Hari igihe ababyeyi b’abakobwa bakomoka muri Afghanistan biga mu Rwanda babohereje imyenda mishya ngo bazayambare mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid. Igihe iyo myenda yabageragaho, nta n’umwe wabonye umukwira.

Si uko ababyeyi babo bari baribeshye ingano y’imyenda, ahubwo bari bamaze igihe kinini batabona abana babo, ku buryo batari bakimenya uko bakuze cyangwa uko imibiri yabo yahindutse.

Feroza, inzobere mu by’imitekerereze ya muntu ikorera ku ishuri abo bana bigaho, yararize ubwo yageragezaga kubatunganyiriza iyo myenda kugira ngo ibakwire.

Iyi ni imwe mu nkuru zigaragaza agahinda, ibyishimo n’icyizere cy’abakobwa 118 bakomoka muri Afghanistan, bamaze imyaka baba mu Rwanda, aho bahungiye kugira ngo babone amahirwe yo gukomeza amashuri nyuma y’uko umutwe w’Aba-Taliban ufashe ubutegetsi mu gihugu cyabo.

Ni inkuru yagarutsweho n’ikinyamakuru Marie Claire cyo muri Amerika, mu nkuru ndende cyatangaje ku wa 15 Ukwakira 2026, nyuma yo gusura ishuri aba bakobwa bigaho i Kigali no kuganira na bamwe muri bo.

Aba bana biga mu ishuri rya School of Leadership, Afghanistan (SOLA), ryimuriwe mu Rwanda mu 2021, nyuma y’uko Aba-Taliban bafashe ubutegetsi muri Afghanistan bagashyiraho amategeko abuza abakobwa gukomeza amashuri yisumbuye na kaminuza.

Kuva icyo gihe, abakobwa benshi muri Afghanistan bambuwe amahirwe yo kwiga, mu gihe bamwe mu bashoboye guhunga igihugu bakomereje amashuri yabo mu mahanga.

Aba bakobwa bishimira ko mu Rwanda bahabonye amahirwe yo gukomeza amasomo, ariko bababazwa n'uko bari kure y'igihugu cyabo

Mu Rwanda babonye ubuzima bushya

Mu gace gatuje k’Umujyi wa Kigali, hari inyubako zahoze ari hoteli zahinduwemo ishuri n’icumbi ry’abakobwa bakomoka muri Afghanistan.

Aho ni ho aba bakobwa bigira, barara, bakarya, bagakinira ndetse bakahakorera ibindi bikorwa bibafasha gukomeza ubuzima bwabo.

Imibereho yabo ya buri munsi isa n’iy’abandi banyeshuri biga baba mu bigo by’amashuri. Biga imibare, siyansi, ubuhanzi n’andi masomo, bagakora siporo, bagasoma ibitabo ndetse bakitabira ibikorwa byo kwidagadura.

Nubwo bari kure y’igihugu cyabo, iri shuri ryashyizeho uburyo bubafasha gukomeza kubaho badatandukanye n’umuco bakuriyemo.

Bategurirwa amafunguro yo muri Afghanistan, bambara imyenda gakondo y’iwabo, ndetse bizihiza iminsi mikuru nka Eid na Nowruz.

Sinah, umwe mu bakobwa bahiga, yavuze ko ubwo yahageraga yumvise ari nk’aho ageze muri Afghanistan nto.

Icyakora, nubwo aba bakobwa babonye amahirwe yo kwiga no kugira ubuzima butekanye, hari ikintu batajya bibagirwa. Ni imiryango basize iwabo.

Bamwe bamaze imyaka batabona ababyeyi babo, abandi bahuye n’inkuru zibabaje z’abagize imiryango yabo bafunzwe cyangwa bapfuye mu gihe bari mu buhungiro.

Shabana Basij-Rasikh ni umuyobozi wa SOLA

Yarize ubwo yongeraga kwambara umwambaro w’ishuri nyuma y’imyaka itanu

Kimwe mu bihe byakoze ku mitima y’abanyeshuri ba SOLA ni igihe umwe mu bakobwa bashya yari amaze kugera mu Rwanda yahagurukaga mu gitondo, agasobanura ibyishimo yatewe no kongera kwicara mu ishuri.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka itanu ntegereje, nongeye kwicara mu ishuri kandi nambaye umwambaro w’umunyeshuri. Biranshimishije cyane.”

Aya magambo yatumye hafi ya bose bari bateraniye aho barira.

Kuri bamwe muri aba bakobwa, kwambara umwambaro w’ishuri, kwicara mu ishuri no gufata ikayi bakandika ni ibintu bari bamaze imyaka bifuza, nyamara ku bandi bana bo hirya no hino ku Isi ari ubuzima busanzwe.

Husna, umukobwa w’imyaka 19 ukomoka i Kabul, yavuze ko ubuzima bwabo butandukanye cyane n’ubw’abandi bakobwa bafite amahirwe yo kwiga.

Ati “Hari itandukaniro rinini hagati y’ubuzima bwacu n’ubw’abandi bakobwa. Kuri bo, ibintu biroroshye nk’uko kunywa amazi byoroshye. Ariko twe guharanira buri ntambwe dutera. Tugomba kugaragaza ko dukwiye kwiga no guhabwa ayo mahirwe.”

Husna yari yaravuye muri Afghanistan, aba impunzi muri Uganda, mbere yo kugera mu Rwanda aho yakomereje amasomo.

Bafite intumbero zo kuzaba abaganga, abahanga muri siyansi n'ibindi

Yahunze igihugu cye kugira ngo azabe umuganga

Sinah ni umwe mu bakobwa bafite amateka akomeye muri iri shuri.

Mu 2021, ubwo Aba-Taliban bafataga ubutegetsi muri Afghanistan, yari afite imyaka 14 kandi yari umunyeshuri w'umuhanga, ukunda isomo ry’ibinyabuzima, ufite inzozi zo kuzaba umuganga.

Icyakora, amategeko mashya yabujije abakobwa gukomeza amashuri yatumye izo nzozi zisa n’izigiye kurangira.

Ababyeyi be bahisemo kumufasha guhunga igihugu, we na mushiki we bajya muri Pakistan, aho bizeye ko bashobora gukomeza amashuri.

Urugendo rwo guhunga ntirwari rworoshye. Banyuze mu bice bitandukanye bya Afghanistan bifashishije umuntu wari uri kubafasha kwambuka umupaka mu buryo butemewe, bagenda batinya ko bashobora gufatwa.

Sinah yageze muri Pakistan, ariko na ho ntiyahise abona amahirwe yo kwiga.

Yagerageje gushaka ishuri no kwiga akoresheje internet, ariko ahura n’imbogamizi zirimo kutagira ibyangombwa byamwemereraga kubona zimwe muri serivisi.

Nyuma y’igihe, yaje kumenya ko hari ishuri ryakira abakobwa bo muri Afghanistan mu Rwanda, ararisaba, aza kwemererwa.

Mu mpeshyi ya 2025 ni bwo yageze mu Rwanda, nyuma y’imyaka hafi ine atiga mu buryo busanzwe.

Yavuze ko ubwo yamenyaga ko yemerewe kwiga muri SOLA, yumvise inzozi ze zitangiye kuba impamo.

Aho biga bigishwa amasomo anyuranye arimo n'ajyanye n'ubuhinzi

Batangiye kubaho nk’umuryango umwe

Iyo abakobwa bashya bageze mu Rwanda, bakirwa n’abanyeshuri basanzwe muri SOLA babazaniye indabo n’ibyapa byanditseho amagambo abaha ikaze.

Iyo bageze ku ishuri, abandi banyeshuri bose baba babategereje kugira ngo babakire.

Nyuma y’iminsi ya mbere yo kumenyera ubuzima bushya, bategurirwa ibirori birimo umuziki no kwidagadura.

Kawsar, umukobwa w’imyaka 16, yavuze ko ubwo yageraga muri SOLA yari yishimye cyane ku buryo yifuzaga no kurarana umwambaro w’ishuri.

Avuga ko nubwo akumbura umuryango we, ubuzima bwo kuri iryo shuri bwatumye agira abandi bantu afata nk’abagize umuryango we.

Iyo umwe mu banyeshuri agize agahinda ko gukumbura iwabo, hari itsinda ry’abanyeshuri ryiyemeje gufasha bagenzi babo kugira ibyishimo, rimwe na rimwe rikabasigira chocolat cyangwa ubutumwa bubatera imbaraga ku buriri bwabo.

Nubwo aba bakobwa baba mu Rwanda, aho bakomeje amashuri yabo, ntibemerewe gukoresha imbuga nkoranyambaga uko bishakiye.

Ubuyobozi bwa SOLA buvuga ko ibyo bigamije kurinda umutekano wabo n’uw’imiryango yabo yasigaye muri Afghanistan.

Hari impungenge ko amafoto cyangwa amakuru agaragaza aho bari n’abo bakomokaho ashobora gushyira mu kaga imiryango yabo.

Iyo bagiye hanze y’ishuri, hari abambara udupfukamunwa kugira ngo badakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu babafotora cyangwa bakabafata amashusho.

Shabana Basij-Rasikh, washinze SOLA akanayiyobora, yavuze ko kubera imiterere y’ubuzima aba bakobwa babayemo, ishuri rigomba kubabera ibirenze aho bigira.

Inzozi zo kuzongera kubona iwabo

Mu myaka itanu ishize, SOLA yakomeje kuba ubuhungiro bw’abakobwa bo muri Afghanistan bifuza kwiga no kugira ejo hazaza heza.

Iri shuri riri no guteza imbere umushinga w’icyicaro gihoraho mu Rwanda, kizaba gifite ibyumba by’amashuri, amacumbi, ahakorerwa ubuhinzi n’ibindi bikorwaremezo bizafasha abanyeshuri gukomeza amasomo no kubungabunga umuco wabo.

Nubwo bafite inzozi zo kuzaba abaganga, abashakashatsi, abayobozi n’abandi bantu bakomeye, benshi muri bo ntibazi igihe bazongera gusubira mu gihugu cyabo cyangwa kongera kubonana n’imiryango yabo.

Saweya, umukobwa w’imyaka 14 wiga muri SOLA, yavuze ko yumva afite inshingano zo gukoresha neza amahirwe yahawe, kuko hari abandi bakobwa babarirwa muri za miliyoni batabashije kuyabona.

Kuri aba bakobwa, u Rwanda rwabaye aho bongeye kubona amahirwe yo kwiga, kubaka ubucuti no gutekereza ku hazaza habo.

Aba bakobwa bavuye muri Afghanistan nyuma y'uko umutwe w'Aba-Taliban wari umaze kwigarurira ubutegetsi