Imikino Olempike ya Tokyo 2020 yabaye kuva ku wa 23 Nyakanga kugeza ku wa 8 Kanama 2021, yabaye mu buryo bwihariye kubera icyorezo cya COVID-19, ariko yaranzwe n’ibihe bihebuje mu mikino itandukanye yabaye.
Iyi mikino yabaye nyuma y’umwaka umwe, yabaye mu muhezo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19.
Yarangiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyoboye n’imidali 39 ya Zahabu (113 muri rusange), zikurikiwe n’u Bushinwa bwatwaye 38 ya Zahabu (88 muri rusange) n’u Buyapani bwatwaye 27 ya Zahabu (58 muri rusange).
Umunyamerika ukina umukino wo koga, Caeleb Dressel, yegukanye imidali itanu ya Zahabu mu gihe Umunya-Australia Emma McKeon yatwaye irindwi muri rusange irimo itatu ya Zahabu.
Umunya-Jamaica Elaine Thompson-Herah yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa metero 100 na 200 ku nshuro ebyiri zikurikiranya mu Mikino Olempike.
Siporo enye zakinwe bwa mbere mu Mikino Olempike uyu mwaka ni: Karate, Skateboarding, Surfing na siporo yo kurira ahagoranye.
Imikino y’uyu mwaka yagarayemo kandi abakinnyi babiri bihinduje igitsina; Laurel Hubbard na Quinn.
Amafoto asaga 100 yaranze iyi Mikino ya Tokyo 2020
Urumuri rw'Imikino Olempike ya Tokyo ruzimywa nyuma y'isozwa ry'imikinoAbabyinnyi basusurutsa abitabiriye ibirori byo gusoza Imikino Olempike ya Tokyo 2020Ibendera ry'u Buyapani, iry'u Bugereki n'iry'u Bufaransa yazamuwe mu birori byo gusoza Imikino ya Tokyo 2020. Mu Bugereki ni ho imikino yabereye bwa mbere mu gihe itaha izabera mu Bufaransa mu 2024Ibendera ry'Imikino Olempike rizingwa nyuma yo kururutswa mu birori byo gusozaUmunya-Kenya Eliud Kipchoge aririmba indirimbo yubahiriza igihugu cye ubwo yegukanaga umudali wa Zahabu muri MarathonI Paris na ho habereye ibirori byo kwishimira ko ari ho hatahiwe kwakira Imikino Olempike mu 2024Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga, Thomas Bach, yakoze ikimenyetso cy'umutima mu birori byo gusoza, ashimira abakinnyi agira ati "Twabikoze dufatanyije"Abakinnyi bareba ababyinnyi n'abandi babasusurukije mu birori byo gusozaAbakinnyi b'Abanyamerika berekana imidali ya Zahabu begukanyeJordyn Poulter wo muri Amerika azamura umupira ubwo bakinaga na Bresil mu guhatanira umudali wa Zahabu ku wa 8 Kanama. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatsinze amaseti 3-0Umuholandikazi Sifan Hassan ashyira 'ice' (barafu) ku ruhande rw'ijisho nyuma yo gutwara umudali wa Zahabu mu gusiganwa metero ibihumbi 10 ku wa 7 KanamaUmunya-Bresil Hebert Sousa yishimira gusezera Umunya-Ukraine Oleksandr Khyzhniak ku mukino wa nyuma mu iteramakofeAllyson Felix wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arushanwa muri metero 4×400 ku wa 7 KanamaUmunyamerikakazi Nelly Korda ashimirwa na mushiki we Jessica nyuma yo kwegukana umudali wa Zahabu ku wa 7 KanamaDani Alves wa Bresil yishimira kwegukana umudali wa Zahabu mu gihe Carlos Soler wa Espagne yababajwe no gutsindirwa ku mukino wa nyuma mu mupira w'amaguru ku bitego 2-1 mu mukino wabaye ku wa 7 KanamaAbakinnyi bo muri Pologne bafata amafoto y'urwibutso mu birori byo gusozaUmunya-Australia Emma McKeon yatwaye imidali irindwi muri rusange, irimo ine ya ZahabuUmunyamerika Dressel Caeleb yegukanye imidali itanu ya Zahabu i TokyoUmunya-Nouvelle Zelande Laurel Hubbard wihinduje igitsina akaba umugore, yarushanyijwe mu guterura ibiremereyeUmukinnyi w'iteramakofe w'Umufaransa, Mourad Aliev, yamaze isaha yanze kuva mu kibuga ubwo yakurwaga mu irushanwa ashinjwa n'umusifuzi ko yashatse gutera umutwe uwo bari bahanganye (Frazer Clarke) ku wa 1 KanamaUmukinnyi w'umupira w'amaguru wa Canada, Quinn, yabaye uwa mbere utwaye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike yarihinduje igitsinaAbayobozi batandukanye bitabiriye isozwa ry'Imikino Olempike ku wa 8 KanamaIbishashi bituritswa hejuru ya stade ubwo habaga ibirori byo gusoza iyi mikinoSue Bird ukinira Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashimirwa na mugenzi we, Megan Rapinoe bashakanye, ku mudali wa Zahabu begukanye muri Basketball. Rapinoe we akina umupira w'amaguru.Abanya-Serbia Nikola Dedovic, Vladimir Vujasinovic na Milan Aleksic basimbukira hejuru ubwo bari muri piscine nyuma yo gutsinda Abagereki ku wa 8 KanamaLonoy Ashram wo muri Israel yatwaye umudali wa Zahabu muri Gymnastic ku wa 7 KanamaUmukinnyi w'umukino wo Koga wo mu Burusiya, arushanwa ku wa 7 Kanama. Yatwaye umudali wa ZahabuIkipe Leta Zunze Ubumwe za Amerika y'abagabo muri Basketball, yishimira umudali wa Zahabu yegukanye ku nshuro ya kane yikurikiranya nyuma yo gutsinda u Bufaransa amanota 87-82 ku wa 7 KanamaCao Yuan wo mu Bushinwa yibira muri metero 10 ku wa 7 KanamaUmunyakenyakazi Peres Jepchirchir asoza ku mwanya wa mbere muri Marathon y'abagore yabaye ku wa 7 KanamaUmutaliyani Filippo Tortu (ubanza hasi) aba uwa mbere, asize Umwongereza Nethaneel Mitchell igice cy'isegonda mu metero 4×100 bakina nk'ikipe ku wa 6 KanamaUmunya-Kazakhstan Sergey Ponomaryov agongana n'Umunya-Malaysia Muhammad Shah Firdaus Sahro ku wa 7 KanamaAbakinnyi ba Canada y'abagore bashimira Julia Grosso watsinze penaliti yabahesheje umudali wa Zahabu imbere ya Suede ku wa 6 KanamaUmukinnyi w'iteramakofe wo muri Cuba, Julio Cesar La Cruz yifotozanya umudali wa Zahabu yegukanye mu bafite ibilo byinshi ku wa 6 KanamaUmukinnyi wo gukirana wo muri Amerika, Gable Steveson yishimira umudali wa Zahabu yegukanye ku wa 6 KanamaUmunya-Belarus Alina Harnasko arushanwa muri Gymnastic ku wa 6 KanamaPaul Chelimo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahisemo kugwa mbere kugira ngo atware umudali w'Umuringa atsinze Nicholas wo muri Kenya muri metero 5000 ku wa 6 KanamaAbakinnyi bo mu Butaliyani barushanwa mu kwibira mu mazi ku wa 6 KanamaUmunya-Slovenia Janja Garnbret yararize ubwo yabaga umugore wa mbere utwaye umudali wa Zahabu mu kurira ahagoranyeUmuyapani Ryo Kiyuna yifotozanya ifoto ya nyina witabye Imana ubwo yari amaze kwegukana umudali wa Zahabu muri Karate ku wa 6 KanamaQuan Hongchan wo mu Bushinwa yibira muri metero 10. Uyu mwana w'imyaka 14 yabaye umukobwa muto watwaye umudali wa Zahabu mu Mikino OlempikeUmunya-Australia Keegan Palmer yishyushya mbere yo kurushanwa muri Skate. Yegukanye umudali wa ZahabuSteven Gardiner wo muri Bahamas yishimira umudali wa Zahabu yegukanye mu kwiruka metero 400Umunyamerika Ryan Crouser yerekana ubutumwa yageneye sekuru nyuma yo gutwara umudali wa Zahabu mu gutera intoshoAbakinnyi batandukanye baruhuka nyuma yo gusiganwa metero 1500 ku wa 5 KanamaCristian Napoles wo muri Cuba arushanwa mu gusimbuka ku wa 5 KanamaIkibumbano cyerekana umukinnyi wo gukiranaUmunya-Pologne Anita Wlodarczyk yishimira umudali wa Zahabu ku wa 3 KanamaUmunya-Norvege Karsten Warholm yishimira umudali wa Zahabu yegukanye muri metero 400 aho umuntu asimbuka ibintu bitandukanye mu nzira anyuramoUmunya-Afurika y'Epfo Kyle Blignaut arushanwa mu gutera intosho ku wa 3 KanamaIfoto yafatiwe munsi y'amazi igaragaza abakinnyi bo mu Bugereki; Evangelia Papazoglou na Evangelia Platanioti barushanwa mu kogaUmunyamerika Jade Carey ukina Gymnastique yambika umudali wa Zahabu se akaba n'umutoza we, Brian, ku wa 2 KanamaUmunya-Qatar Mutaz Essa Barshim n'Umutaliyani Gianmarco Tamberi basangiye umudali wa Zahabu nyuma yo kunanirwa kwikiranura mu gusimbuka urukiramende ku wa 2 Kanama. Basabye ko bombi bahabwa Zahabu, barabyemererwaRebeca Andrade wo muri Bresil yifotozanya imidali ibiri yegukanye muri GymnastiqueUmunya-Pologne Natalia Partyka yitegura gutera umupira muri Table TennisUmutaliyani Lamont Marcell Jacobs atsinda muri metero 100 ku wa 1 KanamaUmwongereza Tom Daley urushanwa mu kwibira mu mazi, yakunze kugaragara ari kudoda umupira. Nyuma yavuze ko ari uw'imbwa yeUmudage Alexander Zverev yishimira umudali wa Zahabu yatwaye muri Tennis ku wa 1 KanamaUmunyamerika Isaiah Jewett afashanya na Nijel Amos wo muri Botwana nyuma y'uko bombi baguye bari gusiganwa muri metero 1500. Barahagurutse basoza isiganwaUmunya-Jamaica Elaine Thompson yishimira umudali wa Zahabu mu gusiganw ametero 100 mu bagoreUmunya-Kenya Mercy Moim atera umupira muri VolleyballUmunyamerikakazi Keni Harrison arushanwa muri metero 100 basimbuka ibintu bitandukanye ku wa 31 NyakangaIkipe ya Israel yishimira umudali w'Umuringa yatwaye muri Judo abagabo bavanze n'abagore. U Bufaransa bwabaye ubwa mbere, bukurikirwa n'u BuyapaniUmunya-Australia Saya Sakakibara ahabwa ubufasha nyuma yo kugirira ikibazo mu isiganwa ry'amagare ryo mu misoziAbakinnyi b'u Bwongereza bitegura guhagarika umupira wa koruneri muri HockeyKatie McLaughlin yambika umudali wa Feza mugenzi we Katie Ledecky nyuma yo gutsinda mu koga umusomyo muri metero 4×200Umunya-Canada Eleanor Harvey (ibumoso) akina n'Umufaransa Aora Thibus muri Fencing aho bakoresha inkotaUmuyapani Rikuya Hoshino yari ashyigikiwe n'abatari bake ubwo yakinaga Golf mu ijonjora rya mbereAbakinnyi b'abagore berekana udukoryo twabo ku magare ku wa 29 Nyakanga 2021Umunya-Espagne Cristina Ouvine azibirwa n'abanya-Serbia mu mukino wa BasketballUmunya-Kazakhstan Bekzad Nurdauletov akubitwa n'Umurusiya mu iteramakofe ku wa 28 Nyakanga. Khataev yatsinze 4-1Amadarubindi ya Lydia Jocoby wo muri Amerika, yafashe ku munwa ubwo yogaga rukomotanyo ku wa 31 NyakangaUmwongerezakazi Charlotte Worthington yerekana ubuhanga bwe ku igareIrobo itera lancer-franc ubwo umukino wahuje u Bubiligi na Puerto Rico wari mu karuhuko ku wa 26 NyakangaUmurusiyakazi ukina Rugby, Anna Baranchuk, afata umupira hagati y'amaguru y'abandi bakinnyiUmuyapanikazi Megumi Murakami atera umupira muri Beach VolleyballIgishushanyo cya Olempike ku mubiri w'umukinnyi wo muri Afurika y'Epfo urushanwa mu kogaUmugabo yicaye wenyine mu myanya myinshi ubwo yareba umukino wa Table TennisUmurusiyakazi Vickoria Listunova arushanwa muri Gymnastique aho yatwaye umudali wa Zahabu ku wa 27 NyakangaUmunyamerika Carissa Moore yishimira umudali wa Zahabu yegukanye ku wa 27 Nyakanga muri 'Surfing'Umunyamerika Regan Smith arushanwa mu koga ngarama muri metero 100 aho yegukanye umudali w'UmuringaJessica Parratto ukina umukino wo koga yarize nyuma yo gutwara umudali wa FezaUmukinnyi wo koga wo mu Burusiya, Evgeny Rylov yambaye agapfukamunwa gakoze mu isura y'injangwe. Yegukanye umudali wa Zahabu mu koga ngaramaUmunya-Bresil Italo Ferreira arushanwa muri 'Surfing' aho yatwaye umudali wa ZahabuAbakorerabushake bakurikiye imikinoAbarusiya bishimira umudali wa Zahabu batwaye muri Gymnastique ku wa 26 NyakangaUmunya-Philippine Hidilyn Diaz yatwaye umudali wa Zahabu mu guterura ibiremeye, uba uwa mbere wa Zahabu igihe cye cyabonye mu Mikino Olempike. Yemerewe inzu n'ibihumbi 400$.Abafana bategereje ko abagabo basoza isiganwa ry'amagare ryo mu muhanda ku wa 24 NyakangaUmushinwakazi Yang Qian yabaye umukinnyi wa mbere wegukanye umudali wa Zahabu mu Mikino ya Tokyo 2020 ku wa 24 Nyakanga 2021Abongereza Tom Daley na Matty Lee barushanwa mu kwibira ku wa 26 NyakangaUmunya-Norvege Kristian Blummenfelt aryamye hasi nyuma yo kuba uwa mbere muri Triathlton ku wa 26 NyakangaUmunya-Norvege Richard Andre Orderman aterwa umugeri mu muso n'Umunya-Jordania Saleh Elsharabaty muri Taekwondo ku wa 26 Nyakanga. Elsharabaty yatsinze 5-4Umuholandikazi Annemiek van Vleuten yishimiye azi ko yabaye uwa mbere, ariko yabanjirijwe n'Umunya-Autriche Anna Kiesenhofer. Mu Mikino Olempike abakinnyi ntibaba bemerewe uduoresho tubafasha kuvugana n'abandi.Umunya-Espagne Alberto Gaitero ukina Judo yapfutswe ubwo yakinaga n'Umunya-Ukraine Georgii Zantaraia ku wa 25 NyakangaSimone Biles wo muri Amerika arushanwa muri GymnastiqueChase Kalisz wo muri Amerika yishimira umudali wa Zahabu mu kogaUmunya-Azerbaijan Marina Nekrasova arushanwa muri GymnastiqueUmutaliyani Alessandro Velotto atera umupira mu mukino uzwi nka 'water polo'Abadagekazi bakina n'Abasuwizikazi mu mukino wabereye mu muhezoAbakinnyi bo gusiganwa ku magare b'abagabo ku wa 24 Kanama. Umudali wegukanywe na Richard Carapaz wo muri EquateurUmukinnyi wa Tennis Daniil Medvedev wo mu Burusiya agabanya ubushyuhe akoresheje imashini igendanwaUmuyapanikazi ukina Tennis, Naomi Osaka, acana urumuri rw'imikino Olempike ya Tokyo 2020 ubwo yafungurwaga ku mugaragaro ku wa 23 NyakangaIbendera rya Olempike rizamurwa ku munsi wa mbere w'imikino ya Tokyo 2020Umwami w'Abami w'u Buyapani, Naruhito, avuga ijambo ryo gufungura iyi mikinoIbishashi byaturikijwe ku munsi wo gufungura imikino ku wa 23 Nyakanga 2021
Ibitekerezo 0