'u Bubiligi

Abanyarwanda bitabiriye Imikino Olempike baserutse mu myambaro ya Made in Rwanda

Agahozo Alphonsine akurikiwe na Hakizimana John bari batwaye ibendera ry'Igihugu i Tokyo muri Stade Olympique

Bamwe bitwaje ibyaba bisaba ko Imikino ya Tokyo 2020 yahagarikwa

Abanya-Finland batambuka mu karasisi
Abanya-Finland batambuka mu karasisi
Ibendera ry'Imikino Olempike ya Tokyo n'ikirango cyayo byagaragajwe kandi muri ibi birori

Abaturage batari bemerewe kwinjira muri Stade, bafatiraga amafoto hanze

Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jill Biden, agera ku ngoro y'Umwami w'u Buyapani Naruhito

Yusra Mardini na Tachlowini Gabriyesos bayoboye ikipe y'impunzi zatumiwe mu Mikino Olempike

Zhu Ting na Zhao Shuai batwaye ibendera ry'u Bushinwa

Byari ibirori biryoheye amaso...
Byari ibirori biryoheye amaso…
Abayapani berekanye byinshi bijyanye n'umuco wabo

Abanya- Australia bifotoza ubwo bari baserutse mu karasisi

Patty Mills na Cate Campbell bayoboye itsinda rya Australia

Ibishashi byaturikijwe mu birori byo gufungura Imikino Olempike

Hanna Mills na Mohamed Sbihi bayoboye bagenzi babo bo mu Bwami bw'u Bwongereza

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, aganira n'Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jill Biden

Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga, Thomas Bach, asuhuzanya na Seiko Hashimoto uyoboye ibikorwa by'Imikino Olempike ya Tokyo

Ibendera ry'u Buyapani ryazamuwe ubwo haririmbwaga indirimbo yabwo

Umwami w'u Buyapani, Naruhito, wari umushyitsi mukuru, asuhuza abantu bake bitabiriye ibi birori

Amatara 50 yacanywe mu buryo bugaragaza imikino 50 izakinwa mu Mikino Olempike y'uyu mwaka

Naomi Osaka umaze kwegukana Grand Slam enye muri Tennis, ni we wacanye urumuri rw'Imikino Olempike ya Tokyo 2020

Siporo zitandukanye zizakinwa zerekanwe mu birori byo gufungura iyi mikino

Abayobozi batandukanye barimo Thomas Bach uyobora Komite Olempike Mpuzamahanga (hagati), Umwami Naruhito (wa kabiri iburyo) na Minisitiri w'Intebe Yoshihide Suda (iburyo)

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni zo zifite abakinnyi benshi i Tokyo

Ubwo Naomi Osaka yari amaze gucana urumuri rw'Imikino Olempike ya Tokyo 2020