Domenicali yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'Umwanditsi Mukuru w'ikinyamakuru TIME, Sam Jacobs, cyatangajwe ku wa 20 Ukwakira 2026, cyibanze ku iterambere rya Formula 1, uburyo ikomeje kwagura umubare w'abayikurikira n'ahazaza hayo.
Abajijwe aho Formula 1 iteganya gusubukurira amasiganwa muri Afurika, Domenicali yavuze ko nta kindi gihugu cyagejeje ku buyobozi bwayo gahunda ifatika nk'iy'u Rwanda.
Yagize ati “Icyo nakubwira ntazuyaje ni uko, dushingiye ku myiteguro ifatika, u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine cyatugejejeho gahunda ihamye.”
Aya magambo aje nyuma y'uko ku wa 13 Ukwakira 2026 hatangajwe amasezerano y'imyaka 10 hagati y'u Rwanda na Formula 1, agamije kugarura iri siganwa muri Afurika nyuma y'imyaka irenga 30 ritahabera.
Ni amasezerano ateganya ko u Rwanda ruzakira African Grand Prix, biteganyijwe ko izatangira mu ntangiriro z'imyaka ya 2030.
Kuva mu 1993, ubwo iri siganwa riheruka kubera muri Afurika y'Epfo, nta kindi gihugu cyo kuri uyu mugabane cyongeye kuryakira.
Iryo siganwa rizajya ribera mu Karere ka Bugesera, ahazubakwa ikibuga cyabugenewe kiri hafi y'Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa.
Iki kibuga kizubakwa ku buryo kizaba cyujuje ibisabwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo Gusiganwa ku Modoka (FIA), kugira ngo kibashe kwakira amasiganwa ya Formula 1.









Ibitekerezo 0